Nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe amahooro -IRS, kimwe cya gatatu cy’abanyamerika bategereza ku munota wa nyuma ngo buzuze ibijyanye no kwaka gusubizwa imisoro. Nubwo bimeze bitya ariko hari inyungu nyinshi mu kuzuza kare impapuro zisaba gusubizwa imisoro. Ku ikubitiro kandi iki ni igihe cyiza cyo kwegeranya impapuro umuntu aba asabwa ngo yuzuze ibijyanye n’imisoro. Dore impamvu eshanu abantu bakwiye kuzuza ibijyanye n’imisoro ya 2021 hakiri kare.

Gusubizwa kare
Niba uzasubizwa amafaranga mu gihe wujuje ibijyanye n’imisoro, ni ngombwa kubikora kare kugirango azakugereho kare. Ibi kandi bijyanye n’uko ukwezi kwa mbere kuba kurimo akazi gacye ugereranyije n’ukwa kabiri ukwa gatatu n’ukwa kane. Abantu benshi bakunda gutinda kuzuza mu kwa mbere ugasanga harimo umwanya munini udakoreshwa. Kandi igihe wuzuza ni byiza gukoresha konti aho gusaba urupapuro kuko rushobora kumara igihe kinini.

Uwujuje mbere ahabwa serivisi mbere
Abafasha gutegura imisoro bakunze kugira akazi kenshi mu gihe nk’iki niyo mpamvu udakwiye gutegereza guhitamo uzagutunganyiriza imisoro.

Mu gihe utazi uko basaba gusubizwa imisoro, biba byiza uhaye ababigize umwuga bakabigukorera. Abenshi batunganya ibijyanye n’imisoro barishyuza ariko akenshi usanga uba uzabona ayavamo ubwishyu ubwo uzasubizwa imisoro. Aba babigize umwuga gutunganya ibijyanye n’imisoro akenshi bakugira inama y’uko uzitwara mu mwaka w’imisoro ukurikiyeho, bakagusobanurira amategeko ajyanye n’imisoro akenshi usanga abantu batazi. Biba byiza gukorana n’umucungamari wabiherewe impamyabumenyi cg se uwahawe uruhushya n’ikigo gishinzwe amahooro IRS.

Irinde ko wakwibeshya cg se ukibwa umwirondoro
Nkuko bitangazwa n’ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’inshingano, Ikigo gishinzwe amahooro-IRS cyishyuye agera kuri Miliyari $3.1 abantu batandukanye bujuje basaba gusubizwa imisoro kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje imyirondoro ndetse na social security zitari izabo. Aha iyo umuntu asabye imisoro akoresheje imiyirondoro itari iye, ikigo gisubiza imisoro kirayamuha ariko nyuma nyirumwirondoro yasaba akayabura kuko yahawe utariwe.Bijya bifata igihe kugirango iri kosa rikosorwe. Bikaba ari byiza ko abantu basaba hakiri kare bituma wirinda abajura.

Kugira igihe gihagije cyo gukora ibyo usabwa
Iyo wuzuza ibijyanye n’imisoro uba ushobora gusubizwa cg se ukagira ayo wishyura Leta. Kuzuza kare rero bitanga umwanya uhagije wo kumenya icyo usabwa muri ibyo bibiri cyane cyane iyo ugomba kwishyura Leta aho kugira ngo igushumbushe. Ikindi kandi iyo ugomba Leta ubwishyu uba ufite kugeza tariki 15 z’ukwakane kugira ngo ube urangije kuyishyura. Ibyo rero iyo wabikoze kare, biguha igihe cyo kwishyura ku buryo bukunogeye.

Kugabanya umuhangayiko
Kuzuza ibijyanye n’imisoro si umukino kandi ntibiba byoroshye ku buryo ari ibintu washyira ku munota wa nyuma. Ibintu byose usanga bigendera ku ifaranga ariko igisumba ifaranga kikaba imibereho myiza. Bityo kuzuza kare bakaba byakurinda imihangayiko yo gukererwa.