Pious Ali, ni Umujyanama muri Portland City akaba n’ ushinzwe Politiki y’ingamba mu kigo Cutler Institute for Health and Social Policy mu ishuri rya Muskie School of Public Service. Yageze muri Amerika avuye Ghana muri 2000. Yabanje gutura New York, aho yateganyaga gukomereza akazi ke nk’umunyamakuru wikorera ku giti cye ufotorera ibinyamakuru. Ahora yibuka ukuntu yabonaga abatuye New York; agira ati: “Nakekaga ko abatuye New York bafite amapine mu birenge-barihuta cyane”
Muri 2002, yafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Maine-aho akazi ke kambere kabaye gukora mu gikoni muri Restaurant. Yakoze kandi mu mangazini acuruza za utubati. Gahoro gahoro yagiye atangira gufasha abasuhuke cyane cyane urubyiruko. Mu myaka ishize yakoze nk’umufasha mu mushinga Seeds for Peace ndetse yatanze umusanzu nk’umukozi kuri Preble Street.Yatangije ihuriro Maine Interfaith Youth Alliance ndetse akaba ari gutegura gutangiza gahunda yo gutegura ubumenyi bw’abasuhuke bakiri batoya: Yagize ati: “Ntekereza ko iyi gahunda izigisha urubyiruko uko rwavamo abayobozi babereye igihugu cyane ko bazaba barigiye muri iki gihugu”
Ali injiye mu buyobozi bw’umujyi ubwo yatorwaga mu ishuri ra Portland muri 2013. Ku ikubtitiro ntiyabishakaga kuko ngo ubwambere babimubwira yavuzeko atabyiyumvamo bakomeje kubimusaba agezaho arabyemera. Yagiye mu buyobozi bw’ishuri nibwo yabonye ko ari igitekerezo cyiza. Entered
Ali avuga ko abasuhuke bavuye afurika bahuye ningorane zo kuba mu bihugu bitagira leta zifatika ariko ko hano muri Maine imiryango ifunguye. Abimukira benshi babaye mu nkambi zimpunzi, leta zabo ntizabafasha, niyo mpamvu hakenewe kubafasha kwisanisha na sosiyete bari kwinjiramo hamwe no kugirira ikizere Leta.
Pious Ali akunda cyane kuvuga akamaro ko kwiyumva muri Leta. Kuri we niba utuye hano ukaba utanga imisoro nk’abandi ntujye mu bikorwa bya Leta, abandi bazagufatira imyanzuro n’ibyemezo utagizemo uruhare kandi bikugireho ingaruka. Kuri Ali, ngo abatowe n’abo bahagarariye bagomba kugira aho bahurira.
Aha atanga urugero rw’inama zibera muri City Hall aho abona ko uburyo zitegurwamo budaha ijambo buri wese.Ati biratinyitse bitera ubwoba ko buri wese yahaguruka akavuga uko abyumva ariko abantu bagiye bahurira mu nama ntoya amatsinda agabanyije byarushaho kubyara umusaruro. Ateganya kurema ayo matsinda ndetse agatumira abiyamamaza baba Abademokarate cyangwa Abarepubulikani bakaganiriza abari muri ayo matsinda.
Ali avuga ko yabonye Portland ihinduka kuva yahagera. Aragira ati mu myaka icumi ishize, washoboraga kunyereka umwimukira nkakubwira nimero ya terefoni, Social Security Number ye ariko ubu unyeretse amafoto icumi nakubwira ko nzimo bane gusa wenda. Umubare w’abimukira wariyongeteye ariko Leta iracyagaragaza intege nke mu kubaha ikaze no kubinjiza muri sosiyete. Aha hakenewe ingufu kubwira abatuye Portland , icyo umwimukira aricyo, Portland yagerageje yagergeje kwakira abimukira ariko haracyari akazi kenshi ko gukorwa, Abimukira nabo bakeneye guhabwa ubushoozi bwo kuvuga amateka yabo
Piuous Ali ararushaho gukangurira abimukira kugira uruhare muri politiki cyane cyane nko gutora-Abimukira bagomba kwinjira mu bikorwa bya politiki bagatora kuko ijwi ryabo rifite agaciro

Ku IVUKO: Zimbabwe
Zimbabwe ni igihugu giherereye muri Afurika y’Amajyepfo kikaba cyarahoze kitwa Rodeziya y’Amajyepfo. Gihana imbibi na Namibia, Afurika y’Epfo, Botswana na Zambiya ndetse na Mozambike. Zimbabwe ifite ubuso bwa 150,872 m2. Ituwe n’abantu miliyoni 16.15 nk’uko bitangazwa n’ibarura rya Banki y’Isi rya 2016.
Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byabayemo ivangura rya gashakabuhake b’Abongereza rikamara hafi ikinyejana . Mu mwaka wa 1980 nibwo Zimbabwe yahawe Ubwigenge n’Abongereza ndetse ari nabwo yahise yitwa Zimbabwe ireka izina rya RodeziyaE. Zimbabwe bisobanuye inzu yubashywe mu rurimi rwa Zezuru. Ubwigenge bwa Zimbabwe kandi bwahosheje intambara yo kwibohoza nayo yatwaye ubuzima bw’abatari bakeya.
Perezida Robert Gabriel Mugabe ni umwe mu bayoboye urugamba rwo kwibohoza ndetse Anahita aba ministiri w’intebe mu 1980. Perezida Canaan Sodindo Banana niwe wategetse bwa mbere Zimbabwe ariko ububasha bwe bukaba bwari ubwicyubahiro kuko ingufu nyinshi zari zifitwe na Mugabe nka Ministiri w’Intebe. Mu 1987, Mugabe yabaye Perezida ariko ingoma ntiyavugwaho rumwe n’Abanyaburayi cyane cyane Abongereza.
Ku wa 14 Ugushyingo 2017, isi yose yazindutse ku makuru ashyushye aturutse I Harare, mu murwa mukuru wa Zimbabwe aho igisirikare cyari cyafashe ubutegetso kigafunga Mugabe n’umufasha we. General Majoro Sibusiso Moyo niwe watangaje ko ayoboye icyo gikorwa kiswe Gusubiza Zibabwe agaciro kayo.
Ku wa 21 Ugushyingo 2017, Perezida Mugabe, arekura ubutegetsi yari amazeho imyaka 37. Ibihumbi by’Abanyazimbabwe bigabije imihanda bishimira ukurangira kw’ingoma y’igitugu yatumye igihugu kigwa mu bukene imyaka myinshi. Ingoma ya Mugabe, wigeze kuvuga muri 2008 ko imana yonyine yamushyizeho ari nayo izamukuraho, yari irangiye.
Visi –Perezida Emmerson Mnangagwa yarahiriye kuyobora Zimbabwe nka Perezida tariki 24 Ugushyingo 2017 –nguko uko ingoma ya Mugabe yasoje ndetse Abanyazimbabwe bizera ko iminsi myiza yaba itangiye nk’uko abanyarwanda bavuga ko nta Mvura idahita.