Ikarita yemerera umuntu gukora imara imyaka ibiri. Cyakora, urugendo rwo kuyivugurura rujya rufata igihe kinini ngo ibiro bya Amerika bishinzwe ubwenegihugu na serivisi ku bimukira (USCIS) biyemeze. Akenshi usanga urugendo rwo kuyivugurura rufata igihe kinini kirenze ayo mezi 6 atangwa n’ikigo USCIS. Igihe cyo kuyikora gishobora gufata igihe kinini gishobora no kurenga umwaka. Ku bantu benshi, igihe cyatanzwe kijya kiba kinini ikarita igata agaciro bataramara kurangira ako kazi. Ikivamo, abantu benshi bahita babura akazi kabo. Cyakora, iyo umuntu asabye mbere y’uko ikarita ye irangiza igihe ita agaciro, ndetse n’uwasabye akaba afite inyemezabwishyu ibyemeza, bituma ikarita imwemerera gukora ishaje igumana umwimerere n’ agaciro mu gihe kingana n’indi minsi ijana na mirongo inani nyuma y’itariki yo guta agaciro yanditse ku ikarita asanganywe imwemerera gukorera akazi muri Amerika.
Select Page