Ramadan ni ukwezi gutagatifu ku bakurikira idini ya Islam. Uyu mwaka Ramadan yatangiye tariki 5 Gicurasi isoza tariki 4 Kamena; umunsi imboneko z’ukwezi zabonekeye. Ingengaminsi y’abayisilamu igendera ku mboneko z’ukwezi bityo amatariki agahindagurika.
Mu kwezi kwa Ramadan, abayisilamu bagerageza gukomeza imibanire yabo n’Imana ndetse bakitwararika ku mahame y’idini ya Islam. Kubahiriza igisibo cy Ramadani ni imwe mu nkingi eshanu za Islam. Islam yigisha ko abantu bagomba kugirira neza abandi bityo rero mu gusiba muri Ramadani bakaba barushaho kwiga gusangira n’abandi.
Mohamed Awil, umuyobozi w’ikigo Gateway Community Services, akaba anubahiriza Ramadani kuva afite imyaka 13 avuga ko Ramadan ari ukugirira neza abandi ukishyira mu mwanya wabatagira namba ukumva ukuntu ababona ifunguro rya buri munsi ari abanyamahirwe.
Muri Ramadan abayisilamu benshi bajya gusenga mu musigiti bakanasoma korowani kenshi. Batanga impano ndetse bakiga no kwimenya. Aha ikiba kigambiriwe ni ukunagura imibanire n’Imana. Abayisilamu bakaba bemera ko ukwezi kwa Ramadani ariho igitabo gitagatifu Korowani Cyahishuriwe abacyizera binyuriye kuri Marayika Gabriel wabihishuriye Intumwa y’Imana Mohamad. Bityo kukaba kwitwa ukwezi gutagatifu.
Abiyiriza muri uku kwezi ntakintu bafata kuva izuba rirashe kugeza rirenze bakaba bizera ko inzara n’inyota bagira bituma bagirira impuhwe abandi badafite icyo barya. Hari abemerewe kutiyiriza nk’abana bataraba ingimbi cg abangavu, abakuru barwaye ndetse n’abasaza. Uko izuba rirenze abayisilamu barafungura bakarya igaburo ryoroheje mbere y’uko basenga. Nyuma bakaza gufata ifunguro riremereye bita Iftar. Iri funguro bakunze kurisangira n’abavandimwe n’inshuti bakarisabaniraho.
Guverineri Mills yasangiye n’abantu ifunguro rya Iftar ku nshuro ya mbere muri Blaine House tariki 19 Gicurasi asangira n’abayobozi ba Islam muri Maine. Uyu musangiro wateye abayisilamu akanyamuneza kuko bawubonyemo ubushake bwa Guverineri Mills mu guhuriza hamwe abatuye Maine.
Inza Ouattara, umukozi ushinzwe ubuzima bw’impunzi mu kigo cy’abagiraneza gaturika, akaba anahagarariye abava muri Côte d’Ivoire baba muri Maine, yemeranya na bwana Ahmadov ku byiza byo kuba baratumiwe gusangira Iftar na Guverineri Mills. Agira ati “Biranejeje kubona umuhate wa Guverineri Mills mu guhuza abatuye Maine”. Iki gikorwa cyanejeje abagize umuryango w’abayisilamu muri Maine.
Tarlan Ahmadov, umukozi mu mushinga w’abagiraneza gaturika ari mu bafashije mu gutegura uyu musangiro. Avuga ko igikorwa nk’iki cya Guverineri ari intambwe ikomeye ku muyobozi ufite ubunararibonye mu guhuriza abantu hamwe bakabana mu mahoro n’ituze.
Abayisilamu batuye muri Maine ni benshi. Umwarimu akaba n’umwanditsi Reza Jalali, avuga ko bari hagati ya 7000 na 8,000. Avuga ko bakomoka mu bihugu nka Somalia, Iraq, Sudan, Ghana, Afghanistan, Iran, Kenya, Bosnia, Kosovo, Bangladesh, Syria, Lebanon, India, Pakistan, Egypt, Turkey, Republic of Azerbaijan, na Malaysia. Avuga ko kandi hari imisigiti igera ku icumi muri Maine ndetse ibigo hafi ya byinshi bikaba bifite ihuriro ry’abanyesuri b’abayisilamu. Imiryano itandukanye yakiriye abantu ku Iftar muri Maine. Urugero ni Gateway Community Services yakiriye abayisilamu n’abatari abayisilamu tariki 1 Kamena mu cyiswe ifunguro, ukwizera ndetse n’umuco nkuko Abdullahi Ali uwuyobora abitangaza.
“Islam ihuza abayisilamu aho bava hose, kuri jye kuba umuyisilamu muri Maine ni kimwe nuko namuba aho najya hose, tugomba nk’abayisilamu kubaha amategeko y’aho tugiye.Urugero hano tujya mu ruhongore tukabaga inyama za Ramadan.
Abayisilamu ku isi yose basoza igisibo bakora iminsi mikuru izwi nka Eid-al-Fitr. Ni iminsi yo kunezerwa aho basura abantu bakabaha imikindo kikaba ikindi kimenyetso cyo mu nkingi eshanu za Islam. Amajana akaba yarahuriye mu kibuga cya Portland bambaye neza tariki 4 Kamena barasenga ndetse baranasabana. Abagera ku 175 mu gace ka Augusta nabo bijihije uyu munsi hamwe n’inshuti nabavandimwe tariki 7Kamena. Tariki 8 Kamena kandi urubyiruko rw’abava muri Somaliya n’abava muri Sudani bahuriye hamwe bizihiza uyu munsi. Naho ihuriro ry’abarabu baba muri New England ryo ryijihije uyu munsi tariki 9 Kamena bumva umuziki barya ibiryo bikomoka mu gace ka Mediterane ndetse banishimana n’abana bato.

Dutekereze ku bana mu gihe cy’ikiruhuko cy’impeshyi.
Impeshyi yari itegerejwe irageze aho abana bajya mu biruhuko by’amashuri. Bamwe mu babyeyi b’abimukira ntibazi neza uko bazabyifatamo mu mpeshyi cyane ko basanzwe bakora amanywa n’ijoro ngo batunge ingo ndetse kandi bakaba batamenyereye ko habaho gahunda zo kwita ku bana mu mpeshyi cyane ko muri Afurika ntazibayo. Gahunda yo kwita ku bana mu mpeshyi kuba itaba muri Afurika bishobora gutuma ababyeyi batamenya ko hano zihaba. Muri Amerika haba gahunda zita ku bana mu biruhuko kabone nubwo ziba zihenze ariko kandi zigira n’uburyo zifashamo abatishoboye.
Ubusanzwe abana ntibajya kwiga mu mpeshyi ariko kandi baba bakeneye gukomeza kwitwaho kugirango badasubira inyuma mubyo bize nkuko byagiye bigaragara. Ababyeyi bakwiye kureba niba amashuri afite gahunda zo kugumya kubitaho cg niba hari ahandi hantu bita ku bana bityo bakabandikisha.Ubushakashatsi bwerekanye ko ari ibyagaciro ko umwana akomeza kwiga no mu biruhuko.
Abana bashobora kutagaragaza ubushake muri gahunda zabafasha mu biruhuko. Aha bazakubwira ko umwaka wose bakoze cyane bakeneye kuruhuka bityo badukire imikino ya mudasobwa, gukinisha za terefoni, za IPAD , kureba TV n’ibindi bahugiramo. Nyamara ariko bishobora kubaviramo gusubira inyuma bagata ibyo bagezeho biga. Niyo mpamvu ababyeyi bagomba kurebera hamwe icyo bakorera abana gikomeza kubateza imbere mu bumenyi ariko banidagadura aho kumara Impeshyi bari muri Televiziyo.
Ingando zo mu mpeshyi zakorewe kugirango zifashe abanyeshuri kubaruhura mu mutwe baniga ibibakikije bakajya mu bikorwa bitandukanye hanze y’urugo. Ababyeyi bagomba kureba ingando zitegurwa n’ibigo nka Y, amahuriro y’abakobwa cg abahungu , amahuriro y’imikino, amashuri yigisha bibiliya mu biruhuko.
Imiryango myinshi nk’amasomero, inzu ndangamurage batanga amasomo y’ubuntu,gusoma, kwigisha abana ubuvanganzo, ndetse no kureba amashusho atandukanye mu biruhuko. Nubwo ibyateguwe n’abigenga usanga biba bihenze hari abatanga ubufasha iyo ababyeyi babegereye bakabaza. Gusohoka gukinira hanze nka Basket n’umupira cg kujya ku mucanga n’ahantu nyaburanga bikurura abana benshi kandi bibafasha gutera imbere.
Abarimu barakangurira ababyeyi kujya basaba abana babo gufata igihe bagasoma mu biruhuko. Ababyeyi cg n’abana bakuru mu rugo basabwa kujya basomera cyane abana. Abarimu kandi basaba ko umwana yajya asubiramo nibura imibare rimwe mu cyumweru kugirango adasubira inyuma. Abarimu basaba ababyeyi guhoza abana ku mukoro wo kwiga kugirango badata umurongo ariko kandi bagasubira ku ishuri banaruhutse. By’umwihariko bagasubirayo bakuze mu mutwe kurushaho.
Ukeneye ubufasha mu kumenya aho wajyana umwana wawe mu mpeshyi kandi hahendutse wabaza ku ishuri ry’umwana wawe ndeste no mu gace utuyemo.

Samar Ahmed, Suzan Ali, Maryan Bashir, Eklas Ahmed Photo by John Ochira

Adam and Diana Lee celebrate Eid with New England Arab American Organization. Photo by Hamid Karimian @OpenVisionstudios

Iftar dinner at Blaine House with Governor Janet Mills

Fun at the Capital Area New Mainers Project’s Eid celebration in Augusta

Iftar dinner at East End Community School hosted by Samar Ahmed and Suzan Ali of Sudanese Roots Photo by John Ochira

Hanna Tallan, Ekhlas Ahmed, and Samar Ahmed. Photo by John Ochira

Zoe Sahloul, President and Founder of New England Arab American Organization and Jenn McAdoo, board member. Photo by Hamid Karimian @OpenVisionstudios

Mohamed Khalid and Yusuf Muse Yusuf at Iftar dinner at Gateway Community Service

Kids have fun at Eid celebration at Riverton School – Hosted by Sudanese Roots and Somali Mainer’s Youth Network.