From the Desk of Dr. Ahmed 

Mwalimu Dr. Ahmed aragira Inama
abana n’ ababyeyi.
Kumenya imikorere y’amashuri muri Amerika biragorana cyane, bikarushaho ku miryango mishya itaravukiye muri iki gihugu. Amashuri afite abakozi benshi bafasha mu kwegera abantu bafite ibyo bibazo. Ikigora abantu bashya muri Maine ni ukumenya ngo ndavugisha nde ngo ankemurire ikibazo. Urugero umuryango ushobora kugira ingorane zo kumenya uwo bari bubaze uko umwana wabo azajya ajya ku ishuri muri bisi, cyangwa se umwana wabo akaba afite ikibazo cy’ukuntu azasaba ishuri rikuru.
Amashuri afite abakozi bagenewe gufasha muri izo nzego zose.
Mu nyandiko yanjye wasanga no ku rubuga www.amjamboafrica.com , nasobanuye ukuntu ibigo by’amashuri bifite abakozi bafasha abanyeshuri bakeneye ubufasha nk’ubwo. Muri iyo nyandiko nkaba nkangurira ababyeyi kureba abo bakozi ku mahsuri y’abana babo bakabagezaho ikibazi cyose baba bafite ku mwana wabo.
Amashuri afite kandi abajyanama ndetse buri munyeshuri mu mashuri yisumbuye afite umujyanama umukurikirana kuva umwaka watangira. Uyu mujyanama akorana n’umwana kuva umwaka utangiye kandi umunyeshuri ashobora kugumana umujyanama imyaka myinshi. Abajyanama nkabo batanga inama ku masomo, ku mirimo umwana shobora kwifuza kuzakora ndetse n’inama ku muntu ku giti cye.
Izi ni zimwe muri serivisi abajyanama batanga ku bana mu mashuri yisumbuye:
• Abajyanama bifashishije ubushakashatsi batanga inama zifasha umwana kumenya ubushobozi
bwe ndetse nibyo akunda.
• Abajyanama bigisha abana uko bakemura ibibazo bityo bakabasha gutsinda mu ishuri.
• Abajyanama bakorana n’abanyeshuri n’imiryango gushyiraho gahunda bakabafasha guhitamo
amasomo ajyanye n’ubushobozi bwabo ndetse n’inyungu bayabonamo. Abajyanama
bashobora no gufasha umwana kuvumbura bumwe mu bucuruzi.
• Abajyanama bafasha abanyeshuri kwiyandkisha mu mashuri makuru ndetse na kaminuza igihe
bakiri ku ntebe y’ayisumbuye. Ibi bikaba ari ikintu kiza mu kubatera akanyabugabo.
• Abajyanama bafatanya n’abanyeshuri yaba umwe umwe cg muri rusange kuzuza ibisabwa ku
bashaka kujya muri kaminuza zisumbuye.
• Abajyanama bakurkirana ubusabe bw’abana bwo kwinjira muri kaminuza bakohereza indangamanota ndetse nibindi bisabwa mu gusaba kwemererwa kwiga mu mashuri makuru
Abajyanama bashobora kugira uruhare rukomeye mu myigire y’umwana wawe. Ababyeyi n’abana bagomba kujya babasha guhura n’ Abajyanama ku mashuri mu ntangiriro za buri mwaka.