by Jean Damascène Hakuzimana

Tariki 4 Ugushingo, Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed wa Ethiopia yategetse ibikorwa bya Gisirikare mu gace ka Tigray kari mu majyaruguru gahana imbibi na Eritereya. Ibisasu birashwe n’ingabo zigihugu mu gace ka Melelle mu murwa mukuru w’akarere ka Tigray byatwitse ububiko bw’intwaro ziremereye. Ibi byahise bisomborotsa intambara yarisanzwe icecetse hagati ya Leta n’aka gace ku buryo biteye inkeke yaba mu gihugu no hanze ko iyi ntambara ishobora kubura gihagarikwa ndetse ingaruka zayo zikagera no mu ihembe rya Afurika.

Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yavuze ko ibisasu byatewe nko gusubiza abo mu gace ka Tigray ndetse avuga ko azakomeza nyuma yaho ingabo zo muri Tigray zigaruriye ibirindiro by’ingabo z’igihugu biri mu gace ka Tigray. Ikinyamakuru The Telegraph kivuga ko abagera ku ngabo 100 za leta bari kuvurwa ibikomere ndetse ko abarembye bajyanwa mu gace ka Gondar guhabwa ubuvuzi bwisumbuyeho.

Guverinoma yatangaje ibihe by’amage mu gace ka Tigray aho yahagaritse amafaranga yoherezaga muri kariya gace. Mu rwego rwo gutesha agaciro ubuyobozi bwa Tigray, abashingamategeko ba Ethiopia bemeje ko hajyaho ubuyobozi bw’inzibacyuho muri Tigray.

Ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) rifitanye amakimbirane na Abiy Ahmed bitari ibya vuba. Mu mwaka wa 1970 ishyaka TPLF hamwe n’andi mashyaka atandukanye bagiye hamwe ngo bakureho ubutegetsi bw’igitugu bwa Mengistu maze babukuraho mu mwaka wa 1990. Umwe mu mitwe witwa Eritrean People’s Liberation Front (EPLF) wahise utangaza ubwigenge bwa Eritereya. Hagati aho igisirikare cya Tigray People’s Liberation Front cyahise gifata ubuyobozi bw’imitwe isigaye ndetse kiyobowe na Meres Zenawi gifata ubutegetsi aba Tigray bayobora Ethiopia imyaka 20. Ubutegetsi bwa Meres Zenawi bwashyize abo mu bundi bwoko ku ruhande bigeza ubwo bitera umwiryane maze abatari bacye bigabiza imihanda bamagana ubu butegetsi. Nguko uko Abiy Ahmed wo mu bwoko bwa Oromo yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2018.

Aljazeera itangaza ko abayobozi bo mu gace ka Tigray bigometse kuri Abiy aho bamurega ko yabashyize ku ruhande. Ni mu gihe kandi koko Abiy Ahmed agifata ubutegetsi yahashyije abayobozi bamunzwe na ruswa biganjemo abakomoka mu gace ka Tigray. Aba bo muri Tigray kandi barega Abiy ko yiyegereje igihugu cya Eriterea gituranye na Tigray. Abo muri Tigray bakaba babibona nk’uburyo bwo kubazenguruka ngo Leta ibone uko ibacunga. Nyuma y’ibisasu bimishwa na Leta, agace ka Tigray kafunze imihanda iganayo ndetse kavuga ko ikirere gifunze. Ingabo za TPLF zikaba zarafashe intwaro ndetse zigarurira ikigo cya gisiriakare cya Leta kiri muri kariya gace bituma Abiy Ahmed avuga ko barenze umurongo ntarengwa.

Ethiopia ihanganye kandi n’ingorane nyinshi harimo COVID-19, amakimbirane na Misiri bapfa amazi ya Nili. Mu mwaka wa 2019, Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel nyuma yo gufasha mu gukemura amakimbirane muri Sudan, South Sudan, Djibouti, Kenya, na Somalia. Aho bigeze ubushobozi asanzwe azwiho bwo gukemura amakimbirane burakenewe cyane mu gihugu cye kandi umugabane wose umuhanze amaso.