Inzu y’icyizere (gahunda y’umuryango utagamije inyungu Hope Acts) ibonera abasaba ubuhungiro 13 aho gutura by’igihe gito, ikanatanga kandi serivisi zihoraho ku basaba ubuhungiro ndetse n’abimukira banyura mu nzu cy’icyizere buri cyumweru mu gushaka serivisi zabafasha kubaho ubuzima muri Maine. Abakozi ndetse n’abakorerabushake bahuguwe batanga ubufasha ku bantu haba abafite aho batuye n’abatahafite. Ubufasha batanga harimo kumva ibikubiye mu mabaruwa bohererezwa, ubufasha mu gushaka aho gutura, kubafasha mu kuzuza ubusabe bwo kwaka ubufasha, kubafasha mu gusaba umunsi wo kubonana kuzuza impapuro ndetse n’izindi serivisi zitari izo mumategeko. Gahunda y’ururimi rw’icyongereza yarakuze cyane ku rugero rugaragara, gahunda y’ibiganiro by’Inzu y’Ikizere bazongera bahure muri iyi mpeshyi ku nshuro yambere kuva icyorezo cyatangira. Ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango yita ku burenganzira bw’abimukira muri Maine (MIRC) hamwe n’andi matsinda y’abimukira, umuryango Hope Acts wizeza abasaba ubuhungiro ko bazabafasha kujya Boston mu rubanza rwabo. Hope Acts uhora iteka ukeneye abakorerabushake bashobora kubasha gufasha umuntu bamuherekeza mu rugendo rwo kumenyera ubuzima muri Maine – cyane cyane abagerageza kuvuga Igifaransa, Lingala cyangwa Igiporutigali. Ubukangurambaga bugera kuri ba nyir’amazu bakodesha baba bifuza gukodesha ku baje gutura Maine nabo barisanga.
