Inkuru ya Beth Stickney Esq. Impuguke mu by’ubwimukira Ibiro bishinzwe ibinyabiziga
Menya ko: Amakuru akurikira aragaruka ku buryo umuntu yatwara imodoka zisanzwe zitari iz’ubucuruzi:.
Ibikunze kubazwa: Ni gute natwara imodoka byemewe n’amategeko ntuye muri Maine?

Ikibazo: Mperutse kwimukira muri Maine kandi mfite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutararangira nakuye mu gihugu nkomokamo. Nshobora gutwara byemewe n’amategeko nkoresheje uruhushywa rwo gutwara rwo mu gihugu nkomokamo?
Igisubizo: Ugomba gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa Maine mu gihe kitarenze iminsi 30 umaze kwimukira muri Maine, kabone n’ubwo waba ufite uruhushya rwo gutwara rutarata agaciro wakuye mu kindi gihugu. Menya neza ko amategeko ariho ubu muri Maine, avuga ko gutwara ibinyabiziga muri Maine nyamara umaze iminsi 90 uhatuye ari icyaha, kandi bikaba bishobora gutuma gahunda yawe yo kubona ibyangombwa byo gutura igorana, igihe utari waba umwenegihugu wa U.S.
Ikibazo: Niba mfite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nakuye mu gihugu nkomokamo rutarata agaciro hamwe n’uruhushya mpuzamahanga rutarata agaciro (IDP), nshobora gutwara byemewe n’amategeko muri Maine?
Igisubizo: N’iyo waba ufite IDP igifite agaciro, igisubizo ni kimwe n’icy’ikibazo tumaze gusubiza. IDP ntabwo iguha uburenganzira bwo gutwara – icyo ikora ni ugusobanura amakuru yo kuruhushya rwawe rwo gutwara. IDP yemewe n’amategeko zitangwa mbere y’uko umuntu ava mu gihugu cyamuhaye uruhushya rwo gutwara, ubwo rero niba utarasabye IDP, igihe cyo kuyisaba cyaragucitse. Imbuga zigurisha “impushya mpuzamahanga zo gutwara” ku bimukira bamaze kugera muri U.S. ni ‘izabajura bagurisha IDP z’impimbano.
Ikibazo: Natuye mu yindi Leta muri U.S. mbere yo kwimukira muri Maine ndetse mfite uruhushya rwo gutwara nakuye yo. Nshobora gutwara byemewe muri Leta ya Maine nkoresheje urwo ruhushya?
Igisubizo: Ugomba gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu minsi 30 nyuma yo kwimukira muri Maine, kabone n’ubwo waba ufite uruhushya rwo gutwara wakuye mu Yindi leta ya U.S. Menya ko mu mategeko ya Maine, gutwara ikinyabiziga udafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa Maine nyuma yo kumara iminsi 90 wimukiye muri iyi leta ari icyaha, kandi bishobora gutuma gahunda yawe yo kubona ibyangombwa byo gutura igorana igihe utari waba umwenegihugu wa U.S.
Ikibazo: Ese igikorwa cyo gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga giteye gite? Ese ngomba gukora ikizami?
Igisubizo: Biterwa:
- Niba ufite uruhushya rwo gutwara wakuye mu yindi leta ya U.S. kandi rukaba rutarata agaciro, cyangwa rukaba rwarataye agaciro mu myaka itarenga 5 ishize, uzashobora guhinduza urwo ruhushya uhabwe urwa Maine utarinze ukora ikizamini cyo gutwara.
- Niba ufite uruhushya rwo gutwara rwatanzwe n’indi leta ya U.S. ariko rukaba rwarataye agaciro imyaka irenga itanu ishize, cyangwa se ukaba ufite uruhushya rwo gutwara rwatanzwe n’ikindi gihugu, uzasabwa gukora ikizamini cyanditse, ndetse n’icyo mumuhanda (kugirango harebwe ubumenyi bwawe bwo gutwara, mu modoka imwe uri kumwe n’umukozi wa BMV).
- Niba utarigeze utunga uruhushya rwo gutwara, uzasabwa gukora ikizamini cyanditse, ndetse n’ikizamini cyo mumuhanda (kugirango harebwe ubumenyi bwawe bwo gutwara, mu modoka imwe uri kumwe n’umukozi wa BMV).
Ikibazo: Ni gute nakwiga ngo nitegure ikizamini cyanditse?
Igisubizo: Ushobora:
- Kwiyigisha ukoresheje imfashanyigisho za BMV ziboneka kuri interineti ku rubuga https://www.maine.gov/sos/bmv/licenses/motoristhandbook.html. Imfashanyigisho kandi ziba zifite ibibazo bigufasha kwitegura ikizami. Icyo wamenya: Kanda ahanditse Google Translate ahagana hejuru ku urubuga rwa BMV maze ubone uburyo wabona amakuru mu ndimi zitandukanye.
- Kwiyandikisha aho bigisha amategeko y’umuhanda. Ibigo bitandukanye by’abikorera bitanga ayo masomo (BMV ntabwo itanga amasomo). Niba ugiye kwiga mu ishuri, bazakwihera ikizamini cyanditse. Ntabwo uzasabwa gukora ikizamini cyanditse cya BMV.
Ikibazo: Nshobora kwitwaza umusemuzi igihe nkora ikizamini cyanditse cya BMV?
Igisubizo. Yego. Ushobora gusaba BMV kugushakira umusemuzi kandi nta kiguzi wishyuye, igihe wuzuza impapuro zisaba ko uhabwa igihe cyo gukora ikizamini. Ntiwibagirwe kwandika ururimi wifuza. Ushobora kandi guhitamo kwizanira umusemuzi, igihe ubihisemo.
Ikibazo: Maze gutsinda ikizamini cyanditse, nshobora guhita ntangira gutwara muri Maine?
Igisubizo: igihe utsinze ikizamini cyanditse (waba wagikoreye muri BMV cg wanyuze ahandi bakakwigisha), uzahita uhabwa “uruhushya rw’agateganyo” rukwemerera gutwara igihe uri kumwe n’umushoferi ubifitiye uruhushya kandi akaba arumaranye imyaka irenga ibiri kandi akaba arengeje imyaka 20 y’amavuko. Umushoferi ufite uruhushya rwo gutwara asabwa kuba ari kumwe nawe igihe cyose kandi akaba yicaye ku ntebe y’imbere iruhande rw’utwaye. Umushoferi ubifitiye uruhushya asabwa kandi kuba atafashe ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge igihe ari kumwe nawe. Menya ko: uru ruhushya rw’agateganyo rumara imyaka ibiri. Iyo icyo gihe gishize utiteguye gukora “ikizamini cyo mumuhanda” ngo ubone uruhushya rwo gutwara rwa burundu, ushobora kwandika usaba kongera gukora ikizamini cyanditse kugirango ubone uruhushya rundi rw’agateganyo rukiri rushya ruzamara indi myaka ibiri.
Ikibazo: Ese ngomba iteka kuba ndi kumwe n’umushoferi ufite uruhushya igihe ntwaye mfite uruhushya rw’agateganyo?
Igisubizo: Yego! Kandi uwo muntu agomba kuba afite imyaka irenga 20, agomba kuba afite uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga arumaranye byibura imyaka ibiri, agomba kwicara mu mwanya w’umugenzi w’imbere, kandi ntabwo agomba kuba yafashe ibiyobyabwenge cyangwa ngo anywe inzoga. Ni icyaha gutwara udafite undi mushoferi ufite uruhushya mu modoka igihe ufite uruhushya rw’agateganyo, kandi ibi bishobora kukuviramo ibibazo igihe uri gushaka ibyangombwa byo gutura byemewe n’amategeko, igihe utari umuturage wa U.S. Kugirango utware wenyine, ugomba kubanza ugatsinda ikizamini cyo mumuhanda maze ugahabwa uruhushya rwawe rwo gutwara.
Ikibazo: Ni gute nakwitegura ikizamini cyo mumuhanda ngo mbone uruhushya rwo gutwara?
Igisubizo: Niba utaramenya gutwara imodoka, Numara kubona uruhushya rwo gutwara rw’agateganyo, itoze gutwara cyane (kandi uri kumwe n’umushoferi ufite uruhushywa rwa burundu, nk’uko twabisobanuye haruguru). Amasaha mirongo irindwi (70) utwara harimo (amasaha 10 utwara nijoro) niyo asabwa kugirango wemererwe gukora ikizamini cyo mumuhanda, aya kandi niyo asabwa igihe ufite imyaka iri munsi ya 21. Igihe urengeje imyaka 21 kandi ukaba usanzwe uzi gutwara, fata umwanya wo gukora ikizamini wihuse. Ushobora kureba iyi video kugirango wige ibindi byinshi birebana n’ibyo wakwitegura igihe uzaba ukora ikizamini cyo gutwara: https://www.youtube.com/watch?v=wuNcdIx6kL4.
Ikibazo: Nshobora kuzana umusemuzi mu modoka igihe ndi gukora ikizamini cyo gutwara mumuhanda?
Igisubizo: Oya. Umusemuzi ntabwo yemewe mumodoka mu gihe cy’ikizamini cyo gutwara. Ushobora kuba uri kumwe n’umusemuzi mbere y’uko ikizamini cyo gutwara gitangira, nk’igihe ugukoresha ikizami ari kuguha amabwiriza y’uko ikizamini kiri bugende.
Ikibazo: Igihe maze gutsinda ikizamini cyo gutwara, haba hari ubundi buryo nshobora kwamburwa uruhushya rwanjye rwo gutwara?
Igisubizo: Yego. Uruhushya rwawe rushobora guhagarikwa (kukwamburwa) igihe uhamwe n’icyaha cyo kwica rimwe mu mategeko y’umuhanda, nko gutwara wihuta cyane, gutwara wanyoye cyangwa wakoresheje ibiyobyabwenge, n’ibindi. Byinshi mu byaha byo mumuhanda nko gutwara uruhushya rwawe rwarahagaritswe, ni ibyaha bishobora gutuma gahunda yawe y’ubwimukira iruhanya igihe utarahinduka umwenegihugu wa U.S. Menya ko amategeko ya Maine ategeka abantu iteka gutwara bambaye umukandara wo mu modoka (ndetse na buri mugenzi agomba kuba yambaye umukanda).
Ikibazo: Ni iki kindi nkwiye kumenya mbere y’uko nkora ikizamini cyo kwandika cyangwa icyo gutwara?
Igisubizo: Ugomba kuba wujuje ibisabwa byose umuntu utwara ibinyabiziga muri Maine nko:
- Kwerekana inyandiko ebyiri zemeza umwirondoro wawe (byibura rumwe rugomba kuba rufite umukono wawe).
- Kwerekana icyerekana ko uri muri U.S. mu buryo bwemewe n’amategeko (nyinshi mu nyandiko ndangamuntu zemeza ko uhari byemewe n’amategeko)
- Kugira umubare ndangamuturage (SSN), igihe uwemerewe
- Kugira urupapuro rwerekana ko utuye muri Maine
- Gutsinda ikizamini cy’uko ubona bihagije
- Kwishyura amadolari asabwa
Ku bindi bisobanuro, ku birebana n’ibisabwa ngo wemererwe gukorera uruhushya rwo gutwara ndetse n’inzirabicamo, wareba hano BMV webpage: https://www.maine.gov/sos/bmv/licenses/getlicense.html.





