Gutangiza ubucuruzi ni intambwe ya mbere mu rugendo rwo kugira ubucuruzi bushinze imizi. Gusa nyuma yo gutangiza ubucuruzi abafite ubucuruzi baba bagomba gutera izindi ntambwe ngo bizere ko ubucuruzi bwabo bushinze imizi kandi buri gukora uko bikwiye. Muri iyi nkuru turareba zimwe muri izo ntambwe.

Ubucuruzi buhagaze neza bugomba kugira uburyo buhamye bwo kubika impapuro z’ubucuruzi kandi zigahora zijyanye n’igihe. Zimwe muri izo nyandiko twavuga nk’urutonde rw’ibigurwa n’ibicuruzwa, impushya zo gucuruza, inyandikomvugo y’umushinga, ingengo y’imari hamwe n’ingano y’agenda asigara nyuma y’igura n’igurisha. Ibi bituma ba nyir’umushinga bamenya neza uko ubucuruzi buhagaze buri munsi, bakamenya kandi ko ibiri kuba bijyanye n’uko babiteguye, cyangwa bikereka nyir’umushinga ko hari ikibazo, igiheibintu bitari kugenda nk’uko yabiteguye. Igihe hakeneye ubufasha mu bijyanye n’ubukungu, izi mpapuro zituma gusaba no kubona inguzanyo byihuta kurusha wawundi ugiye gutangira bushyashya, ata umwanya yegeranya ibyangombwa. Ikindi kandi, izi mpapuro zizakoreshwa mu gutegura ibijyanye n’imisoro y’ubucuruzi. Niba wifuza kubona urugero rw’uko ibyangombwa by’umushinga bitegurwa rwasoma kwitegura ni ryo banga mu gihe uri gushaka gusaba inguzanyo y’ubucuruzi mu gace kahariwe ubucuruzi ka amjamboafrica.com

Iyo uri umucuruzi, ni ngombwa cyane kumenya ko hari ikiguzi cy’ibikorwa ndetse n’imirimo kigomba kubaho kandi uba utiteguye, kikaza kirenga ku mirimo na gahunda za buri munsi zisanzwe. Bimwe mu bikorwa bisanzwe twavuga nko gucunga ibikoresho ndetse n’inyubako, kwita ku bakozi no kubamenyera ibibagenerwa, ubwishingizi, imishahara, imyenda mwatanze n’ibindi bitewe n’ubwoko bw’ubucuruzi ukora. Gusa mu munsi uba uteguye neza, hagomba guteganywa umwanya wo guharira imirimo ishobora gutungurana kandi ikenewe. Ikindi, amadolari y’inyongera agomba kubarirwa mu yinjira kugirango umenye neza ko ikiguzi cy’ibikorwa cyishyuwe kabone n’ubwo haza igikorwa kitari cyateganyirijwe.

Abafite ubucuruzi ntibaba bagomba kwikorera akazi kose. Gushyira abanyamwuga b’intore mu bantu uhemba bishobora kukuzamurira umusaruro cyane. Urugero twatanga, umubano mwiza n’impuguke mu ibaruramari byafasha mu kurangwa n’ibarurishamari ryo ku rwego rwo hejuru nko gushyira ku murongo ubwoko bw’ubucuruzi ukora ndetse no gushyira ku murongo ibijyanye n’imisoro. Abahugukiwe mu kubika inyandiko bashobora gutegura imishahara, bakohereza inyemezabwishyu ndetse bakanafasha kuringaniza ibijyanye n’uko umutungo wateganyijwe gukoreshwa. Abanyamategeko baba bakenewe kugirango bahagararire abafite ibikorwa by’ubucuruzi igihe havutse amakimbirane cyangwa se mu gihe hagomba gutegurwa kontaro no mu gihe cyo kuyisinya.
Mu yandi magambo, hari abanyamwuga babihuguriwe bashobora gutanga ubufasha. Rimwe na rimwe haba hari n’abakorerabushake bashobora kugufasha.

Kuba mu itsinda ry’abo mukora bimwe, cyangwa se kugirana umubano n’umujyanama bishobora kugirira umumaro munini umuntu ufite igikorwa cy’ubucuruzi. Amatsinda y’abanyamwuga ahuza abakora ubucuruzi kenshi, bakaganira ku bibazo, ibibagora n’amahirwe ashingiye ku kugira ubucuruzi. Urwego rw’ubuyobozi rushinzwe ubucuruzi rutegura amatsinda y’abanyamwuga nka kimwe mu bikorwa bafasha abanyamuryango. Rimwe na rimwe, abantu bashimangira ubucuti bw’iteka binyuze mu guhurira muri aya matsinda y’abanyamwuga.

Hari umumaro munini cyane ubonerwa mu gukorana n’umujyanama, uba ugizwe n’umubano hagati y’impuguke mu bucuruzi ndetse n’umuntu ufite ubucuruzi. Kubona ukungura ikindi gitekerezo bigira umumaro munini cyane iyo ugeze mu kibazo cyangwa uri mu mahitamo, bityo wa mujyanama akabigufashamo. Umuryango udaharanira inyungu SCORE ushobora kukubonera abanyamwuga bagufasha mu bucuruzi bwawe kandi nta kiguzi. Ku bindi ku muryango SCORE wasura www.score.org www.score.org.