Micky Bondo ariyamamariza kuba umujyanama mu nama nkuru y’amashuri mu Gace ka 1 ka Portland
Mu 1996, nibwo Abusana Michael Bondo – uzwi ku kazina ka ‘Micky’ – yahunze igihugu cye cya Zaire (nyuma cyaje kwitwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo). Yahunganye n’umugabo we Dr. Mvita D. M’bambi hamwe n’abana mu gihe cy’intambara ya mbere ya Congo. Agihunga ntiyatekerezaga ko abuze igihugu cye ndetse n’imirimo yakoraga mu bushakashatsi. Nyuma y’imyaka 22, amaze kugira byinshi ashyira mu buryo no gutura neza muri Maine, Micky yamaze gutangaza ko aziyamamariza kujya mu nama nkuru y’amashuri yo mu Gace ka 1 ka Portland. Micky yamaze kwegeranya imikono isabwa ndetse anubahiriza ingengabihe yo gutangaza ubwiyamamaze bwe akazajya mu matora m’Ugushyingo 2018. Micky avuga ko akunda Maine nka leta yamwakiriye akaba ashaka kuyiha umusanzu wisumbuyeho: “Ndashaka kugira icyo mpa Leta ya Maine nanjye aho guhabwa gusa.Uburezi ni urufunguzo rw’ubukungu bwa Portland ndetse na Maine bityo ndumva ndi mu mwanya mwiza wo gufasha Portland nk’umujyanama mu burezi”.
Bondo wavutse ku babyeyi bavuga igifaransa n’ilingala , yize mu mashuri meza abifashijwemo na se wari umunyapoliticye n’umunyamakuru ndetse wari warasobanukiwe agaciro k’uburezi . Se umubyara yamusabaga kwiga cyane kugera ubwo ageze ku Cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu binyabuzima n’ubutabire avamo ajya gukora mu bushakashatsi ku ndwara . Aka kazi yagakoze imyaka 15 muri laboratwari, aza no gushinga urugo bisozwa no guhunga intambara yaje guhindura ubuzima bwe iteka ryose.
Nyuma yo guhunga, babanje gutura Atlanta ho muri Georgia aho umugabo wa Micky yabonye akazi kajyanye n’ubuhinzi ari nabwo yize. Muri iyo myaka yo kwisuganya muri Amerika, Micky nibwo yabonye ko impamyabumenyi ze zo mu bijyanye na siyansi ntacyo zizamufasha muri Amerika. Amesa kamwe atangira akazi muri McDonald ahembwa $4.75 ku isaha “…Ntegura imigati myiza ya Hamburger ku buryo butari ubwa buri wese!”. Iyi yari iminsi yo kwiheba kuri Micky aho yibazaga niba azasubira muri Afurika aho yakoresha ubumenyi yari afite bwo mu ishuri. Nyamara ntiyajyaga yibagirwa ko Se yajyaga amubwira ko iyo wize ukagira ubumenyi ushobora guhagarara wemye ukagira ibyo ugeraho aho waba uri hose
Micky yahinduye imitekerereze amaze kureba neza isoko ry’umurimo muri Atlanta. Yarebye utuzi duhemba neza muri ako gace maze asubira ku ishuri yiga imyaka ibiri ashaka impamyabushobozi yisumbuye muri Bizinesi n’uburezi (business&education). Amaze kubona impamyabumenyi yabonye akazi muri Your Dekalb Farmers Market, aho yakoze imyaka 12. Umurava n’ubushobozi bye byamuhesheje guhita azamuka mu ntera ahabwa inshingano zo kuyobora.
Ingorane z’amabanki zabayeho muri 2007 zahungabanyije cyane amajyepfo bituma nanone Micky n’abe bahindura icyerekezo.Inshuti zabo zabasabye kureba ko bakwimukira muri Maine. Barebye neza basanga muri Maine hari n’abantu bavuga igifaransa bityo atangira kugira icyizere ko yabona akazi azakoreshamo ubumenyi yize akiri muri Afurika. Micky yabaye umukorerabushake igihe kinini, yiga uburezi ndetse n’abana be batanu bari mu ishuri byatumye ashaka gutanga umusanzu mu burezi. Aha niho yatangiriye afasha abantu bashya baje gutura muri Portland kumenya ibijyanye n’imyigire muri Maine. Ku ikubitiro atangira asemura ku mashuri.
Ubu ni umuyobozi muri Portland Empowered, umushinga ushamikiye ku ishuri rya Muskie School of Public Service ryo muri kaminuza ya USM. Uyu mushinga ukaba waratangijwe na Nellie Mae Foundation. Portland Empowered ufatanya mu gushyiraho gahunda zifasha mu guhashya icyuho kiba hagati mu myigire hagati ya gahunda y’uburezi muri Maine n’abanyeshuri bashya baje gutura muri Maine. Nkuko urubuga rwa interineti rwabo rubivuga, Umuyobozi nka Micky n’abandi bakorana ni abahuza bakomeye mu gufasha ababyeyi kumenya uko abana babo bajyanwa mu ishuri ndetse aba babyeyi usanga abenshi batarize cg nta n’icyongereza bazi. Ms. Bondo yakoze kandi mu kigo nsanganyandimi n’imico cya Portland Public Schools, akora akazi ko gusemura. Ari no mu nama nkuru ya Opportunity Alliance, yafatanyije mu cyerecyezo United Way and Thrive2027, ndetse afasha mu ishingwa ry’umuryango urengera abimukira b’igitsina gore; In Her Presence, aha akaba afatanyije na Claudette Ndayininahaze.
Micky Bondo atangaza ibyo atekereza kuba yazageraho natorwa mu nama nkuru y’amashuri : “Nifuza gushyira hamwe n’abandi ndetse n’ubuyobozi bw’umugi tukaganira uburyo twakuraho burundu icyuho kiri hagati y’ibigo by’amashuri n’ababyeyi” Nk’inzobere mu bantu bashya muri Maine, ashaka kubirengaho agakora mu izina ry’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi. Agira ati: “Hari byinshi bigomba gukorwa muri Maine: tugomba guhuriza hamwe amajwi, amashyirahamwe n’imiryango maze tugakoresha ubwo bunararibonye mu kuzamura uburezi bwa Portland bityo bikazamura umugi”.
Zimwe mu ntego ze harimo kwagura porogaramu y’uburezi mbanzirizashuri -PreK kuburyo bugera kuri bose, kongera mu mashuri abarimu bavuye mu miryango y’abimukira bigafasha abana kwibonamo ishuri ndetse no guharanira kongera inama ababyeyi b’abimukira bagirana n’amashuri barereramo. Micky avuga ko ababyeyi b’abimukira ntako batagize ngo bagere muri Maine ndetse bazane n’abana babo mu mashuri bityo bagomba no kugira uruhare mu myigire y’abana babo cyane cyane abageze mu kigero cyo kugimbuka: “Ishuri ntiryabyishoboza, ababyeyi bagomba kugira uruhare mu gufata ibyemezo”.
Micky avuga kandi no ku mpamvu ababyeyi b’abimukira batagaragara cyane mu byemezo by’amashuri . Abenshi bakora utuzi twinshi, bikabasaba kumara igihe kinini mu mayira, bamwe ntibafite ubushobozi bwo kuganira mu cyongereza, abandi bahahamuwe n’ingorane baciyemo ndetse abenshi ntibazi gukoresha uburyo bwa interineti buzwi nka Infinite Campus bufasha mu kureba amanita n’imyigire y’abana. Ababyeyi benshi kandi bahugiye mu madosiye yo gusaba ubuhungiro cyangwa nabo ubwabo nta burezi buhambaye bigeze babona ngo bamenye ko abana bagomba kwiga neza kugirango babone akazi gatanga umushahara mwiza: “Ababyeyi bagomba gukoresha uburyo bwose bagahangana n’izi ngorane kandi buri wese biramureba”.
“Nintorwa ndabizi ko nzakora gitwari cyane”: Uko niko Micky yivugira. Gusa yizera ko ubunararibonye afite bwakungukirwaho byinshi mu gusibanganya icyuho amashuri afitanye n’imiryango y’abimukira. Amatora ateganyijwe tariki 6 Ugushyingo.