Claude Rwaganje yageze muri Maine avuye muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo mu 1996, bivuze ko haciye Imyaka 20. Icyo gihe abanyafurika bari bakeya muri Maine, Yemwe n’abimukira bari bakeya. Bakundaga kuvuga ngo aba bavuye ahandi, ntawakekaga ko Maine izageza aho kwakira abantu bavuye muri Afurika benshi.
Rwaganje yasize ibyo yari atunze ngo abone ubuhungiro ku mpamvu z’umutekano. Rwaganje yabaye impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu kuva akiri muto-ibi byamuviriyemo gutotezwa aho yavuye mu gihugu cye mu 1994, igihe Afurika yarimo intambara z’urudaca. Ntajya yibagirwa ishusho y’igihe yavaga mu gihugu cye ubwo amazu, amabisi n’amakamyo byatwikwaga-abagore, abagabo n’abana bafite intwaro buzura mu gace ka Bukawa aho yigaga amashuri ya kaminuza. Aka gace kakaba kari gaturanye n’uRwanda. Mu ishuri yigagamo kandi abana batatu biganaga banze guhunga bakeka ko bari bumererwe neza bahita bicwa.
Rwaganje yemeza ko yaba we n’abandi bimukira bari muri Maine atari ku bw’amahitamo ahubwo ari ingaruka zibyabaye mu bihugu bakomokamo. Akavuga ko iyaba byashobokaga yasubira mu gihugu cye gutanga ubumenyi nibyo azi mu kubaka igihugu cye ngo ariko umutekano ntiwabimwemerera.
Rwaganje yashinze ndetse akaba anabereye umuryango wigisha ibyo gukoresha Imari (Community Financial Literacy) –uyu muryango ubwo wizihizaga imyaka icumi wahinduye izina witwa ProsperityME. Rwaganje yibuka igihe abavuye muri Sudani na Somaliya batangiraga kugera muri Maine ahagana mu mwaka wa 2000. Yibuka nanone ubwo impunzi ndetse nabasaba ubuhungiro batangiraga kugera muri Maine bavuye mu Burundi, Rwanda, DRC na Angola ahagana 2010, 2011 na 2012. Ubuzima bwabaye nk’ ubuhinduka ku banyafurika b’abimukira byatumye habaho urusobe no kwivanga mu batuye Maine.
Rwaganje avuga ko bidakwiye ko aba umunyamahanga muri Leta ye -kuko arayikunda ndetse agakunda n’abayituye kandi we na bagenzi be babimukira bakaba bashaka kuyiteza imbere. Kuri Rwaganje ngo Maine nka Leta yakiriye benshi mu bimukira bari bari mu ngorane ni ngombwa ko nabo rwose batanga umusanzu mu kuyubaka. Rwaganje avuga ko kuba abimukira baza muri Maine bifite umumaro mu gukemura ikibazo cyo kubona abakozi mu gihe abaturage bayo bari kugenda basaza. Aragira ati muri ino myaka nta bimukira benshi babashije kugera muri Maine bigendeye ku matwara akomeye ya Perezida Trump yo kugabanya umubare w’impunzi zakirwa.
Rwaganje afite abana, umugore bose bakaba baramaze kwiyumva mu buzima bwa Amerika kuburyo ahubwo atewe impungenge nuko batazamenya umuco wa Congo. Abana bavuga ikingereza ndetse na Se akivuga neza cyane ariko we akanavuga igifaransa ikinyamurenge, ikinyarwanda n’igiswahili . Rwaganje avuga ko 90% by’Abanyafurika bimukira muri Maine baba barize neza iwabo urugero nkawe yaje muri iki gihugu yarize Ibinyabuzima n’imiti-nyuma yaje kwiga ibijyanye no gucunga businesi muri Kaminuza ya Southern Maine ku rwego rwa MBA.
Nubwo Rwaganje yaje muri Maine yarize, ntajya yibagirwa ingorane yahuye nazo mu kumenyera ubukungu n’imari bidakoresha ifaranga mu ntoki nkuko byari bimeze muri Afurika. Izi ngorane ziri mubyatumye ashinga uyu umuryango wo kwigisha ibijyanye n’imari. Yagize ati nkurugero ntangira akazi bambwiye kuzuza urupapuro ruzwi nka 401K ariko nyoberwa ibyo nuzuzamo mpfa gutobomboza-nyuma nibwo namenye ko byari ibirebana n’amafaranga y’ubwiteganyirize-ibi byahise bituma ashinga uwo mushinga ngo afashe nabandi bagira ingorane nkizo yagize.
Ibindi yibuka ni nkigihe umuntu yamusabye ko amusinyira nk’umwishingizi mu kugura imodoka akabikora atazi ko ubwo nawe yinjiye mu masezerano kandi ko amategeko yamukurikirana bibaye ngombwa. Aha ngo byaje kuba birebire ubwo uwaguze imodoka yagendaga atamaze kuyishyura maze bakaza kureba Rwaganje wamwishingiye. Nubwo yabonye uko abivamo yifashishije amategeko ariko yaketse ko abatari bakeya bashobora kugwa muri uwo mutego bakaba bakeneshwa n’ibikorwa nkibyo.
Muri 2008 yafashe umwanzuro wo gutangiza umuryango udaharanira inyungu ugamije kwigisha abimukira uko bubaka ubuzima muri Maine. Yifuza gufasha abimukira kugira intumbero y’ejo hazaza bakanagera ku nzozi za Amerika(American Dream), bityo bakubaka umuryango uteye imbere. CFL yafashije abatari bakeya mu kugira amakonti muri za banki azabafasha kwishyura amashuri, gushinga ubucuruzi buciriritse, kugura amazu n’imodoka. Ibi bikaba bikorwa hategurwa amasomo ajyanye nabyo cg se kuganira umwe kuri umwe n’abakeneye inama mu by’imari. CFL ikaba yarafashije abimukira, abasaba ubuhungiro, impunzi ndetse n’abaturage binjiza amafaranga makeya.
Rwaganje yemeza ko uyu muryango atawishinganye kuko we ubwe atabibasha-aha abafatanyabikorwa Nka Portland Housing Authority,bamufashije gutangira bamuha ibiro yakoreyemo bwa mbere. Abandi ni nka Avesta Housing, ME State Housing Authority na Portland Adult Education. CFL kandi ifite inama y’ubuyobozi aho abayigize bakoze akazi keza muri iyi myaka. Ubu CFL ifite abakozi batatu bahoraho, umwe ukora nyakabyizi ndetse n’umukonsilita ufatanya na Rwaganje. Barateganya kandi guha akazi abandi bakozi bashya babiri vuba aha.
Tariki 8 Gicurasi, yari isabukuru y’imyaka 10 ya CFL. Abakorana n’uyu muryango bahuriye Thompson’s Point bahakorera ibirori basangira ndetse hatangwa n’ibihembo ari nabwo CFL yahinduye izina ikitwa ProsperityME. Ugukura k’uyu muryango byatumye wagura aho ukorera uva muri Portland ufungura ishami na Lewiston. Uretse kwigisha ibijyanye n’imari, ProperityME ireba kandi n’izamuka ry’umuryango nkuko bikubiye mu mashami ane yayo ariyo: Kwigisha ibirebana n’imari, ubumenyi mu gushaka akazi no kugakora, gufasha abacuruzi batoya ndetse na ba rwiyemezamirimo no gufasha abakeneye uburezi bwisumbuye.
“Turi hano gufasha nkuko Claude Rwaganje abitangaza aho akomeza agira ati dukoresha abimukira n’abanyamerika; mbega dufasha abantu mu gushora imari muri Maine.