Inkuru ya Rachel Ndjondjo
wa 28 z’ukwa gatandatu umuryango w’Abanyekongo batuye Maine (COCOMaine) bateguye umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 64 ishize igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kibonye ubwigenge kibukuye ku bakoroni b’Ababiligi. Umunsi wabereye kuri Portland Elks Lodge, uhuza abarenga 200 mu mugoroba wari ukungahaye mu muco, ibyishimo, ndetse n’ubumwe.

Ibirori bibereye ijisho
Ibirori byatangijwe n’umuziki wo muri Kongo wacurangirwaga aho, utuma ibirori bitangirana imbaraga n’ibyishimo. Imbyino gakondo, kugaragaza imyambariro gakondo, ndetse no kumurika ubukorikori n’ibimenyetso bigaragaza umuco wimbitse w’iki gihugu n’umurage wacyo, maze batumira abitabiriye ngo basobanukiwe umuco n’amateka by’igihugu.
Ibyo kurya bw’umwimerere ndetse no gukuzanya ubufasha
Abitabiriye bishimiye ibyo kurya byo muri Kongo – birimo saka-saka, ifi zokeje, umuceri w’ubunyobwa, ndetse n’amandazi. Ibyo kurya biryoshye byongereye ubusabane kandi binezeza benshi.
Ikirenze gusangira, igikorwa cyo kwishimira ubwigenge bw’igihugu bwabonetse tariki 30 z’ukwa gatandatu mu 1960, iki gikorwa cyari gifite intego: gukusanya inkunga yo gufasha abanyekongo baherutse kuza muri Maine.


Nk’uko byatangajwe n’ababiteguye, ubu bufasha buzagira akamaro mu:
- Gahunda zo kumenyera ku miryango y’abimukira,
- Amashuri ndetse n’ibikorwa birebana n’umuco,
- Ubufasha mu byo kuvugana n’ubuyobozi ndetse n’impapuro zo gutura,
Umuryango wunze ubumwe
Uyu munsi wagaragaje imbaraga no gufatanya mu muryango mugari w’Abanyekongo batuye muri Maine. Ikindi kandi, imiryango y’Abanyekongo, abagize indi miryango y’Abanyafurika, abahagararire imiryango ikorera yo, ndetse n’abaturage ba Amerika baha agaciro ugutandukana ndetse no kwakirana baraje bifatanya nabo.
Umwe mubateguye uyu munsi yagize ati “uyu ntabwo ari umunsi mukuru gusa. Ni igihamya cy’abo turi bo, ubusabe bwo gushyira hamwe, ndetse n’iteme hagati y’imico.”
Bitewe n’uburyo uyu munsi wagenze neza, COCOMaine irategura kuzajya yizihiza uyu munsi buri mwaka muri Portland – bakizihiza umurage wa Kongo ari nako barushaho kwimakaza ibibahuza nk’abantu bahuje igihugu n’umuco.








