Reza Jalali

Umwanditsi, umwarimu, impirimbanyi ndetse akaba impunzi yavuye muri Iran Reza Jalali, niwe watorewe kuyobora ikigo gifasha abimukira Greater Portland Immigrant Welcome Center (GPIWC). Ugutoranywa kwe kubaye nyuma yo guhatana n’abagera kuri 40 ariko akaba ariwe urangiza ku mwanya wa mbere. Umwanya atsindiye ni uwasizwe na nyakwigendera ndetse wanashinze ikigo, Alain Jean Claude Nahimana watabarutse mu kwezi kwa gatanu. Aje gusimbura umuyobozi w’agateganyo Shima Kabirigi, umwe mu bafatanyije na Nahimana gushinga iki kigo.
Jalali atsindira izi nshingano yagize ati: “Nk’uwahoze ari impunzi, nishimiye guhabwa amahirwe yo gufasha umuryango w’abimukira. Ni uburyo bwiza bwo kwishyura ibyo nakorewe ubwo iyi Leta yamfashaga gutangira ubuzima bushya. Nishimye ikizere nagiriwe.” Jalali akomeza avuga ko iki kigo akamaro kacyo gasumba umuyobozi uwariwe wese kuko ari inkingi imwe muri ejo hazaza ha Leta ya Maine.

Shima Kabirigi has served as Interim Executive Director of the Greater Portland Immigrant Welcome Center since Nahimana’s passing in May 2020.

 Greater Portland Immigrant Welcome Center ni ikigo gihererereye muri Portland kidaharanira inyungu. Gifasha nk’ihuriro ry’imiryango n’abantu bashishikajwe no gufasha umuryango w’abimukira ngo ubashe gutera intambwe mu gutera imbere no gukora ibyo usabwa.

Gishingiye ku nkingi eshatu harimo kuba ihuriro ry’ibikorwa by’ubucuruzi bw’abimukira, imishinga yo kwigisha icyongereza ndetse n’imishinga ijyanye no kwigisha abimukira inshingano zabo nk’abaturage bashya muri Maine-ibyo bagombwa n’ibyo bagomba. Iki kigo GPIWC cyashinzwe muri Nyakanga 2017. Nahimana, Damas Rugaba na Kabirigi ubwo batangiraga iki kigo bari bafite intumbero yo guhindura imyumvire ku bimukira.

Muri Werurwe 2019, Nahimama yasobanuye ko iki kigo bagishinga bashakaga guhindura ibivugwa ku bimukira bakareka guhora bisobanura ahubwo hakabaho gufata ijambo mu bandi.”

Jalali avuga ko bitoroshye gukorera mu ngata Nahimana nk’umwe mubari bafite intumbero y’iki kigo ariko azakomereza aho yari agejeje intumbero ye haba muri Maine cangwe hanze yayo. Agira ati: “Alain Nahimana yari afite byinshi byo kutwigisha. Gutuza kwe byari ingenzi ndetse yari afite intumbero yo guteza imbere abimukira muri Maine. Yatangiriye hasi ariko aho bigeze benshi biyemeje kuzasohoza indoto ze ku buryo nejejwe no gukomeza umurimo yatangiye.

Kabirigi vuga ku mezi atandatu atambutse Nahimana atabarutse, yavuze ku kubura kwe byahuriranye n’icyorezo cya COVID-19 maze bigira ingaruka ku kigo zikomeye haba ku bakozi n’ubuyobozi. Ibi ngo byatumye bageragezwa mu buryo bwose ariko ikigo cyerekanye ko gishobora guca ahakomeye. Ugukomera kw’iki kigo kukaba kuva mu kudatandukira intego n’intumbero byacyo Ibyo batangiranye mu myaka itatu ishize aho bavugaga ko abimukira bagomba kubona ibyo bagombwa na Leta nabo bagatanga ibyo bayigomba, izamuka ry’ubukungu bwabo ndetse n’imibereho myiza biracyari mu ntumbero y’ikigo. Kabirigi agira ati niteguye kujya mu cyerekezo Jalali agiye kujyanamo ikigo.

Alain Nahimana, Mary Allen Lindemann, Reza Jalali, Jaleh Hojjati, and Alina Lindemann Spear.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 Kosii Gamedah, ni umwe mu bagize inama y’ubuyobozi akaba yari akuriye komite yahisemo Jalali. Avuga ko komite yari ayoboye hamwe n’ikigo banejejwe n’ibyavuye mu kazi bahawe. Ashimira cyane abagize iyo komite aribo Ian Yaffe, Cathy Lee, Adele Ngoy, Kim Anania, Michael Brennan, Shima Kabirigi n’abagize uruhare mu gushakisha umukandida cangwe kwitangaho abakandida. Ashima cyane Kim Anania wo mu kigo KMA HR mu ruhare yagize muri iri toranywa. Kosii avuga ko uyu mwanya wakuruye abagera kuri 40 mu guhugu hose. Dufite ikizere ko Jalali afite umubano n’imiryangoitandukanye yo muri Maine bakaba bizafasha mu kuzamura ikigo cyacu.

Jalali ni umuturage umaze igihe kirerkire muri Maine. Yigishije muri kaminuza ya Southern Maine (USM) ndetse no muri seminari yigisha iyobokamana ya Bangor. Kuva 2006 to 2017, Jalali yayoboraga ibiro mpuzamico by’abanyeshuri ba Kaminuza ya Southern Maine.
Vuba aha Jalali akaba yari umujyanama wihariye w’umuyobozi wa kaminuza ya Southern Maine ku bijyanye no kongerera amahirwe ba nyamuke. Niwe washinze ikigo gitanga ubuvugizi ku bimukira, aho yari afite ibiro mu gace ka Chestnut Street Methodist Church. Iyi santere ikaba yarafashije abimukira bakigera muri Maine. Iyi santere ikaba izwiho kuba yarabaye imbarutso ku miryango y’abimukira yagiye ishingwa muri Maine mu myaka yakurikiyeho.

Nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ndetse akaba numwe mu bari bagize inama nkuru ya Amnesty International ya Amerika, Jalali yayoboye itsinda ry’abagize icyo kigo mu ngendo zo mu nkambi za Bosnia na Turukiya. Yitabiriye inama nyinshi zateguwe n’umuryango w’abibumbye ndetse yatumiwe mu biro bya Perezida -White House-gutanga ubuhamya ku mpunzi z’abakiridishi bahungaga intambara ya Irake. Yanditse ibitabo bitandukanye harimo iby’abana nka Moon Watchers: Shirin’s Ramadan Miracles, anabihererwa igihembo cya Skipping Stones Honor Award. Igitabo cye cyenda gusohoka yagifatanyije na Morgan Rielly, kikaba kivuga ku nkuru z’abimukira bo muri Maine kikazasohoka mu kwa gatandatu 2021. Iki gitabo kije cyunganira icyo yasohoye muri 2009 kitwa New Mainers. Afite impamyabushobozi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu icungabakozi yakuye muri kaminuza ya Antioch New England Graduate School akagira n’impamyabushobozi yo kwandika (MFA) yakuye muri kaminuza ya Southern Maine. Jalali yabaye mu nama z’ubuyobozi mu bigo bitandukanye harimo Maine Arts Commission, New England Arab American Organization na Asian American Association of Maine. Aba mu gace ka Falmouth hamwe n’umufasha we Jaleh Hojjati, bakaba bafite abana babiri bakuru.

Umuyobozi w’Inama nkuru Mary Allen Lindemann avuga ko yaba Shima, komite yashakaga umukandida, abakozi n’ubuyobozi muri rusange bakoze akazi keza mu gukomeza gushyigikira ikigo mu mezi atandatu ashize umuyobozi yitabye Imana ndetse hateye n’icyorezo cya COVID-19.

Avuga ko ari amahirwe kugira Jalali ufite ubunararibonye buhagije nk’umuyobozi mushya w’ikigo.

Clemence Nahishakiye, umubyeyi wa nyakwigendera Alain Nahimana yagize ati: “ndifuza gushimira GPIWC na bwana Reza Jalali nk’umuyobozi mushya.” “Umwirondoro wa Jalali uragaragaza ko afite byinshi ahuriyeho n’umuhungu wanjye Alain Jean Claude-harimo kwiyumvamo gufasha umuryango, kugira indangagaciro no gufasha abandi. Nizera ko Jalali kandi yumva neza intumbero umuhungu wanjye yari afitiye iki kigo bikazakomeza umurage wo kurengera uburenganzira bwa muntu -nifurije umugisha Jalali.”

Guverineri Mills nawe yashimiye Reza Jalali aho yagize ati: “Reza ni Inshuti yanjye kandi nubaha impano afite zizafasha cyane ikigo cya Greater Portland Immigrant Welcome Center. Mwifurije ikaze kandi niteguye gukorana nawe.”

Depite Pingree yagize ati : “Alain Nahimana yasize icyuho kinini mu kigo cya Greater Portland Immigrant Welcome Center ariko kandi nziko Reza Jalali azakomerezaho. Kuba yarageze muri Maine nk’impunzi mu myaka 30 yashize afite umubano uhambaye n’abimukira muri Maine. Nishimiye kumva ko yahawe uyu mwanya kandi niteguye gukorana na we dufasha abaturanyi bacu bashya.”

Jalali akaba yaratangiye akazi ku mugaragaro nk’umuyobozi mukuru wa GPIWC tariki 21 ukuboza.