Inkuru ya Deborah Ibonwa 

Bamwe mu bantu bemererwa ubufasha ntabwo bari kubusaba bitewe n’uko bumvise bamwe muri bagenzi babo bavuga ko ubuyobozi bwa Trump bwasabye amakuru mu nzego za leta, kandi ko aya makuru ashobora kugaragaza abatari abenegihugu bahabwa zimwe mu serivisi zigenerwa abantu. Iyi nkuru ni incamake y’ibyo ukwiye kumenya igihe uri umwimukira kandi ukaba uhabwa cyangwa warasabye (cyangwa uteganya gusaba) MaineCare, Food stamps (SNAP), ubufasha bw’inyunganizi (TANF), ubufasha rusange (GA), cyangwa se ubundi bufasha bwa Leta cyangwa se bw’agace utuyemo buhabwa abantu.

Menya ko igihe ukeneye andi makuru ushobora kuvugisha Maine Equal Justice ku buntu, ugahabwa inama mu by’amategeko kandi mu ibanga. Impinduka nyinshi mu miyoborere y’igihugu yagize ingaruka ku bufasha buhabwa abimukira n’uburyo babubona, kandi bimwe mubyemewe uyu munsi bishobora kuzaba byarahindutse mu gihe kizaza. Maine Equal Justice yiyemeje kukumenyera amakuru agezweho kandi ikagusangiza amakuru yizewe cyane uko bishoboka kose, kugirango wowe n’abo ukunda mushobore gufata icyemezo gikwiye kuri mwebwe ubwanyu no ku miryango yanyu igihe muri gushaka ubufasha bwatuma mubasha kubona iby’ingenzi bikenerwa.

Uburenganzira ku Ibanga Muri Gahunda Z’ubufasha

Muri rusange, Leta ntabwo zemerewe gukoresha cyangwa gusakaza amakuru y’umuntu ziyakuye mu mpapuro zisaba kunganirwa zitabanje kubigusabira uburenganzira ndetse zigategereza ko ubwo burenganzira butangwa. Cyakora, ubuyobozi bwa Trump buri kugerageza ngo burebe igihe ibi bintu bizakomereza kumera bitya. Leta nyinshi, harimo na Maine, ziri kuburana n’ubuyobozi bw’igihugu mu nkiko, bushaka kurinda ibanga ry’amakuru y’ababagana. Ibi bivuze ko amakuru yawe kuri ubu arinzwe, gusa ntawamenya uko ibintu bizaba bimeze mu bihe biri imbere. Urwego rwa Maine Rushinzwe Ubuzima n’Imibereho Myiza (DHHS) ruzagenda rutangaza amakuru agezweho kuri interineti kugirango abantu babe bahawe amakuru rwose arebana n’ibanga ku makuru yabo. Maine Equal Justice natwe tuzabagezaho ayo makuru mashya igihe tuyabonye. 

Leta zizakwaka amakuru yawe bwite, nk’amazina yawe, aho utuye, ndetse na sitati yawe y’ubwimukira, kugirango hamenyekane uburyo wakwemererwa ubufasha. Gusa ntabwo bagutegeka gutanga ayo makuru. 

Kuri nyinshi muri gahunda z’ubwunganizi, leta zigomba kuba zifite amakuru kuri wowe – nk’ayo ukorera, imyaka, umubare uranga umuntu (igihe uwufite), ndetse na sitati yawe y’ubwimukira – kugirango hamenyekane ko wujuje ibisabwa runaka kugirango uhabwe ubufasha cyangwa ubwunganizi wasabye.

Cyakora, abasaba ubwunganiriza nibo gusa basabwa kugaragaza sitati yabo y’ubwimukira, kandi muri rusange DHHS ishobora kutazatangaza aya makuru kuwo ariwe wese keretse gusa babanje kubigusabira uruhusa.

Ingero z’amakuru akenerwa ngo ufashwe:

    • MaineCare, TANF, na SNAP: Igihe uri gusaba ubu bufasha binyuze muri DHHS, uba ugomba gutanga amazina n’andi makuru (nk’amadolari winjiza) y’umuntu wese utuye mu muryango kugirango DHHS ibasha kumenya ko wemerewe ubufasha. Ntabwo usabwa kugaragaza sitati y’ubwimukira cyangwa umubare uranga umuntu, w’umuntu utarebwa n’iyi gahunda utuye mu rugo, ariko akaba atari gusaba ubufasha. Usabwa gusa kugaragaza sitati y’ubwimukira y’abantu bari gusaba ubwo bwunganizi. 

Urugero, ushobora kumenya ko abantu bakuru bari gusaba ubuhungiro batemerewe MaineCare, mu gihe abana bose muri Maine bemerewe MaineCare hatitawe kuri sitati. Mu gihe wowe n’abana bawe muri gusaba ubuhungiro, ushobora gusabira MaineCare abana, utiriwe utangaza sitati y’ubwimukira y’umuntu mukuru utarebwa n’ubu busabe mu rugo rwawe. Mu gihe abana bawe n’undi muntu mu rugo bo bakwemererwa, ntabwo bazimwa ubufasha bitewe n’uko wowe utarebwa n’iyo gahunda cyangwa se bitewe n’uko wanze gutanga amakuru arebana na sitati yawe y’ubwimukira. Nta makuru y’umuntu n’umwe akwiye gutangazwa hanze ya DHHS uretse gusa mu gihe runaka cyihariye. 

  • Ubufasha Rusange (GA): Niba wifuza kwakira GA, uzasabwa kugaragaza sitati yawe y’ubwimukira. Nka kwakundi bigenda iyo uri gusaba ubufasha muri gahunda rusange yindi yose, ntabwo wategekwa gutanga ayo makuru, gusa ushobora kwimwa ubufasha kuko utayatanze. Niba hari abandi bantu mubana badashaka guhabwa GA, bashobora gusabwa gutanga amwe mu makuru. GA y’umujyi wawe bazakubaza abantu mubana ndetse n’icyo binjiza. Cyakora, amakuru yonyine bashobora kukwaka mu gihe uri gusaba ubufasha, ni amakuru y’umuntu ku giti cye y’abasaba ndetse n’abagize umuryango w’ababaza, hamwe n’umutungo wabo n’amazina by’abantu babana n’abasaba kandi bafatanya mu gukoresha umutungo.

Iby’Ingenzi Ugomba Kwibuka

1. Niba ubuyobozi bw’igihugu busanzwe buzi ko utuye muri U.S. kandi bukaba buzi aho utuye (urugero, babikuye mu busabe wasabye inkunga ihabwa abimukira), birashoboka ko nta ngorane zaturuka mu gusaba ubufasaha – cyangwa ku kurindwa igihe wahagirika gukoresha ubwo bufasha.

Urugero, niba ufite dosiye y’ubuhungiro itarafata umwanzuro kandi utarimuka, leta isanzwe ifite amakuru watanze mu rukiko rw’abinjira n’abasohoka cyangwa muri Departema y’Umutekano w’imbere mu gihugu ajyanye n’iyo dosiye yawe.

  1. Nta mpinduka mu mategeko ziheruka kuba mu bihe byavuba, “ku kwemererwa ubufasha abimukira”. Kwakira bumwe mu bufasha iteka byashoboraga kugira ingaruka ku buryo abantu babasha kubona green card, cyakora ibuka ko:

Waba uhabwa ubufasha cyangwa utabuhabwa, ibi ntabwo byagira ingaruka ku busabe bwawe, cyangwa ku bushobozi bwawe bwo kugorora sitati yawe nk’impunzi.

Kwakira MaineCare na SNAP ntabwo bishingirwaho kuri ubu ngo hamenyekane niba wemererwa ubusha cyangwa ubwimwa. Ku rundi ruhande, Ubufasha Rusange na TANF byo bibarwa nk’ibishingira ku kugenzura ko umwimukira abyemererwa ku busabe bwa green card runaka. Igihe ufite MaineCare ukaba ukeneye kujya gufashirizwa munzu z’abafite imbaraga nke, ibi nabyo bishobora kurebwa.

3. ntabwo utegetswe gutanga umubare wawe ukuranga cyangwa sitati yawe y’umuntu uwo ari we wese mu rugo rwawe utari gusaba ubufasha.

Muri rusange, ntabwo rwose utegetswe gutanga amakuru ayo ari yo yose akureba, gusa bishobora gutuma utabona bumwe mu bufasha igihe utatanze aya makuru. Ubwo rero kuri buri gahunda usaba kwemererwa, banza utekereze ku gaciro ko kwakira ubwo busabe ubugereranye n’ingaruka zo gutanga amakuru yawe. Ibintu biba bitandukanye kuri buri muryango bitewe n’ubukungu bwawo, sitati y’ubwimukira, ndetse n’ibindi.