Ijoro ryakeye umuntu witwaje intwaro yarashe abantu benshi maze hapfa abagera kuri 18 naho abanda 13 barakomereka, nk’uko bitangazwa na Polisi ya Lewiston, Polisi ya Maine ndetse n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (FBI), mu nama bafatanyije ahagana 10:30 a.m zo kuri uyu wa 26/10/2023.

Uyu muntu uri gushakishwa yitwa Robert Card, akaba afite imyaka 40, kandi azwiho kuba afite ibibazo byo mumutwe. Ni ukumufata nk’aho aho ari hose afite intwaro bityo ateye impungenge kuko adafunze. Abantu batuye Lewiston ndetse no mu nkengero zayo barasabwa kuguma mu nzu zabo igihe bishoboka.

Igihe hari ubonye Card cyangwa se umuntu basa, ntabwo bagomba kumwegera. Ahubwo barasabwa guhita bahamagara 911 cyangwa indi numero y’abashinzwe umutekano. FBI yavuze ko abantu bakwiye kuba maso kandi bagatanga amakuru yose batekerezako hari icyo yafasha. Kuri ubu, abashinzwe umutekano ntabwo bazi aho Card ari.

Numero mwahamagara:
207-213-9526
207-509-9002

Abagize umuryango mugari bigeze guhura na Robert Card bashobora kuvugisha Amjambo.

Amjambo numero mwahamagara.: 207-542-0459
[email protected]