Lucie Narukundo ni we nyir’iduka ‘’Moriah Store’’ iri duka riherereye kuri Cumberland Avenue, 364 muri Portland ME. Lucie yageze muri Amerika aje gusaba ubuhungiro mu mwaka wa 2010. Nyina umubyara ni Umunyarwandakazi ise n’Umunyekongo, Lucie yavuye mu gihugu cye kubera intambara, Lucie ni umuntu muri kamere ye urangwa no guhora yishimye, yatuganiriye mu Cyongereza ku buryo burambuye ubuzima bwe muri Maine.
Yatangiye atubwira uburyo akunda igihugu cya Amerika, yagize ati: ‘’Nkunda Amerika,abantu ba hano bahora biteguye gufasha abandi’’.Akigera muri Amerika Lucie ntiyari azi n’ijambo na rimwe mu Cyongereza, yabaye mu nzu y’abatagira aho baba mu gihe cy’amezi make nyuma y’aho ajya kubana n’inshuti ye igihe kirekire kugeza ubwo yaje kubona icumbi rye ku giti cye. Yagize ati: ‘’Ntibyari byoroshye, sinashoboraga kuvuga ibitekerezo byanjye ndetse sinanavuganaga n’abantu , sinaryaga ibiryo by’Abanyamerika kubera ko byabaga biryohereye, njye niriraga imbuto gusa, mbega byose byari bikomeye.’’
Narukundo yaje kubona imfashanyo y’Abanyamerika atazi, yagize ati: ‘’Ntibari banzi ariko baramfashije, banjyanye kwa muganga igihe nari ndwaye, bamfashije kubona ibyo kurya banamfashije kubona aho mba’’. Buhoro buhoro Lucie yakoze ubuzima bwe, akazi ka mbere yakoze kari ako gukora amasuku muri hoteli, nyuma y’aho yaje kwiga ibijyanye no gufasha abarwayi n’uko abona akazi ko gukora mu nzu y’abasheshe akanguhe afasha abageze mu za bukuru mu gihe cy’imyaka 3. Yize icyongereza kandi arabishimira abalimu bose ba Portland Adult Education bamufashije kumenya kuvugana n’abandi neza mu Cyongereza. Ni ngombwa kwiga Icyongereza igihe uba hano muri Amerika utakize ntacyo wageraho. Lucie yagize inshuti 2 z’Abanyamerika Becky na Barbara bahuriye muri Portland Adult Education bamubereye nk’umuryango kugeza n ubu.
Narukundo ava muri Afurika yasize umugabo we n’abana be, ariko amaze kumenyera muri Amerika yatangiye gushaka uko yazana umuryango we muri Maine. Yaharaniraga ko ibibazo by’abimukira yabonaga bitamugeraho aho yabonaga imiryango itandukana.
Lucie nyuma yaje guuhangayikishwa n’uko umugabo we atavugaga Icyongereza bikazatuma atabona akazi muri Maine. Yaje kugira igitekerezo cyo gukora iduka atekereza ko umugabo we yamufasha mu gihe yaba amenyera ubuzima bwo muri Amerika. Lucie yari yarabwiwe n’inshuti ze CEI, yari afite amakuru ko CEI ifasha gutangira ubucuruzi kandi ko itanga amahugurwa y’umwihariko ku bimukira.
Lucie yagite ati: ‘’Ubu bucuruzi mfite ubu ngubu ni ukubera ko nafashijwe na CEI, nize uko bakora ubucuruzi, uko bakora imisoro n’ igishoro gikenewe kugirango umuntu atangire gucuruza’’. Lucie yafunguye ubucuruzi bwe mu 2014 ariko nyuma y’imyaka ine gusa iduka rye rizwi kuri Moriah Store rimaze gushinga imizi muri aka gace ka Portland , afite abakiliya bahoraho bamwe baba binjira abandi basohoka. Mu iduka rye niho abanyafurika bakura ibyo bakumbuye, banywaga cyangwa baryaga muri Afurika.
Lucie aba yakira amafaranga yakira n’abakiliya binnjira, avuga indimi nyinshi ku buryo budasanzwe ashobora kuvuga Igiswahili,Ikinyarwanda,Igifaransa,Icyongereza ndetse n’izindi ndimi zo muri Afurika. Iyo umureba ubona yishimiye iduka rye ririmo ibicuruzwa bitandukanye birimo ibiryo, ibijyanye n’ibyo gutunganya umubiri n’imisatsi. Ibicuruzwa bimwe abikura muri Afurika binyuze New Jersey bikaza bikabikwa muri za frigo ziri mu iduka rya Lucie. Usangamo muri frigo huzuyemo inyama z’ihene, amafi, isombe n’izindi mboga zo muri Afurika. Usangamo n’ izindi mboga zitandukanye kandi nshyashya. Ibicuruzwa bye bipanze neza imbere n’inyuma y’utubati bipanzemo, hejuru yatwo hagiye haterekwaho ibikombe by’amafi, ibirungo bitandukanye, ibikarito by’icyayi ndetse n’ibindi.
Lucie yanyuzwe n’ubuzima yanyuzemo muri Maine, yabyaye abana 5, muri bo 3 ni abanyeshuri muri kaminuza uwa 4 akora mu kigo cy’ ubwishingizi, undi nawe vuba aha arabona impamyabumenyi y’ amashuri yisumbuye. Umugabo we yabonye akazi ke . Bafite abandi 4 barera hashize imyaka 20, ni abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Abo bana baba I Bugande kandi umuryango we ufite icyizere ko bazongera bakabonana bose mur Maine.
Lucie Narukundo inama agira abantu bashya baza muri Amerika ni ukutitinya, abagira inama yo gusubira mu ishuri bakiga, yemeza ko ntacyo bagerho badusubiye mu ishuri. Abagabo benshi n’abagore baje bari bameze neza muri Afurica akenshi bagira ikibazo cyo kwemera gusubira mu ishuri mu gihugu cyabo gishya, nyamara Lucie yemeza ko ari ngombwa kugirango umenye imico mishya no kugira ubumenyi bujyanye n’igihe kugirango babone akazi, ariko icya mbere na mbere abakangurira ni ukwiga Icyongereza.
Lucie avuga ko adafite uburyo yashimira ubugwaneza bw’Abanyamerika, yigeze kubaza umujyanama we ati ni gute nashimira iki gihugu? Yaramusubije ati nawe uzajye gufsha abakeneye ubufasha kwa muganga.
Lucie yagize ati nabonye intambara nyinshi muri Afurika, nabonye abantu benshi bapfa, ati nakoze nk’umukorerabushake mu bitaro mu gihe cy’intambara kandi ntibyanteye ubwoba kubona abantu bapfa. Kuva mu 2010 akora nk’umukorerabushake afasha abasheshe akanguhe kandi abikora abikunze akabikora 1 mu cyumweru. Lucie Narukundo ni umubyeyi ufite umubiri muto ariko ufite umutima mwiza wuzuye urukundo.
Iduka rya Lucie ‘’Moriah Store’’ riba rifunguye buri munsi kuva saa tanu kugeza saa moya z’umugoroba