Gahunda yo gutwara abantu y’ishyirahamwe ryo muri Maine rishyigikira abashya muri Amerika (MANA), ryashyiriweho gufasha abashaka ubuhungiro, impunzi, abimukira ndetse n’abandi mu kugera kuri serivisi zitandukanye z’ubuzima harimo nko kujyanwa kwa muganga ariko igihe bitihutirwa. Buri munsi, ishyirahamwe MANA rikora ingendo zo kugenda no kugaruka ziri hagati ya 35 na 40 kwa muganga rigatwara abagera ku 100. Iyigahunda yarakuze, tubikesheje abafatanyabikorwa ba MANA (harimo na Amjambo!) yatangaje amakuru y’iyi gahunda y’ingirakamaro kandi igakoresha kenshi serivisi z’iyi gahunda. MANA iri muri gahunda yo guha akazi undi muntu akinjira mu itsinda ryo gutwara abantu. Gahunda ya ‘MANA’ yemerera abakorerabushake gutanga ubufasha mu gutwara abantu, harimo no kujya muri hagunda zo gushaka ibyangombwa. (wakwandikira ushinzwe abakorerabushake Amy Titcomb, [email protected].) MANA izakira Yvette Unezase nk’umuyobozi nshingwabikorwa w’agateganyo tariki 1 Kanama, kandi izatora abagize inama njyanama vuba.