Napenda kuwatumia salamu za joto kwa ninyi nyote. Ninawahimiza kuchangia kuimarisha Maine kwa kulinda uhusiano na mawakilishi wenu wa kijijini na wa serikali, kuhudhuria shule pamoja na mikutano ya jamii, na kuja kuniona kwa mawazo na wasiwasi zenu.

Bora,  Gavana Mills

Guverineri Mills: “Mwese muri ab’agaciro mu muryango wa Maine”
Turi kumwe muri byose.  Twese turashaka Maine nziza, abantu bishimye, ndetse n’imiryango itengamaye.
Twemeranwa ku ntego yacu n’ubwo uburyo bwo kuyigeraho dushobora kubutandukaniraho.
Turi abarepubulike, abarengera ibidukikije(greens), abademukarate, aba Libertians, Abigenga ndetse n’ibindi byiciro byose.
Ukuba mu byiciro bitandukanye nibyo bituma Maine ikomera. Ibyo dutandukaniyeho ni ibyagaciro- tugomba kubigenderaho tukubaka politicye itubereye ndetse no kuganira nyako.
Duhaye ikaze abashyashya muri Maine, abakiri bato, imico itandukanye, abava mu moko atandukanye nk’abirabura, ndetse n’abafite ibyerekezo bitandukanye.
“Mwese muri ab’agaciro mu muryango wa Maine”.
Umugi mvukamo wamye ugira ahantu uhurira, aho buri wese yagiraga aho aragira amashyo ye, aho agurisha umusaruro we, ndetse n’aho twidagaduriraga muri Concerts zo mu mpeshyi.
Niyo mpamvu na Maine igomba kugira aho abayituye bahurira, ikagura imbibi ikongera ikaba Maine imwe kandi ihuje.
Kuva ku duhanda tw’ibiti twa Lewiston, kujya mu mirima ya County, kuva ku nkuka z’inyanja kugera ku mwaro, kuva Allagash ukagera Promenades muri Portland, abaturage bacu bazongera basenyere umugozi umwe.

Ni igihango dusangiye nk’abatuye leta imwe, ku bana bacu bifuza umutekano,  ku bashyashya bashaka aho bita iwabo ndetse n’abumva bararyamiwe bifuza kubahwa ndetse no guhabwa agaciro.
Ikintu kimwe dukunda twese ni Leta yacu.
Iyo umuryango, cyangwa sosiyete ndetse n’igihugu byemeranwa, birafatanya bigakundana-icyo gihe ibintu binini bigerwaho.
Abaturage ba Maine bifitemo ubunini.

Maine ni urugo rwacu.
Duhujwe n’imigezi, ubutaka, amashyamba n’imisozi.
Duhujwe n’urukundo.
Duhabwa imbaraga n’ibiduhuza.
Turi Maine imwe, itavangurwa, Umuryango umwe kuva Calais kugeza Bethel, kuva York kugera Fort Kent.
Uyu munsi tuzamutse hejuru nk’igicu kizamuka ku mugezi w’umucanga-Dufite icyizere mu mitima yacu n’urukundo rwa roho mu munsi ucyeye.

Kuri Mwese, abaturage ba Maine, mbahaye ikaze muri Maine.   
Ikaze muri Maine.