Mu nyandiko zacu zatambutse twaganiriye ukuntu kugira ubwishingizi ku binyabiziga ari ingenzi. Muri iyi nyandiko ho turaganira ku buryo wazigama amafaranga ku bwishingizi. Turaguha ibitekerezo ku buryo wagabanya amafaranga utanga mu mugihe wishyura ubwishingizi.

• Kwishyura mu buryo bwikora/automatike. Aha usanga abacuruzi b’ubwishingizi baha ubwasisi ababagana bemera kuzajya bariha umugabane wa buri kwezi mu buryo automatike yaba ku kwezi, ku gihembwe cg se ku mwaka. Ubu bwasisi abacuruza ubwishingizi babutanga kubera ko ubishyuye mu buryo automatike cg bwikora usanga bibarinze igihe n’amafaranga bata bahamagara uwatinze kwishyura, cg se abo benda guhagarikira ubwishingizi kuko batubahirije amasezerano. Ibigo by’ubwishingizi bisaba ababigana kwishyura mu buryo bwikora cg se automatic kugirango bungukirwe.

• Uburyo bwa Telematics. Ubu ni uburyo abacuruza ubwishingizi basaba abatwara ibinyabiziga kugira uburyo bwa Telematic-rikaba ari ikoranabuhanga rigenzura imitwarire y’imodoka uburyo ufata feri, umuvuduko ndetse n’amasaha y’umunsi ukunze gutwaramo imodoka. Bitewe n’imyitwarire y’utwara imodoka, bishobora kugabanya amafaranga watangaga ku mugabane w’ubwishingizi. Uburyo bwa Telematic ni uburyo bwiza bwo guhuza imitwarire ya nyir’imodoka n’amafaranga atanga mu bwishingizi bwayo bikaba bishobora kugabanya bihambaye amafaranga wasabwaga nko ku kigero cya 25%. Iri koranabuhanga rya Telematics ryagiye ryivugurura mu myaka ishize aho rishobora no gushyirwa muri terefoni ngendanwa.

• Uburyo bwo kugira ubwishingizi bw’ingeri nyinshi. Abacuruza ubwishingizi usanga bagabanyiriza abafatira hamwe ubwishingizi mu ngeri nyinshi aho ufata ubw’imodoka ugafata ndetse n’ubwimitungo yaba inzu, condo cg se ubukode. Gufatira hamwe ubwishingizi butandukanye bigabanya cyane ayo uriha.

• Kurebera ku bwishingizi bwatambutse waba waragize. Bitewe n’igihe umaze ufite ubwishingizi yaba ku modoka cg se ku mitungo bishobora gutuma ubona igabanyirizwa bitewe n’uwukugurisha ubwishingizi. Sosiyeti zimwe zicuruza ubwishingizi zitanga igabanya kubakiriya bamaranye igihe runaka. Ni byiza ko igihe utegura kugura ubwishingizi wibutsa ababucuruza ko umaranye igihe nabo bizagufasha kuba wagabanyirizwa kuko ukomeje cg se udahagaritse gukorana nabo.