Angela Okafor ni umunyamategeko ajyanye n’abimukira akaba ari nawe watangije iguriro Tropical Tastes and Styles International Market, dutangira ikiganiro yagize ati : “Ndanezerewe cyane ko ikiganiro gitangiriye mu guha ikaze abashyitsi muri Bangor”.
Okafor ukomoka muri Nigeria, yageze muri Bangor azanye n’umugabo we muri 2008. Yaje ubwo yaramaze gusoza amashuri y’amategeko muri Nigeria. “Muri Nigeria, kwiga amategeko bifite ingorane kuko sosiyete yaho ifite ibindi ishaka ku mugore ariko jye sindi umuntu ushorera ibimenyerewe n’abantu!”. Ubu mu myaka umunani afite abana batatu kandi yatangiye ishami ryunganira abantu mu mategeko muri Kamena 2016, ndetse akaba ari no mu nama y’ubutegetsi ya Maine Multicultural Center.
“Ntukeke ko nasaze ndatekereza gushinga isoko ry’abanyafurika ” aha yibukaga abibwira inshuti ze ahagana muri 2016. Amaze kubitekerezaho yasubiyemo igitekerezo neza: “Ati hari ivangura ry’imiryango ya hano muri Maine; bityo ndashaka jye gukora isoko mpuzamahanga”. Yabigezeho rero ubwo yafunguraga isoko muri Mutarama 2017, aba yongeye mubyo akora kuba Umucuruzi.
Igihe kingana n’isaha namaze muri iri soko kuwa gatandatu nabonaga ubucuruzi bugenda neza. Mu bahaha harimo umuryango ukiri muto urimo gufata ibicuruzwa mu iduka. Bamaze ibyumweru bitatu bageze Brewer bakaba barahize isoko mpuzamahanga basanga iri ryatangijwe na Okafor kuri murandasi.
Mykayla Hoggard, ni umuturajye mushya muri Bangor, yicaye mu ntebe naho Okafor ari kumutunganyiriza umusatsi.
Ubuzima muri Bangor ntibwigeze bworohera Okafor, cyane akihagera. Yarakimara kuva mu ishuri ndetse yakekaga ko yabona akazi akora nk’umunyamategeko ndetse yanabonaga ko bidashoboka kuba yakandagiza ikirenge mu banyamategeko ba Bangor.
“Byose kuri jye byibazwagaho, ariko icyantangazaga ni ubumenyi bukeya bw’abamubazaga”: Okafor yabazwaga niba hari ikindi kintu kiba muri Afurika uretse ubutayu bwa Sahara ndetse abenshi bemeza ko Afurika ari igihugu kimwe gusa aho kuba umugabane.
Ababashaga kuba bamuha akazi ntibemeraga ko uburezi yakuye muri Nigeria bufite agaciro: “ Mbega baranzunguje cyane bambwira ko ntajya mu rugaga rw’abanyamategeko muri Maine hatabayeho gushungura neza amasomo yose nize muri Nigeria, ariko Nyuma naje gutsinda ikizamini cyo mu rugaga rw’abanyamategeko ba New York”. Ubu sosiyete ye Okafor Law Practice, ikora kubijyanye n’amategeko y’abimukira ku rwego rwa federal.
Okafor ati : “Amahitamo y’uburyo bwo gukora ashobora kukuzamura cg akakumanura, uko wifata nibyo bikugira uwo uri we”. Okafor afite inyifato nziza cyane –iyo muganira wumva ingufu mu ndamukanyo ye ndetse ukabibona utembera muri iri duka rye Tropical Tastes and Styles International Market.
Uri muri iri duka ubona hakenkemutse uhereye kuri nyiraryo Okafor wemeza ko akunda guhura n’abantu bakaganira bagaseka atari uko ari ubucuruzi.
“Aha ni ahantu abantu bahurira bakaganira ndetse nk’abagore bo bibafasha kwita ku muryango kuko hano hari ibiryo, imyambaro n’ibindi bakenera mu miryango yabo”.
Okafor yemera ko kugira Bangor ahantu haha ikaze abaturage bashya bizatuma ubukungu bwiyuburura. Aha atanga urugero rw’umuryango umaze iminsi ushaka kuva Boston baza Bangor kubera akazi. Ati umugore we ntiyifuza kuza Bangor ariko bamaze gusura iri duka byabafashije kwiyumvamo aka gace.
Iduka rya Okafor ni impuzamahanga, harimo ibicuruzwa biva muri Asiya, Karayibe, Amerika y’amajyepfo n’Afurika. Okafor afasha abantu kubona ibicuruzwa cyane cyane ibyo bakumbuye kuva ku ivuko. Urugero ntacuruza ubwoko bumwe bw’ibirungo ahubwo afite ibiva mu buhinde, karayibe ndetse n’Afurika. Okafor yabonye kandi ko abanyafurika badafite uko bagura imyenda yo muri Afurika bityo agura imashini yiga no kudoda ibyo muri Afurika. Ubu afite ibicuruzwa by’imyambaro myiza y’amabara iva muri Afurika adodamo amapantalo, ingutiya n’amashati n’ibindi. Uwo yarimo akorera umusatsi ninawe wawumutumirije maze awumwongerera ku mutwe. Tropical Tastes and Styles LLC – International market ibarizwa ku rubuga rwa Facebook aho Okafor abwira abantu ngo bamugane bamubwire icyo bifuza nawe azagerageza kugishaka kandi abamenyeshe ko cyabonetse.
Okafor avuga ko mu bamugana harimo abatuye bugufi nko muri Bangor baba bashaka kugerageza nk’ibiryo bishya bihumura kandi ibiryo bihacururizwa ibyinshi ni umwimerere (organic) kuko Afurika hadakoreshwa imvaruganda cyane mu buhinzi.
Naho isosiyete y’amategeko ya Angela Okafor wayisanga ku rubuga rwa www.okaforlaw.com, isoko ryo rikaba riri kuri 347 Harlow Street, Bangor. Abonana n’abakeneye ubufasha mu mategeko mu gitondo hanyuma agafungura iduka nyuma ya sa sita ku wa kabiri no ku wa gatandatu.