Ubwanditsi bukuru
“Nta mvura igwa ntihite” “Nta gahora gahanze”

Mu gihe isi yaruciye ikarumira ku mabi abera mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Santarafurika, Somaliya n’ibindi, Dr Gregory H. Stanton uyobora umuryango Genocide Watch aherutse gutanga ikiganiro yise: “Abaturage badashakwa-Intambara yo gushaka ubwenegihugu ku baturage ba Rohingya, Abanyamulenge, n’abandi ” Yifashishije ibiri kuba ku Banyamulenge n’aba Rohingya mu kwerekana uko Jenoside itegurwa maze asoza atanga integuza ko hatagize igikorwa isi izakomeza kurebera itsembatsemba ry’abaturage.

Rohingya n’Abanyamulenge ni ubwoko nyamuke bose bava mu bihugu bya Myanmar na Congo. Bose baterwa n’amoko baturanye ndetse bakorerwa ivangura-Bose bari guhangana n’ingaruka zo gukurwa mu butaka bwabo ndetse bakaba banashiraho burundu. Mu gace ka Minembwe mu burasirazuba bwa Congo, abagera kuri 150,000 mu Banyamulenge bamaze guta ingo zabo kandi ziratwikwa. Aba bavuye mu ngo zabo bari mu nkambi ndetse no mu buzima bubi bitewe no kubura ubufasha buhagije. Ibi kandi birasa n’ibihumbi by’aba Rohingya bahunze ingo zabo bakaba babayeho mu buzima bubi mu gihugu cya Bangaladesh. Dr. Stanton avuga ko ikibazo cy’abaRohingya n’aBanyamulenge gihura neza n’inyito ya Jenoside iri gutegurwa aho inyura mu nzira ndahinyuka zigera ku icumi.

Stanton asaba abantu batandukanye kotsa igitutu leta zikagira icyo zikora mu gihe izi ntambwe zo gutegura Jenoside ziri mu kuba kandi ntagikorwa. Kuri buri ntambwe haba hari icyakorwa jenoside igakumirwa. Intambwe Jenoside inyuramo zigenda ku murongo ariko zihobora no kubera rimwe. Izo ntambwe harimo: Ishyira mu byiciro, Gushyiraho abantu ibirango, ivangurwa, iteshagaciro ry’ikiremwamuntu, itegurwa, guteza amacakubiri y’ubuhezanguni, itegurwa, itotezwa, itsembatsemba no gupfobya. Imwe mu ntambwe ibabaza cyane n’ugutesha agaciro ikiremwamuntu aho abantu bamwe usanga bareba abanda nkabadafite agaciro, bakagereranywa n’ibikoko, udusimba, imiswa cg se bakitiranwa n’indwara.Ibi bitiza umurindi ababivuga bumva ko bagiye kwica ibikoko atari abantu bagenzi babo.

Imvura y’urwango iri gucicikna ku mbuga nkoranyambaga irwanya ubwoko bw’ aba Rohingya n’Abanyamulenge mu bihugu bya Myanmar na Congo iteye inkeke ku buryo ikwiye kwamaganirwa kure n’ubuyobozi. Abayikwirakwiza bakwiye kugezwa mu butabera kuko bari guhembera jenoside. Abatambutsa izi mbwirwaruhame zivangura bakwiye gukumirwa ntibajye mu bihugu by’amahanga ndetse imitungo yabo igafatirwa niba badafunze izi mvugo ku mbuga na Interineti.

Amakimbirane mu gihugu cya Congo yarenze imbibi ku buryo bamwe bamaze gukurayo amaso ko yarangira. Ubwoko bw’abatutsi bwiganjemo abanyamulenge mu gace ka Congo buri mu mazi abira aho bushobora no kuzimanganywa bwicwa. Utundi duce muri Congo turimo ubwicanyi ndengakamere harimo agace ka Beni muri Kivu ya ruguru aho ibihumbi byishwe ndetse no mu gace ka Ituri ko mu ntara y’amajyaruguru imwe muri 21 zashyizweho mu 2015. Ubundi bwoko bwa nyamucye ni Abatwa bubarizwa muri Congo, Rwanda n’u Burundi. Aba nabo basubijwe inyuma cyane ku buryo ubu nta gace na kamwe k’ubuyobozi babarizwamo mu buyobozi bw’igihugu.

Guverinoma ntifite ubushake bwo gukomeza amahoro n’ituze, igihugu kirimo amacakubiri ku buryo ibihumbi biri mu kaga. Loni yashyize muri Congo ingabo zirinda amahoro nyinshi zaba zarabayeho mu myaka 17 itambutse ariko nta mahoro yigeze arangwa mu gihugu, abantu batabarika bitabye Imana bazize imitwe yitwaje intwaro. Imitwe yitwaje intwaro ikurura urubyiruko rudafite icyo rukora, rutagira ishuri rwiga nta na kazi ni uko izi ngaruka zintambara ziyongera.

Ibigo bikomeye bifite inyungu muri Congo aho bisahura imitungo kamere aho birangira habaye ikwirakwiza ry’intwaro zigwa mu biganza by’imitwe yitwaza intwaro ifata ku ngufu abagore. Leta yamunzwe na ruswa aho abategetsi bakoresha imyanya mu nyungu zabo ntibabashe gutanga serivisi bitezweho.

Albert Einstein yigeze kuvuga ngo: “Isi ntizamarwa n’abakora ibibi ahubwo izicwa n’ababirebera ntibagire icyo bakora.” Twese dufite uruhare rw’icyo gukora mu guhagarika Jenoside ku isi. Tugomba gukoresha amajwi yacu tukamagana jenoside ndetse n’abayobozi mbere yo gushyira mu bikorwa Jenoside.

Kuva 1996, intambara za Congo zishe abagera kuri miliyoni 5.4. Kuva 2017 aba Rohingya bagera kuri 900,000 bamaze gukurwa mu byabo muri Myanmar bajyanwa mu nkambi muri Bangladesh. Ese Isi izarebera kugeza ryari?