Ishyaka ry’aba Demokarate n’ishyaka ry’Abarepubulika ni yo mashyaka abiri akomeye mu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Buri myaka ine, mbere ya za kongire zabo zo ku rwego rw’igihugu, buri shyaka ritegura manifesito y’imyaka ine y’umukandida wabo, mu gihe baba batsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Nyuma, muri kongire zabo ziba mu mpeshyi mbere y’amatora ya Ugushyingo, abadepite b’ishyaka bemera ku mugaragaro ibikubiye muri manifesito y’ishyaka ryabo.

Manifesito y’aba Demokarate ifite amapaji 92. Intego z’ishyaka ry’abaDemokarate zirimo guteza imbere ubukungu no kugabanya ibiciro ku miryango, guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere no gutuma habaho ubwigenge mu bijyanye n’ingufu, gukuraho intera ndende mu bukire iri hagati y’amoko no gushora imari mu bigo bito, gusubizaho uburenganzira bw’abagore ku bijyanye n’ubwisanzure mu buzima bw’imyororokere, kurinda imiryango ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro no kurinda uburenganzira bw’abanyamerika bose, no gushimangira umutekano ku mupaka wacu no gukomeza ubuyobozi bw’Amerika mu ruhando rw’isi. Iyi manifesito kandi iteganya ko habaho umushahara muto ungana nibura n’amadolari 15 ku rwego rw’igihugu no gusubizaho gahunda nini y’umusoro ushingiye ku bana umuntu arera (Child Tax Credit) n’ingano y’amafaranga umuntu yinjiza (Earned Income Tax Credit).

Manifesito y’ishyaka ry’Abarepubulika ifite amapaji 22. Iyi manifesito isezeranya gufunga umupaka, guhagarika kwinjira kw’abimukira ku bwinshi, kwirukana umubare munini w’abimukira mu mateka y’Amerika, guhagarika izamuka ry’ibiciro ku masoko, kugira Amerika igihugu cya mbere mu gutunganya ingufu ku isi, guhagarika gukura abakozi mu mahanga, guhindura Amerika ikaba igihugu gikomeye mu gukora ibicuruzwa hamwe no kugabanya imisoro ku bakozi, kutaka imisoro ku mafaranga abakiriya batanga bashimira ababahye serivisi no kurangiza gahunda y’igihe gito ’uburenganzira bwo kuba Amerika baturuka mu bihugu bifite ibibazo bikomeye (Temporary protected status).