Yanditswe na Deb Ibonwa and Oriana Farnham

Nk’ukodesha, ufite uburenganzira bwo kuba ahantu hatekanye kandi hatabangamira ubuzima. Ufite uburenganzira bwo kumenyeshwa hakiri kare ko uzakurwa mu nzu, kandi ntabwo ugomba gukurwa munzu igihe cyose utarajyanwa mu rukiko maze umucamanza agategeka ko bagukura munzu.

Maine Equal Justice hamwe na Pine Tree Legal Assistance (PTLA) babonera abakodesha binjiza make ababahagararira mu manza harimo n’abimukira. Igihe ufitanye ikibazo n’ugukodesha kandi ukaba ukeneye ubufasha, ukwiye guhamagara PTLA cyangwa Maine Equal Justice. Igihe wabonye ubusabe bwo kuva munzu ubuhawe n’ugukodesha, cyangwa niba wumvanye ugukodesha ko ushobora kwirukanwa munzu, twegere tugufashe mu mategeko. Ntabwo ukwiye kuva munzu igihe cyose utaramenya uburenganzira bwawe ndetse n’ibindi wakora, ikindi kandi URAMENYE ntuzibwire ko nta kindi gihari wakora cyakurengera, cyangwa ko nta muntu uhari wo kugufasha.

Mu by’ukuri abanyamategeko ba Maine Equal Justice hamwe na Pine Tree batsinze imanza nyinshi zo gukurwa munzu z’abatuye Maine badafite ubwenegihugu. Vuba aha, umunyamategeko wa Maine Equal Justice yahuye n’umuntu utuye Portland akaba n’uri gusaba ubuhungiro, bahurira ku rukiko rwa Maine rwita ku birebana inyubako. Uyu muntu yasabye ubufasha kuko yari yakererewe kwishyura ubukode bwe kuko yari yahagaritswe mukazi. Umunyamategeko wacu yavuganye n’umunyamategeko w’ukodesha maze ahabwa ibyumweru bibiri by’inyongera byo gufasha uyu muntu kubona ubufasha mu kwishyura ubukode. Twamuhuje na gahunda y’igihe gito ifasha imiryango iri mu bibazo (TANF) ndetse na gahunda itanga ubufasha mu kwishyura ubukode binyuze muri Opportunity Alliance, maze ikirego kirahagarikwa bitewe n’uko yabashije kwishyura ubukode bwe bwose yagomba kwishyura.

Kugirango akure umuntu munzu, ukodesha aba agomba gukurikiza amategeko. Kugira umunyamategeko ugufasha igihe uri gukurwa munzu ni iby’ingenzi cyane: dushobora kugenzura tukamenya niba ugukodesha yakurikije amategeko, tukakubonera umusemuzi, tukavugana n’ugukodesha cyangwa umunyamategeko w’ugukodesha, maze tukaguhagararira imbere y’umucamanza. Ubushakashatsi bwerekanye ko abakodesha bafite ubufasha mu mategeko iyo bari gukurwa munzu baba barusha amahirwe bagenzi babo yo kuguma munzu

Amategeko ya Maine kandi ategeka abakodesha kumenya neza ko aparitema zabo zitekanye, zidafite udukoko twibasira inzu ziturwamo, kandi zikaba zishyushye mu gihe cy’ubukonje. Niba umuntu ugukodesha atarashoboye kugukorera ibi bintu, umunyamategeko ashobora kugufasha maze agategeka ugukodesha gukosora ibitameze neza.

Twabwiwe n’abatugana hamwe n’imiryango dukorana ko hari ubwoba mu miryango imwe n’imwe y’abimukira bw’uko kujya mu rukiko kwisobanura ngo udakurwa mu nzu cyangwa ngo nyir’inzu agire ibyo asana muri aparitema bishobora kukwangiriza dosiye yawe isaba ibyangombwa byo gutura. Ibi si ukuri. Ugukodesha ntabwo ashobora kugukorera ivangura cyangwa itoteza biturutse ku bwenegihugu bwawe, ibara ry’uruhu cyangwa ikindi cyose yagenderaho.

Ku bindi bisobanuro, ushobora guhamagara PTLA mu masaha yabo y’akazi. Ushobora kubona amasaha PTLA y’aho ubarizwa iba iri gukora usura urubuga: https://www.ptla.org/contact-us.  

Ushobora kandi gusura Maine Equal Justice, igihe ufite ikibazo runaka kuri 207) 888-9788, cyangwa ukuzuza urupapuro unyuze ku rubuga https://maineequaljustice.org/contact-us/. Ushobora kandi gusanga iyi miryango yombi ku rukiko rukurikirana iby’abirukanywe mu mazu muri Portland, kandi ushobora guhabwa ubufasha kabone n’ubwo waba utarigeze uvugana n’umunyamategeko mbere y’itariki y’urubanza.

Ukwiye kuvugana n’umushinga ufasha abimukira mu by’amategeko (ILAP) niba hari ibyo wibaza ku bijyanye n’ubwimukira (ibibazo bitajyanye n’aho gutura). Ohereza ubusabe bwawe usaba ubufasha ku rubuga rwabo kuri : https://ilapmaine.org/get-legal-help.