
Rachel Ndjondjo yagiranye ikiganiro na Walter Varela ukinira Portland Hearts of Pine ku bw’inkuru ya Amjambo Africa.
Walter Varela yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka 10 ishize, ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Portland Hearts of Pine, ikipe y’umupira w’amaguru y’ababigize umwuga muri Leta ya Maine.
Watubwira muri make amateka yawe n’uko waje kugera mu ikipe ya Hearts of Pine?
Hari indi kipe nakinaga, ni umutoza wungirije wayo wabwiye umutoza wa Hearts of Pine ibyanjye. Umutoza yemeye kumpa amahirwe yo gukora igeragezwa. Nagize igeragezwa rya mbere, hanyuma hakurikiraho n’irya kabiri. Umutoza yakunze uko nkina, kuva icyo gihe ni bwo nahise mbona umwanya mu ikipe. Ndabyishimiye kandi bintera ishema.
Nk’umwimukira w’umukinnyi, ni izihe nzitizi nyamukuru wahuye na zo mu mwuga wawe?
Nageze hano ntazi Icyongereza, bityo kuganira n’abantu byari bigoye. Nakoreshaga imbaraga nyinshi kugira ngo nige ururimi, kandi ubu narabishoboye. Ubu nshobora kuvuga neza Icyongereza, kandi biramfasha cyane.
Bivuze iki kuri wowe guhagararira umujyi aho abimukira badahabwa agaciro igihe cyose?
Birambabaza cyane. Mbona uburyo abimukira bafatwa nabi muri iki gihugu, kandi ntibikwiye. Nageze hano mfite impapuro zose zemewe, ariko nzi neza iby’ababa bavuye muri Afurika bahunga. Tuzi ibibabaho. Baje hano barengera ubuzima bwabo n’ubw’abana babo. Ibi bibabaho ubu ni akarengane gakabije.


Ubuzima bw’iki gihe bwo muri Amerika bwaba bukugiraho ingaruka ku giti cyawe cyangwa mu kazi?
Ku giti cyanjye ntibingeraho kubera ibyangombwa mfite. Ariko binkora ku mutima. Mbona inshuti n’abavandimwe mu kababaro. Abimukira benshi baba mu buzima bubi cyane ibyo bikaba bimbabaza.
Izi nzitizi zaba ziguca intege cyangwa ahubwo zigutera imbaraga?
Oya, ntabwo zinca intege. Ahubwo bintera imbaraga zo gukora cyane kurushaho. Nishimiye kuba mfite amahirwe yo gukina muri iki gihugu. Nubwo abimukira bari mu bihe bikomeye, umwete wanjye ntuhinduka. Nkomeza gukora iyo bwabaga kuko nzi ko hari benshi baba bashaka kuba aho ndi.
Ni izihe nzozi n’intego ufite ku hazaza?
Ndashaka gukomeza gutera imbere, nkitwara neza kurushaho. Ariko hejuru ya byose, ndashaka gukabya inzozi z’abavandimwe nabo bifuzaga gukinira amakipe yabigize umwuga. Mu rugendo rwanjye, ngendana bimwe mu byo bifuza, kandi ibyo bintera imbaraga zo gukora cyane kurushaho.
Ni ubuhe butumwa waha urubyiruko rw’abimukira bifuza kuba abakinnyi babigize umwuga?
Nababwira ko bagomba kwizera impano zabo, ntibagacike intege. Nubwo iki gihugu kitajya gifata abimukira neza buri gihe, ntibagomba gucika intege ngo bibabuze kugera ku nzozi zabo. Bagomba gukomera ku ntego, gukora cyane, kandi ntibibagirwe ko iyo ufite ukwizera n’umwete, nta kintu kidashoboka.





