Inkuru ya Georges Budagu Makoko


“Akimuhana kaza invura ihise”
“Outside help always comes late.”
Uyu mugani wa kera w’Abanyamulenge kuri ubu wacibwa na benshi mu batuye isi, mu gihe bategereje banibaza ku hazaza, nyuma y’amatora ya perezida wa Amerika aheruka.
Nyuma y’imenyekana ry’ibyavuye mu matora, amaso yose ahanzwe amahitamo Amerika izafata ndetse n’icyo azaba asobanuye kuri bo mu myaka ine iri imbere.
Amahitamo y’Abanyamerika batora ntabwo agira ingaruka ku bari muri Amerika gusa. Aragenda akarenga rwose imbibI z’igihugu. Ku mamiliyoni y’abantu, ububanyi n’amahanga bwa Amerika buvuze urupfu cyangwa ubuzima. Imiryango, cyane cyane yayindi yakuwe mu byayo n’imvururu maze igashaka ubuhungiro, iba itegereje uruhare rwa Amerika kugirango babashe kuramuka, kwiyubaka ndetse no gukomeza ubuzima.
Nko mu myaka makumyabiri ishize, intambara ndetse n’imvururu mu bya politiki byibasiye ibihugu ku isi yose, guhera muri Sudani, ukanyura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afghanistan, Ukraine ndetse n’ahandi henshi. Izi ntambara zakuye mu byabo amamiliyoni y’abantu, zitera ikibazo cy’impunzi kiri ku rugero runini cyane.
Benshi muri aba bantu bakuwe mu byabo batuye mu nkambi zirimo ubucucike bwinshi, cyangwa mu mijyi yabakiriye ariko isa nk’aho itagira icyo ibafasha. Benshi bashobora kuzaguma aho kugeza barangije ubuzima bwabo. Abari munsi ya 1% b’impunzi ku isi yose nibo babasha gutuzwa mu gihugu cya gatatu buri mwaka; abandi 99% bakarindira, bagerageza kubaho ariko amahirwe yo kubona ubuzima buruseho aragenda abanyura mu myanya y’intoki. Abana b’impunzi bakurira mu mazu adafite ibisabwa, badafite uko biga neza, badafite ubuvuzi, umutekano ubusanzwe buri mwana wese aba akwiye nawo ari ikibazo, kandi buri mwaka akaba ariko batakaza byinshi byari kuzabafasha mu bihe bizaza.
Umubare w’impunzi zemerewe kuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mwaka ugenwa n’icyemezo cya Perezida na Kongere. Icyo cyemezo kiba ari ntakuka. Buri buyobozi, buba bushobora guha amahirwe imiryango cyangwa se kuyafunga, ikaguma mu miruho itagira ingano ndetse n’ihungabana.
Ku nshuti zanjye ndetse n’imiryango bakiri muri Kenya, bategereje bo n’abana babo, agahinda ni kose. Benshi bari kwitegura kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ntabwo bizeye icyo ubuyobozi bugiye kuza buzahitamo. Mu buyobozi bwabanje, cyane cyane ubwa perezida Donald Trump, umubare w’impunzi waragabanyijwe cyane, umubare utuma imiryango ihangayikishwa n’ejo hayo hazaza. Nyuma y’amatora, nagize amahirwe yo kuvugana n’abasaba ubuhungiro hano muri Maine bakavuga ko bahangayikishijwe n’ahazaza habo kabone n’ubwo bamaze kugera ku butaka bwa Amerika.
Nabo baribaza uko ubuzima bwabo buzaba bumeze, cyane cyane hashingiwe ku magambo akenshi abatunga intoki nk’ikibazo aho kubabona nk’abantu bashaka umutekano nyuma yo kubura byose.
Nyuma y’imyaka 22 ndi hano muri Amerika, ndetse nkagira uruhare mu matora ya perezida agera kuri ane nk’umuturage, sinigeze mbona ibihe nk’ibi. Abimukira n’impunzi bari mugihirahiro, bakifuza ko ubuyobozi bw’iki gihugu bwakumva ingorane babayemo, ihungabana bagendana ndetse n’imbaraga zo gukora bafite.

Ikibazo cy’impunzi kinkoraho kugiti cyanjye. Nk’umuntu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ufite ibihumbi by’abagize umuryango banyanyagiye haba imbere mu gihugu ndetse no hanze, agahinda ko guhunga utabishaka ntabwo ari inkuru mbarirwa. Ni ubuzima bubabaje bwa buri munsi.
Igihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimwe mu bigufu bikungahaye cyane ku mutungo kamere, gikomeje kuba mu bihugu bikennye cyane ku isi. Hashize imyaka myinshi abaturage ba DRC bagerwano n’ingaruka ziterwa n’abasahura ubukungu karemano bw’igihugu, ntibagire icyo basigira abenegihugu.
Agahinda k’abaturage banjye ntikagira ingano. Kuva mu 1996, abarenga miliyoni 6 barapfuye baguye mu mvururu ziri muri DRC, umubare ungana no kumaraho abaturage bose ba Maine, New Hampshire na Connecticut ziteranyije.
Dukwiye kugira ubumuntu no gushishoza igihe dutekereza ku gitera abantu kuva mubyabo. Dukwiye gushaka amahoro arambye, atari ibisubizo by’igihe gito bituma amamiliyoni aguma mu mubabaro. Ndasaba abayobozi ku isi ko uretse no guhagarika intambara n’imvururu ko banahagarika uruhererekane rutuma abantu bahitamo kureka ubuzima bwabo bakajya gushaka ubuhungiro ku butaka bw’ahandi. Abayobozi mu bihugu birimo imvururu bakwiye gushyira abaturage babo ku isonga maze bagashaka uburyo barwanya amacakubiri, amahoro akaboneka ahereye imbere mu gihugu.
Ndi umubyeyi w’abana batatu, ariko buri joro iyo ndi gusezera abana banjye mbifuriza ijoro ryiza, nibuka abana batabarika badafite amahoro, umutekano n’ibyiringiro by’ejo hazaza. Ubwana bwabo bwatsikamiwe n’igihirahiro cy’ubuzima bw’ubuhunzi; buri munsi ukabibutsa ko nta kizere n’ibyiringiro by’ahazaza bihari. Umutima wanjye ushegeshwa no gutekereza ku babyeyi bahoze batekanye banafite ibyiringiro, nyamara ubu bakaba babeshejweho n’imfashyano ziva imahanga.
Umuryango mpuzamahanga ukwiye gufata icyemezo. Iyi ntabwo ikwiye kuba isi aho ab’intege nke bakomeza kwibasirwa bitewe no kudaha agaciro cyangwa gutinza ifatwa ry’ibyemezo kw’abantu bafite ububasha. Ubuyobozi bwa Amerika busobanuye byinshi kuko, kuri benshi, ariyo makiriro yonyine bafite.
Mureke twiyemeze ko ikindi gisekuru kitazakurira mu bihombo, ubwoba, ndetse n’igihirahiro. Niba twebwe, nk’abatuye isi dushobora gukorana ngo turangize imvururu n’intambara mu bihugu byibasiwe kurusha ibindi, byibura umunsi umwe, nta muntu uzongere kugira ati “Akimuhana kaza invura ihise.” Bitewe n’abarebera bakarindira, aho kugarura amahoro n’umutuzo.





