Warsan Shire: Nta wupfa gusiga urugo rwe cyeretse iyo rusumbirijwe.

Moving out of the Expo Photo | KGH

Ku muntu wakuriye muri Congo, iyo ushyize ikiganza kibumbuye hejuru y’igipfunsi bivuga ko uvuga cyane. Iyo uhamagara umuntu n’urutoki rumwe byitwa igitutsi. Ibi ni bimwe mu byari mu biganirwaho mu mahugurwa mpuzamico yatangirwaga kuri Gateway Community Services muri Portland tariki 10 Kanama.
Aya mahugurwa y’amasaha abiri yari ayobowe na Family Promise of Greater Portland, Catholic Charities Refugee and Immigration Services, na Yarmouth Housing Initiative akaba yaragenewe imiryango yakiriye abimukira baheruka kugera muri Maine basaba ubuhungiro.
Nyuma y’aho ikibuga bari bacumbikiwemo cya Expo gisubirijwe benecyo byabaye ngombwa ko bajyanwa mu miryango yiyemeje kubakira ubu hakaba ntawemerewe kuhajya uje wese ajyanwa mu icumbi ry’igihe gito shelter nkuko ushinzwe amakuru muri Portland Jessica Gordon abitangaza. Aya macumbi y’igihe gito nayo akaba amaze kuzura ntaho gushyira abantu hahari.
Benshi muri Maine bakennye amacumbi aciriritse, aha abari mu mahugurwa babwiwe abantu benshi badafite aho baba muri Maine barara hasi ku musambi muri shelter ziboneka nijoro gusa. Ibi bikaba bigoye abimukira by’umwihariko abafite abana batoya.
Dana Totman, Perezida wa Avesta Housing, aheruka kuvuga ko bigoye kubona amacumbi y’igihe kirekire ku bimukira bari kuza muri Maine. Avuga ko bafite ibihumbi bibiri bitegereje kubona amazu mu mpapuro z’ububiko bwa Avesta. Ibi bikaba byongeye guserura ikibazo cy’amacumbi gikomereye Maine.
Abatuye Maine bakaba baritabiriye igikorwa cyo gushakira umubare munini w’abashaka ubuhungiro uheruka kugera muri Maine. Uvuye Kennebunkport ukagera Fort Kent, imiryango yaritanze mu gufasha. Imigi yitabiriye muri iki gikorwa harimo :Arrowsic, Auburn, Avon, Bingham, Blue Hill, Brunswick, Cape Elizabeth, Cape Neddick, China, Cumberland Foreside, Falmouth, Fort Kent, Freeport, Gardiner, Gorham, Gray, Hallowell, Holden, Kennebunkport, Lincolnville, New Harbor, North Yarmouth, Portland, Pownal, Saco, Scarborough, Sedgwick, South China, South Portland, Westbrook, na Yarmouth.
Kristina Egan, umuyobozi wa Greater Portland Council of Governments (GPCOG), ubwo yabwirwaga ko hari abimukira bari mu nzira bazamuka berekeza muri Maine yahise atumiza inama y’imiryango yegamiye ku madini ndetse n’indi isanzwe mu ntumbero yo gushakira uburyo aba bantu babona ubakira cyane ko ikibuga cya expo kitari icumbi rya burundu bahawe. Iri huriro ryageze ku kintu cy’ingenzi cy’uko imiryango ishobora kwakira aba bantu. Abahagarariye imiryango y’abimukira baba muri Maine babigizemo uruhare runini aho bemeza ko kugira ngo iyi miryango yakirwe kandi bigende neza hazabaho amahugurwa mpuzamico hagati y’abakirwa n’abakira. Rimwe muri ayo mahugurwa rikaba ari iryo twavuze haruguru naho abimukira bo bakaba baratangiye guhabwa amahugurwa bakiri mu kibuga cya expo bari bacumbikiwemo.
Abari bitabiriye amahugurwa bakaba barabajije ibibazo bitandukanye aho wabonaga ko bashaka kumenya icyo ari cyo cyose cyabafasha kwakira abashyisti babo mu buryo nyabwo.
Zimwe mu nsanganyamatsiko harimo uko abimukira bafata inyamaswa zibana n’abantu, uko bazajya bajyenda, guteka, uko baganira ndetse nuko barera abana. Abahuza mu by’umuco ubusanzwe baba bari hagati y’uwakiriye n’uwakiriwe bari ku isonga mu gufasha yaba bakirwa n’abakira.
Nubwo ku ikubitiro byari biteganyijwe ko kwakira aba bimukira bizakorerwa mu batuye mu migi minini gusa byabaye nkibihinduka ho gato bamwe bajya mu miryango iri kure y’umugi ho gatoya. Ly avuga ko aba bimukira harimo abaciye mu nzira z’inzitane nko guca mu mashyamba ameze nka Amazon arimo inyamaswa zishobora kugirira nabi abantu. Avuga ko ari ngombwa ko babonako muri Maine hari icyaro gitandukanye nicyo banyuzemo-mbese icyaro gifite umutekano uhagije.
Inama nyamukuru yahawe abari bitabiriye amahugurwa mpuzamico, ni uko abakira abimukira mu ngo zabo bakwiye kumenya ko aba bimukira bagize urugendo rurerure kandi rutaboroheye ubwo bazaga hano muri Amerika. Bityo ababakira bakwiye kwirinda kubabaza byinshi ku rugendo, amateka, icyo bahunze nkuko Sara Ewing-Merrill wa Family Promise of Greater Portland yabitangaje. Courtney Tabor, nawe ukorera Family Promise avuga ko aba bimukira bafite ibibagoye cyane bakibuka mu bihugu bahunze ndetse n’urugendo bakoze baza muri Amerika, bityo kubumva igihe bashatse kuvuga nta kibazo ariko kubabaza byinshi ku kahise kabo atari byiza.
“Ubusanzwe bitera guhahamuka kubara inkuru y’ibyakubayeho niyo mpamvu turi gufasha aba bimukira kugira ahantu bumva batekanye-umushyitsi wawe nakuganiriza ibyamubayeho ubyumve ndetse ubimire kuko si inkuru yawe ugomba kujya kubwira abandi” ibi byasabwe na Carla Hunt wo mu kigo YCHI.Akomeza asaba abakira abimukira kwirinda kuba bajyana inkuru zabo mu binyamakuru kuko akenshi izi nkuru usanga abatanga ubuhungiro bazizamukiraho mu kuburana n’usaba ubuhungiro kuburyo habayemo agakosa gatoya byakwangiza ubusabe bwabo.
Aba bimukira bari muri Amerika byemewe n’amategeko. Ubu bari ku rwego rwo gukora dosiye ngo ishyikirizwe inzego z’abinjira n’abasohoka. Nkuko bitangazwa na Julia Brown, umujyanama mu byamategeko mu kigo gifasha abimukira mu by’amategeko ILAP, abenshi muri aba bimukira babaye mu kibuga cya expo bategereje ko dosiye zabo zinjizwa muri sisiteme y’urwego rw’abinjira n’abasohoka . Igihe yagezemo bazategereza iminsi 150 kugirango babe bakwemererwa gukora akazi muri Amerika. Ikisumbuyeho ni uko urupapuro bahawe rubasaba kuza kwitaba “Notice To Appear” (NTA) ubwo binjiraga ku mupaka wo mu majyepfo wa Amerika ntabwo rwavugaga ko bazajya kwitaba mu rukiko rwa Boston. Bivuze ko abaje muri Maine bagomba guhindura aho babarizwa (address) kugirango babashe kujyanwa kuburanira Boston. Abenshi ubu nibyo bahugiyemo.
Ku munsi w’amahugurwa mpuzamico, Baba Ly, ukorera ikigo Catholic Charities Refugee and Immigration Services, yayoboye abari bitabiriye amahugurwa ku mukino ubafasha kumva umuco w’ahandi ndetse bakawugereranya n’uwabo nyuma baza kugira ikiganiro kirambuye kuri uwo mukino.
Ly avuga ko muri Amerika, kwivuga uvuga n’akazi ukora ari ibisanzwe ariko ko atariko biri mu mico yose kandi ko tudakunda kuvuga ku birebana n’ubutunzi bw’umuntu hano ariko ko ahandi naho bitandukanye. Ly yasabye imiryango izakira aba bimukira kujya baganiriza abashinzwe guhuza imico bahawe buri muryango mu rwego rwo kubafasha igihe bahuye nicyo badasobanukiwe. Hejuru ya byose akaba asaba ko hazabaho kubaka imibanire myiza hagati y’abakiriye abimukira ndetse n’abimukira bigakorwa mu bugwaneza. Abwira abakiriye abimukira ko ugereranyije nabo bakiriye bidakwiye kuzabatungura kubabona ibyo babajije byose babasubiza YEGO kuko babafata nkababari hejuru cyane.
Nsiona Nguizani, ubu wamaze guhabwa akazi nk’umujyanama mpuzamico mu mugi wa Brunswick avuga ko bitakorohera umwimukira kuvuga ahakana bitewe n’uko bahagaze. Akomeza avuga kubyavuzwe hejuru byo kujya mu itangazamakuru aho avuga ko abenshi mu bimukira bazaba bashaka kuba mubwihisho kugirango barinde imiryango basize mu rugo muri Afurika hatagira uyigirira nabi. Abandi nabo usanga birinda ko bagaragara nkabatagira aho baba muri Amerika kuko aho baturutse bari babayeho neza mbere yo kuza.
Luc Samuel K. Kuanzambi, umuyobozi mu byo guhuza imico mu muryango w’abakongomani bo muri Maine “CocoMaine” nawe yagize ibyo aganiriza abitabiriye ku mibereho y’abamaze gutura muri Maine. Aha yatanze urugero rw’ukuntu umugabo muri Afurika yari umutware mu rugo ariko ageze hano asanga umugore n’abana nabo bafite uburenganzira. Agira ati kwakira impinduka bifata igihe.
Abitabiriye bakaba baraganiriye ku mpamvu zatumye bafungura ingo zabo ngo bakire abimukira. Margaret Minister, utuye muri Cumberland agira ati: “Menyereye kugira abantu benshi iruhande rwanjye none abana banjye bagiye muri kaminuza kandi aba bantu bakeneye icumbi. Gerri Sauer na Russ Cowles bo muri Durham bavuga ko bafite igice cy’inzu cyo hasi cyari cyaragenewe gukoreshwa nk’icumbi ricuruzwa none kikaba ubu gikwiriye gukoreshwa bafasha aba bantu. Tariki 10 kanama bari bategereje gusurwa n’umukozi uva mu kigo CIEE ari cyo cyarebaga ko aya macumbi yabonetse yujuje ibisabwa ngo yakire abimukira. Bamwe kandi basuwe n’ikipe y’abahagarariye imiryango y’abimukira mu gihe abandi basuwe n’abakorerabushake kuva muri GPCOG bari kubafasha kujya guhaha ibiryo n’ibindi bitadukanye.
Jen McAdoo, umuyobozi wa Furniture Friends nawe yagize icyo ageza ku baje mu mahugurwa ashimira abayobozi b’imiryango y’abimukira ku ngufu bashyize muri iki gikorwa. McAdoo avuga ko imiryango ihagarariye abimukira yakoze uko ishoboye ngo ifashe abimukira mu byo bakoze hakaba harimo n’umushinga wa Host Homes. Philip Walsh, nawe uyobora Maine Initiatives yavuze ko ikigo ayobora kizakomeza gutanga ubufasha uko gishoboye.
Mufalo Chitam, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abimukira muri Maine nawe yabwiwe ko hari ikivunge cy’abimukira bari mu nzira berekeza muri Maine ahagana muri Kamena, kuva uwo munsi kugeza none hakiriwe abimukira 437.
Chitam avuga ko Host homes iri mu itangiriro kandi ko ari nshya akaba asaba abayitabiriye kujya bihangana mu gihe hakizamurwa ubushobozi bwayo. Amahugurwa mpuzamico akaba yararangiye abitabiriye bajya mu matsinda ya babiri babiri ngo baganire ku mpuguro bakuyemo ndetse no kumenyana.
Abatuye Maine bakiriye by’igihe gito imiryango y’abashaka ubuhungiro badafite amacumbi.
‘Ukwizera kwacu kutwigisha ko ibyo dutunze ari umugisha kandi ko tugomba gusangira uwo mugisha” Reverend Amelia Edson wo muri Falmouth
“Ni abantu beza bo kubana nabo, bafite agaciro, barashimishije, bafasha mu mirimo yo mu rugo ndetse umwana wabo arashimishije-twagiye tugira abantu benshi tubana ariko uyu muryango uranejeje kurenza” uyu ni Pasitori Amelia Edson ubwo yavugaga kuri umwe mu miryango bamaze ibyumweru bine bakiriye kuva mu bimukira baheruka kugera muri Maine bakakirirwa mu kibuga cya Expo.
Pasitoro Amelia na Jacob Edison bavuga ku mpamvu yabateye kwakira uyu muryango bagize bati: “Twizera cyane ko tugomba gusangira byinshi mubyo dutunze, ukwizera kwacu kutwigisha ko ibyo dutunze ari umugisha kandi ko tugomba gusangira uwo mugisha”. Akomeza avuga ko abaturanyi be ndetse n’abakirisito ku itorero bashyizeho gahunda yo kujya batwara aba bashyitsi be mu gihe bakeneye kugira aho bajya.
Rimwe mu cyumweru umuryango wa Edson wicara hamwe n’abashyisti babo kuva muri Congo maze bagapanga gahunda y’icyumweru n’ingendo bazagiramo. Edson ahita abishyira mu rupapuro rusangiwe mu mashini maze abakorerabushake bakagenda bareba aho bazafasha mu gutwara abashyitsi be.
Abashyitsi ba Edson bavuga ko ubu buryo bwakoze cyane kuko batigeze Babura na rimwe uko bagera aho bajya. Umunsi munini aba babyeyi n’akana kabo bawumara mu kigo kigisha abakuze Portland Adult Education biga icyongereza, ndetse bakajya no guhahisha impapuro zibahesha ibiryo.
Abashyitsi ba Edson bemeza ko babayeho neza cyane ugereranije naho bakiriwe mu kibuga cya expo. Bavuga ukunu babasha guteka ibiryo bakunze nka Fufu na Pondu ndetse bakaba banejejwe nuko umwana wabo afite icyumba yikinaguriramo: “Araseka arasakuza akikinagura bihagije”. Ibyishimo byabo bigaragaza uko banezerewe kuba mu rugo bita iwabo. Bavuga kandi ko bibashimisha kubana n’abantu bavuga icyongereza kuko bibafasha kukimenya vuba.
Carla Hunt wo mu mushinga CHIY avuga ko ibiganiro hagati y’abakiriwe nabakirwa ngo si ikibazo nkuko abenshi bashobora kuba babikeka. Mu myaka itatu, itsinda ayoboye rimaze gufasha abagera kuri 45 mu basaba ubuhungiro bari gutuzwa mu gace ka Yarmouth. Carla avuga ko aba bimukira indimi bavuga ari icyongereza, igiportugal ndetse n’Ilingala mu gihe abanyamerika bavuga indimi zitarenze rumwe ari mbarwa. Umuryango wa Edson ukaba nawo ubyemeza. Uvuga ko baganira n’abashyisti babo bifashisha uburyo bwo gusemura butangwa na google ndetse no gusa n’abakina imikino.
Carla Hunt asobanura bimwe mu byatuma umuntu yakira neza abashyitsi be. Avuga ko umuryago wakira umwimukira ukwiye kubaha igitanda bigengaho, ubwiherero busangiwe cg se bwihariye, kuba babasha kugera ku gikoni ndetse n’imesero. Abakira abimukira bakwiye kwitondera umuco w’abashyitsi babo bakabahuza n’ibyo bakeneye. Aba bimukira bakeneye kumva bigenga kandi muri Host Homes bazakomeza gukora ibikenewe ngo abimukira bamererwe neza.
Hunt avuga ko yakozweho ku mutima ndetse ko anezezwa no kubona imibare y’abantu batse kwakira abashaka ubuhungiro mu ngo zabo. Nkuko bitangazwa na Tom Bell ushinzwe amakuru mu ihuriro GPCOG ryo mu mugi wa Portaland, imiryango 100 yamaze kwaka kwakira abimukira kuva muri Nyakanga babicishije mu mushinga Host Homes. Uyu mushinga watangajwe n’ihuriro GPCOG ni urubuto rw’abayobozi b’imiryango ihagarariye abimukira baba muri Maine, abanyamadini, abayobozi bo mu mugi wa Portland, CIEE, Maine Housing, Avesta Housing na Carla Hunt uyobora CHIY.
Hunt akangurira abantu gusaba kwakira abimukira mu ngo zabo kuko bizafasha ko nabo bajya muri iki gikorwa. Kwakira abimukira bituma umuntu yiga umuco mushya ndetse akanumva uko bisa kwaka ubuhungiro. Ni imwe mu nshingano dukwiye guhuriraho mu gufashanya igihe ubufasha busa naho bwabaye bukeya. Avuga ko nubwo kwakira umuntu mushya bisa naho biteye ubwoba, (kandi koko bikaba byumvikana kwakira umuntu utazi bitera ubwoba) ariko rwose aba bimukira ni abantu biyubashye, bafite amatsiko, bagwa neza, kandi bashima. Ni abantu bakuru babayeho mu kazi, bagira ubuzima bwiza mu bihugu bavamo. Bafite inshingano kandi baciye muri byinsi barabyihanganira
Pasitoro Edson akomeza avuga ukuntu bibanejeje kwakira umuryango mushya: “Kuri buri wese ushaka kwakira umuryango namutera umwete wo kuzuza ubusabe kuko birashimishije, byaduteye akanyamuneza. Nasaba buri wese kubikora rwose kuko ni abantu bakuru bitekera icyo kurya, bakimesera.Twungukiramo byinshi nkubu nziko umushyitsi wanjye adakunda amavuta ya Elayo”
Ushaka kumenya uko waba umuryango wakira abimukira sura uru rubuga: https://www.host-homes.com
Niba kandi hari uwufite inzu akodesha yahamagara serivisi sosiyali zo mu mugi wa Portland kuri 207-775-7911.