yanditswe na Doug Clopp, Maine Farm and Sea Cooperative 

Iyo impunzi cyangwa imiryango ishaka ubuhungiro muri Amerika igeze muri Maine benshi bahura n’ikibazo cy’imirire kizwi nka “ fook shock”.Amazu atanga ibiribwa k’ubuntu, muri rusange ntabwo abika ibiryo bifite intungamubiri nk’imboga cyane cyane imboga rwatsi ‘ hearty greens’. Izi mboga zifata umwanya munini mu ifunguro ry’abimukira. Akenshi izo mboga niyo zibonetse usanga zihenze benshi bagahitamo kurya amafunguro adafite intungamuri. Ibi kandi binatuma banategura amafunguro atandukanye nayo bateguraga bakiri mu bihugu baturutsemo. ikigo, collaborative Greens kirateganya kuzana impinduka kuri iki kibazo.

Umuryango ‘The Elmina Sewall Foundation’ watanze inkunga ku bigo bikora ibikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi ndetse n’imirire nka ‘Wayside Food Programs’, Farms for Food Equity, ‘the Maine Farm ndetse na ‘Sea Cooperative’ kugira ngo bahuze imbaraga batangize gahunda ishinzwe gutanga indyo yuzuye ku bimukira bo muri Maine yiswe “ The Maine Immigrant Greens Collaborative. Binyuze muri iyi gahunda amazu atanga ibiryo by’ubuntu muri Maine azajya agezwaho imboga zifite intungamubiri, imiryamgo y’abimukira izifatire ubuntu. Imboga zakonjeshejwe zizajya zitangwa mu mezi y’ubukonje. Intego y’iri huriro ni uko mu myaka ibiri hazaba hamaze gutangwa pawundi ibihumbi 30 iz’ibihigwa bifite intungamubiri ku rwego rushinzwe gutanga ibyo kurya by’ubuntu muri Maine y’amajyepfo.

Iri huriro kandi rizagaragaza ko ibihigwa byahinzwe, bikanerera muri Maine ntibijyanwe mu nganda ngo zibihindure bishobora gusimbura ibiryo abimukira baryaga bakiri. Imboga nka’Brokoli n’izindi mboga zitandukanye bashobora kuzisya zikabikwa zikonje. Ibibabi by’ibijumba n’izindi mboga nka’ Brussel sprout’ zo mu bwoko bw’amashu mato zishobora gusarurwa zigategurwamo ifunguro rimeze nk’iryo abimukira bateguraga mu bihugu bakomokamo.

Ku bufatanye n’ibigo bikomeye  by’abimukira nka ‘In Her Presence’ ikorera mu mujyi wa  Portland  na ‘St. Mary’s Nutrition Center’, ikorera muri Lewiston, iri huriro ririmo gutegura amasomo yo guteka k’ubuntu muri iki gihe hadakonje cyane, ku bantu bifuza kwiga uko bateka ibihingwa bahinzwe muri Maine, bakabiteguramo ifinguro rya kinyafurika. Niba wifuza kuzitabira aya masomo, ushobora kwandikira ‘In her presence’ ubinyujije kuri [email protected], Niba kandi wifuza kuzakorana na ‘Greater Portland’, cyangwa ukandikira Mumina Isse wa ‘St. Mary’s Nutrition Center’  wabandikira kuri  [email protected], iherereye muri Lewiston-Auburn.

Mysette is Lead Support Person for the Frances Warde Home, a program for homeless immigrant women who are pregnant or new mothers, and their children. She is in charge of the kitchen there, including planning communal meals for over 25 people each day.

Ku nkunga yatanzwe n’umuryango ‘Henry Kendall Foundation’iri huriro rizakorana n’abayobozi mu miryango migari y’abimukira barimo Khadijah Ahmed na Samantha Gasboro mu gufasha ibigo by’amashuri birimo ‘ South Portland’’, Westbrook’, ndetse n’ishuri rya Lewiston mu gutegura no gutanga ibiryo biteguye Kinyafurika birimo imboga bitanyujijwe mu nganda. Ibi biteganijwe mbere y’uko igihe cy’ubushyuhe gitangira. Kwagura gahunda yo gutanga ibiryo mu mashuri izahuza imbaraga n’ibindi bigo bishinzwe kwita ku mirire y’abanyeshuri ndetse n’iy’abana muri rusange muri Maine, Aha twavuga nka Food Fuels learning initiative, Cultivating Community ndetse na Cumberland County Food Security Council.

Ushobora gukomeza gukurikirana amakuru y’uyu mushinga muri Amjambo uko igihembwe cy’ihinga cyegereza