Kuva gitangira nk’ ikinyamakuru gito cy’abaturage gisohoka mu ndimi zitandukanye kugeza ku kinyamakuru gifatwa nk’isoko yizewe y’amakuru ku miryango y’abimukira muri Maine, Amjambo Africa yateye imbere cyane kuva ku nimero yayo ya mbere. Mu gihe iki kinyamakuru kigeze kuri nimero ya 100, abantu bane muri bo bagize uruhare mu rugendo rwacyo aribo: Umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru, Georges Budagu Makoko;  Umwe mu bashinze, Kathreen Harrison; Stacey Warner; n’Umwanditsi wungirije wa mbere, Jean Hakuzimana basubije amaso inyuma, bareba uko cyavutse, uko cyagiye gikura, n’ibigitegerejweho mu gihe kiri imbere.

Inzozi zagombaga gukomeza kubaho, nomero imwe ku yindi

Igihe Makoko yashingaga Amjambo Africa, ntiyari azi niba ikinyamakuru kizagera kuri nimero 100.

Buri kwezi havukaga imbogamizi nshya: gushaka inkunga y’amafaranga, gutegura ikinyamakuru, no kureba ko nimero ikurikira ibasha gusohoka.

Ariko kutamenya neza uko ejo hazaza hazamera ntibyigeze bikuraho ko yumvaga ko iki kinyamakuru cyari gikenewe. Yagize ati: “Buri kwezi byabaga ari urugamba rwo kubona inkunga no gutegura nimero ikurikira. Ariko twanze gucika intege kuko twizeraga ko imiryango y’abimukira yari ikwiye kubona amakuru yizewe.”

Uko kwizera ni ko kwabaye umusingi w’ikinyamakuru. Kuva mu ntangiriro, Amjambo Africa yashakaga kugeza amakuru ku bimukira n’impunzi mu ndimi n’imimerere biboroheye kumva no kubishyikira. Uko imyaka yagendaga ishira, iyo ntego yafashije ikinyamakuru guhinduka urwego rwagutse rukorera umuryango mugari.

Makoko yashimiye abantu benshi bagize uruhare muri uwo mushinga, barimo Warner, wahoze ari Umwanditsi Mukuru Kathreen (Kit) Harrison, n’abandi bagize uruhare mu gushyiraho isura y’ikinyamakuru mu ntangiriro.

Yagize ati: “Gukorana na Kit, Stacey, n’abandi benshi byabaye umwe mu migisha ikomeye kurusha iyindi muri uru rugendo. Ntabwo bafashije gusa gukora ikinyamakuru, bafashije kubaka icyerekezo.”

Avuga ko iterambere ry’ikinyamakuru ritari gushoboka hatabayeho inkunga y’umuryango mugari. Yagize ati: “Tubikesha inkunga idahwema gutangwa n’abafatanyabikorwa bacu, abamamaza ndetse n’abasomyi, Amjambo Africa yahindutse ijwi ryizewe.”

Kuri Makoko, icyo cyizere kiracyari ku isonga mu ntego z’ikinyamakuru. Yagize ati: “Uyu munsi, intego yacu irakomeye kurusha mbere hose: guha imiryango y’abimukira amakuru nyayo kandi yizewe abafasha kubaho neza no guteza imbere ubuzima bwabo.”

Nimero y’ 100 irenze kure kuba umubare gusa. Ni icyerekana ko igitekerezo cyahoze kitazi neza uko eho bizaba bimeze ukwezi ku kundi cyarashoboye guhinduka urwego rushinze imizi kandi rurambye.

Kandi ibyifuzo bya Makoko birenze kure nimero y’ 100. Yagize ati: “Inzozi zanjye ni uko Amjambo Africa yazaba isoko y’amakuru yizewe kurusha andi ku miryango y’abimukira, duhereye muri Maine hanyuma tukazagera mu gihugu hose.”

“Amakuru nyayo ahindura ubuzima. Aha imiryango icyizere, agatanga amahirwe, kandi akagira uruhare mu kubaka imiryango ihamye.”

Hanyuma hakaza imbogamizi — ndetse n’amahirwe — bya nimero 100 zikurikira. Agira ati: “Niba nimero 100 za mbere zaragaragaje ko izi nzozi zishobora gukomeza kubaho, nizera ko 100 zikurikira zizagaragaza neza umubare w’abantu zishobora guhindurira ubuzima.”

Shining a bright light on newcomer stories

Kugaragaza cyane inkuru z’abimukira bashya

Kuri Kathreen “Kit” Harrison, umwe mu bashinze Amjambo Africa, urugendo rwo kugera ku nimero ya 100 ni gihamya y’imbaraga z’icyerekezo abantu bahuriraho. Iyo yibutse iminsi ya mbere, yibuka ko iki kinyamakuru cyatangiye kidakorera mu cyumba gisanzwe cy’abanditsi; ahubwo inama za mbere zabereye mu mazu y’aho banywera ikawa ndetse no ku meza yo kuriramo mu cyumba cye.

Igihe we na Makoko bashinze Amjambo Africa, buri wese yazanye intego ze bwite, ariko zuzuzanya. Harrison yagize ati: “Georges yashakaga cyane gufasha abimukira bashya muri Maine, abaha amakuru y’ingenzi abafasha kumenya uko babaho kandi bakamenyera ubuzima bwo hano. Njye nashakaga kugaragaza cyane inkuru z’abimukira baherutse kuza, kugira ngo abanya-Maine bamaze igihe kirekire basobanukirwe icyazanye abaturanyi babo bashya hano, ndetse n’uko ukuza kwabo kugira uruhare mu kongera imbaraga z’intara yacu.”

Nubwo ubu atakigira uruhare runini mu mikorere y’iki kinyamakuru, Harrison asanga izo ntego nyamukuru zikiri mu mizi nyamukuru n’icyerekezo by’ikinyamakuru.

ADVERTISEMENT

Kuri Harrison, ikintu cyamushimishije cyane mu gufasha Amjambo Africa gukura ni abantu bagikoreraga. Agira ati: “Kimwe mu byanshimishaga cyane mu myaka namaze muri Amjambo, ni ugushinga itsinda ry’abanyamakuru beza cyane bari baratangiriye umwuga wabo mu bice bitandukanye by’isi, kandi bakaba bashishikajwe no gukomeza gukora umwuga w’itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Twishimiraga cyane gukorana, tugatsinda imbogamizi z’ururimi n’umuco, duhujwe n’intego imwe yo gukorera hamwe ndetse n’icyifuzo cyo gusangiza abantu ukuri.”

Iyo ntego yo gukorera hamwe yageze no mu muryango mugari. Harrison avuga ko mu byo yibuka cyane harimo igihe abaturage babageragaho ku giti cyabo bakababwira inkuru bifuzaga ko ikinyamakuru cyazakurikirana. Iryo tsinda ryandikaga ku buzima bw’umuryango mu buryo bwagutse, kuva ku birori byo gusoza amashuri no gufungura imishinga mito, kugeza ku birori by’imiryango migari y’abimukira; ndetse rikagaruka no ku bibazo binini kandi byashinze imizi muri gahunda n’imikorere y’inzego, nk’uburinganire mu kubona serivisi z’ubuzima.

Hari inkuru imwe i igaragaza neza intego z’iki kinyamakuru. Harrison yibukana umunezero inkuru y’umukobwa ukiri muto ukomoka muri Angola, wari ukiri muto, wifuzaga gusangiza abantu inkuru ye bwite y’uko yahunze akava gihugu cye, akaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanyuma agatangira ubuzima bushya muri Maine.

Harrison agira ati: “Kugeza ku bandi banya-Maine inkuru z’abimukira bashya byari ingenzi cyane,” kandi iyo ntego iracyakomeza kuyobora iki kinyamakuru kugeza na n’ubu.

From a newsletter look to 100 editions

Kuva ku kanyamakuru gato kugeza kuri nimero 100

Iyo Warner asubije amaso inyuma kuri nimero ya mbere ya Amjambo Africa, abona ikinyamakuru gitandukanye cyane n’uko abasomyi bakizi uyu munsi. Avuga ko nimero za mbere zari zifite isura imeze nk’iy’akanyamakuru kagenewe gutangaza amakuru gusa.

Agira ati: “Igihe twakoraga nimero ya mbere, nta mashusho menshi twari dufite. Ikindi kandi, kimwe cya kabiri cy’ikinyamakuru twagicapaga mu mukara n’umweru, ikindi cya kabiri mu mabara, ndetse n’ amafoto yari make.”

Warner, impuguke mu gutunganya amashusho n’imiterere y’ibinyamakuru, ni we wagize uruhare mu gutegura isura ya nimero zose uko ari 100 z’ikinyamakuru. Muri iyi myaka yose, yagiye abona Amjambo Africa irushaho kugira umwimerere wayo mu buryo igaragara, uko yamenyaga guhuza ibisabwa mu gutegura ikinyamakuru gisohoka mu ndimi nyinshi n’icyifuzo cyo gutuma buri rupapuro rushimisha abasomyi kandi rukorohera buri wese gusoma.

Icyo kibazo cyabaye ingenzi cyane kuko Amjambo Africa kuva yatangira yashatse kugeza ku basomyi bavuga indimi zitandukanye. Igihe ikinyamakuru cyatangiraga, cyasohokaga mu ndimi enye. Kuri ubu uyu mubare warazamuse ugera ku ndimi zirindwi.

Warner yagize ati: “Ikibazo gikomeye cyari uguha buri rurimi umwanya n’agaciro bingana.”

Itsinda rishinzwe imiterere y’ikinyamakuru ryagerageje uburyo butandukanye bwo guhuza indimi no kuzitunganya ku mapaji. Warner yemera ko uburyo bukoreshwa ubu ari bwo bushobora guhuza neza cyane isura y’ikinyamakuru n’ibisabwa mu mikorere yacyo.

Cyakora haracyari ikibazo kimwe. “Iyo nshyira ku rupapuro inkuru yanditswe mu rurimi ntavuga, kuba nayoberwa aho nari ngeze birashoboka cyane!”

Mu nomero 100, Warner yanabonye amahirwe menshi yo kugerageza uburyo butandukanye bwo gutuma ikinyamakuru kirushaho kugaragara neza. Abajijwe niba hari urupapuro rw’ibanze, imiterere y’inkuru cyangwa ifoto akunda kurusha izindi, amahitamo yaramugoye.

Yagize ati: “Kubera ko ndi umunyamurwa mu guhanga no gutegura amashusho, ku ruhande rw’imiterere y’ikinyamakuru, navuga ko nishimiye cyane cyane amafoto manini twagiye twagura.”

Ariko ibihe akunda cyane birenga kure iby’imigaragarire y’ikinyamakuru. Yagize ati: “Ku giti cyanjye, biranshimisha kubona abimukira benshi babona ibyishimo mu miryango yabo mishya.”

Uburyo akazi gakorwa na bwo bwarahindutse. Warner yavuze ko ikoranabuhanga ritigeze rihinduka burundu, ariko icyorezo cya COVID-19 cyatumye itsinda risubiramo uburyo ikinyamakuru cyakorwagamo. Yagize ati: “Byabaye ngombwa ko dukorera mungo, maze tumenyera gukorera kuri Zoom.”

Uburyo bwe bwo gutegura imiterere y’ikinyamakuru na bwo bwagiye butera imbere. Yamenye ikoreshwa ry’amashusho rikorana neza n’uburyo ikinyamakuru gicapwamo n’ibishobora guteza ibibazo.

Yagize ati: “Buri gihe nkunda kugerageza udushya mu buryo ikinyamakuru kigaragara. Uko imyaka yagiye ishira, akazi kagiye karushaho kugenda neza kandi mu buryo bugororotse.”

Kuri Warner, kunyurwa ntibituruka gusa ku gukora ikinyamakuru gisa neza. Yagize ati: “Nk’umuntu ukora iby’imigaragarire y’ikinyamakuru, biranshimisha cyane iyo abakiriya bakunze uko ikinyamakuru cyabagezeho kimeze. Cyakora ikinyamakuru cyaragutse cyane kurusha myinshi mu yindi mishinga nkora.” Byamuhaye kandi amahirwe yo kumva ko ari umwe mu bakora ku mushinga wagutse: “Kumva ko ndi umwe mu bagira uruhare mu kugeza amakuru ku muryango mugari, ni ibintu binyura umutima.”

Building a platform by and for immigrants

Kubaka urubuga rw’abimukira kandi rukorera abimukira

Mbere rwose y’uko Amjambo Africa igera ku nimero y’ 100, Hakuzimana yari asanzwe afasha mu gushyiraho umurongo w’ibyandikwa n’ibitangazwa mu kinyamakuru.

Nk’ umwanditsi wungirije wa mbere w’ikinyamakuru, Hakuzimana yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho icyerekezo cy’ibyandikwa mu ntangiriro no kwagura aho ikinyamakuru cyageraga. Nyuma, akazi ke karenze imbibe z’ikinyamakuru gisomwa, hatangizwaga ibiganiro bitatu by’ amajwi bisohoka mu ndimi zitandukanye: Amjambo Time, Bonjour Maine, na Wiriwe Maine.

Iyo asubije amaso inyuma, Hakuzimana yibuka itsinda rito ry’abantu bari bahuje  umutima n’intego isobanutse. Yagize ati: “Twarimo dushinga igikorwa gishya kitigeze kibaho mbere muri Maine: urubuga rwihariye rw’abimukira kandi rugenewe abimukira.”

Kuri Hakuzimana, ikinyamakuru nticyigeze kiba icyo gutara no gutangaza amakuru gusa. Cyari uburyo bwo gushyiraho ahantu imiryango y’abimukira ishobora kugira uruhare mu kuvugira inkuru zayo. Yifuzaga ko Amjambo Africa iba “ikiraro cyo kwisanga mu muryango mugari,” gifasha abimukira “kwihitiramo uko inkuru zabo zivugwa no kuzivuga bafite ugushira amanga, mu kuri, kandi mu buryo busobanutse cyane.”

Iyo filozofiya ni na yo yagize uruhare mu kwagura ikinyamakuru kikagera no ku majwi. Uburyo bwatanze andi mahirwe yo kugera ku bagize umuryango, cyane cyane abakundaga ko amakuru n’ibiganiro bibageraho mu ndimi zabo kavukire.

Hakuzimana agira ati: “Kumva indimi umenyereye kuri radiyo cyangwa mu kiganiro bituma umuntu ahita yumva ko ari mu rugo, akagira icyizere kandi akumva ko indangagaciro n’ubuzima bwe byemewe.”

Ibyo biganiro byongereye ubushobozi bw’ikinyamakuru bwo guhuza imiryango y’abimukira n’amakuru, amakuru atangwa n’inzego za Leta, ndetse no kurushaho kumvikanisha amajwi y’abagize umuryango mugari.

Kuri Hakuzimana, isabukuru y’iyi ntambwe ni gihamya ko itangazamakuru rishingiye ku mbaraga z’abaturage rishobora gukomeza kubaho.

Agira ati: “Icyatangiye ari nk’igisubizo gikenewe ku cyuho cyari mu muryango, cyarakuze gihinduka urwego rukomeye, rwihanganira ibibazo kandi rudashobora gusimburwa.”

Editor’s note: 100 editions and counting

Inyandiko y’umwanditsi: Nimero 100 kandi turakomeje

Nimero 100 zihagarariye amapaji ibihumbi, inkuru, amafoto, ubusemuzi, imitwe y’inkuru, n’ibyemezo ku miterere y’ikinyamakuru byinshi. Zihagarariye abanyamakuru n’abanditsi bakora bubahiriza igihe ntarengwa, abasemuzi bahindura inkuru bakazishyira mu ndimi zitandukanye, abahanga mu migaragarire y’inkuru n’amashusho bahuza amagambo n’amafoto ku mapaji, ndetse n’abasomyi bafata iki kinyamakuru bakagisoma hirya no hino muri Maine.

Ariko inyuma y’iyi ntambwe hari igitekerezo: ko imiryango y’abimukira ikwiye itangazamakuru rikozwe rikozwe batekerezwaho.

Warner yafashije guha iryo tangazamakuru umwimerere waryo mu bijyanye n’imiterere n’amashusho. Makoko yafashije gushinga no gukomeza urwego ruri inyuma y’ikinyamakuru. Hakuzimana yafashije gushyiraho icyerekezo cy’ibyandikwa mu ntangiriro no kwagura aho ikinyamakuru cyageraga.

Ibihe byabanje bigaragaza ko Amjambo Africa yagiye ihinduka: kuva ku kinyamakuru cyari gifite isura imeze nk’akanyamakuru gato kandi gifite amikoro aciriritse, kigahinduka urwego rw’itangazamakuru ry’abaturage mu ndimi zitandukanye, rufite ibikorwa byagutse mu kinyamakuru gisomwa, kiri ku ikoranabuhanga, no mu buryo bw’ amajwi.

Nomero 100 za mbere zari izo kugaragaza ko iki gikorwa gishoboka. Nimero 100 zikurikira zizagaragaza icyo gishobora kuvamo. Kuri Makoko, igisubizo kirigaragaza: icyizere kirushijeho, kugera ku bantu benshi kurushaho, ndetse no guhindura ubuzima bw’abantu benshi binyuze mu makuru y’ukuri. Ubwo rero niba nimero 100 za mbere ari ikimenyetso, inkuru ya Amjambo Africa nibwo igitangira.