Yanditswe na Amy Harris

Uruhare nyamukuru rw’indorerezi mu kugira igikorwa ni cyo cyari kitaweho mu “Ihuriro ku byaha bishingiye kurwango muri Maine ryiswe: Ahantu Hazira Urwango”, ryateguwe n’umushinga New England Arab American Organization (NEAAO) igikorwa cyabereye muri kaminuza ya Southern Maine, muri Portand tariki 02 z’ukwa Gatandatu.
Igikorwa cy’urwango cyangwa cy’ivangura ni imyitwarire iba itewe n’urwango cyangwa ivangura kigakorerwa umuntu, yaba utuye ahantu, ahantu hasengerwa, mu kigo runaka, cyangwa aho bahahira kikavugwa bitewe n’ubwoko bw’ubikorerwa, ubwenegihugu bwe, idini rye, igitsina cye, cyangwa se ubumuga afite. Igikorwa cy’urwango gishobora kuba gikubiyemo itotezwa ry’igihe kirekire, kwita amazina cyangwa se ibimenyetso byibasira (ibizwi nk’imvugo z’urwango), cyangwa se ibikorwa bibuza umuntu kumva atekanye kubera uwo ari we.
Ibikorwa by’urwango bigizwe kandi n’ivangura, nk’uko bivugwa n’ibiro by’umunyamategeko wa Maine, “muri Leta ya Maine, itegeko ribuza ivangura ni itegeko -teka rya Maine ku burenganzira bwa muntu. Iri tegeko-teka ribuza ivangura mu kazi, mu nyubako, ahatuzwa abantu rusange ndetse rikabuza kongerera umuntu amahirwe hagendewe ku bwoko, ibara, igitsina, ubumuga haba ubw’umubiri cyangwa ubwo mumutwe, idini, abo akomokaho, cyangwa aho akomoka”. Ubuyobozi bw’igihugu busobanura ko icyaha cy’urwango nk’icyaha gikozwe hashingiwe ku myumvire ipfuye yibasira ubwoko, ibara, idini, aho akomoka, uko yibona mu bijyanye n’ibitsina, igitsina cye cyangwa se ikimuranga mu by’ibitsina. Niba umuntu cyangwa itsinda rikoresha imvugo z’urwango ku buryo bibangamira ubwisanzure bw’undi muntu cyangwa benshi, icyo gihe haba hakwiye gutangwa ikirego nk’icyaha cy’urwango, nk’uko bivugwa n’itegeko ku burenganzira rusange rya Maine”.
Umuryango New England Arab American Organization (NEAAO) wateguye ihuriro, ryahuje abantu bagera kuri 50, harimo abahagarariye imishinga itandukanye ifasha abimukira nka New Mainers Public Health Initiave, ProsperityME, umushinga Through These Doors, umushinga ku butabazi ku bahohotewe, Violence Intervention Partnership, ibiryo by’umucamanza mukuru wa Maine, Equality Main, Maine TransNet, umuryango Maine Access Immigrant Network(MAIN) Umuryango Gatolika ufasha muri Maine, Kaminuza ya New England, ihuriro ry’abimukira n’impunzi bo muri Maine, Empower Maine, Ihuriro ry’abakomoka muri Asia, umuryango Khmer Maine, abahagarariye ibiro by’umunyamategeko w’akarere ka Cumberland, n’ibiro by’umuyobozi wa Westbrook hamwe n’ishami rya polisi.

Zoe Sahloul, umuyobozi mukuru wa NEAAO, ashimangira ko bikenewe ko abantu benshi bigishwa icyo ibyaha by’urwango n’ibikorwa by’urwango icyo ari cyo, ndetse n’uko umuntu yatabara mu buryo bukwiye – byose hagamijwe kuzamura imibereho y’abatuye Maine. Frank Pezella, umwarimu w’amategeko arebana n’ubutabera mpanabyaha, mu ishuri John Jay College of Criminal Justice, abwira abitabiriye iri huriro ko “ibyaha by’urwango ari bimwe mubidakunze kuregerwa muri U.S., n’ubwo bwose ari bimwe mu byaha bikomeretsa cyane bikagira ingaruka nini cyane ku buzima bwo mumutwe mu muryango mugari wose … ntabwo tuzi rwose umubare nyakuri w’ibikorwa by’urwango n’ibyaha by’urwango kuko bidatangazwa cyane.”
Indorerezi zishobora kugira uruhare runini mu gutanga amakuru, cyakora bakwiye kumenya uko bikorwa. Nk’uko bitangazwa na PAC, “Indorerezi zikwiye iteka gufata ibimenyetso zikabiha uwakorewe icyaha. Mu bimenyetso harimo gufata video, amafoto y’uwakoze icyaha, atarimo uwagikorewe, inyandiko zanditse z’ibyo uwakoze icyaha yakoze, ifoto cyangwa se purake y’imodoka y’uwakoze icyaha, ifoto cyangwa se video y’igikorwa cyangijwe, harimo n’ibimenyetso by’ubutumwa bwanditse. PAC ntishyigikira ibyo gushyira ahagaragara video cyangwa ibindi bitanga amakuru ku cyabaye uwakorewe icyaha adatanze uburenganzira.”
Umushinga ku guhindura imyumvire hirindwa ibyaha (PAC), umushinga uherereye muri Portland wiyemeje guhashya itoteza, ihohotera, ndetse n’ihungabanya hifashishijwe igikorwa “Active Bystander Training” bivuze ngo gira uruhare ureke kurebera gusa, mu ihuriro. Umuntu urebera ariko akagira icyo akora ni umuntu wabonye ihohoterwa riba, uwavuze amagambo mabi, uwahohoteye akoresheje imvugo, cyangwa se indi myitwarire isa nk’ituje ariko idakwiye ubundi agahitamo kugira uruhare ngo ahagarike imyitwarire kandi afashe umuntu cyangwa abantu bibasiwe ngo bongere babone ituze kandi babashe kuva ahabereye igikorwa cy’ihohoterwa, nk’uko bivugwa na Digital Library Foundation.
Abayobozi muri PAC Clara Porter na Nuna Gleason bigishije isomo bise “5-D’s” (impine y’amagambo y’Icyongereza) byakorwa n’uwabonye icyaha kiba, ari byo Distract (Kurangaza), Delegate (Gutuma), Delay (Gutinza), Document (Gukusanya amakuru) hamwe na De-escalate (guhosha), nk’uko byateguwe mu 2017 n’umushinga Right to Be, umushinga utagamije inyungu ikora iby’amategeko agenda umuryango mugari. Porter na Gleason bifashishije izi 5-D’s mu bikorw aby’urwango bitanu byatanzweho amakuru muri Maine. Bateguye uburyo bwo kwifashisha, nk’uko bakoresha uburyo bwo kurangaza ngo akome mu nkokora umugizi wa nabi uri gutoteza umugore wambaye hijab ku murongo wo kwishyuriraho mu isoko. Muri iki gihe, bakoze ku buryo umuntu aza yiruka akegera aba bantu bombi akababaza niba nta mbwa babonye yabuze nyirayo. Ubundi buryo bwo kurangaza ni nko gucira ikawa cyagwa amazi ku bw’impanuka imbere y’umuntu uri gutoteza (ashobora kuba ari umukozi wishyuza) ndetse n’uri guhohoterwa (umugore wambaye hijab). Bene ubu buryo bwo kurangaza buca mu ijambo uburemere bw’ibyakorwaga ubundi bugatuma buri wese atekereza ku bindi, maze bigatanga umwanya w’uko uwahohoterwaga abasha kugenda amahoro.


Ibiganiro by’umugoroba byari bigizwe n’insinda ririmo umujyana mu nama njyanama y’umujyi wa Portland Pious Ali; Gia Drew, umuyobozi mukuru w’umuryango Equality Maine; Jake Kulaw, umuyobozi mukuru w’ibiryo by’umunyamategeko wa Maine umushinga ku burenganzira bwa muntu (CRTP); Safiya Khalid, umwe mubashinze akaba n’umuyobozi mukuru w’umushinga Community Organizing Alliance; hamwe na Leanne Robbin, umunyamategeko wungirije wa Maine. Bahagarariye amatsinda menshi y’abaturage, baganiriye kandi bemeranya ko gushyira hamwe bakarwanya urwango ari ingenzi. Molly Fox, umuyobozi wa NEAAO ushinzwe
Molly Fox, umuyobozi wa NEAAO ushinzwe ibyaha by’urwango agira ati “kumva abayobozi batandukanye ndetse n’impuguke mu byo bakora baganira ku cyakorwa ngo dushyire hamwe kugirango Maine itekane, ntabwo bitanga umusaruro cyangwa se ngo bikumire gusa, ahubwo biranavura.”
Mu kwa gatanu 2023, Fox yanditse muri Amjambo Africa ati “mu 2021, hari abantu 75 bakorewe ibyaha by’urwango muri Maine, n’ababikoze 50, ndetse n’amakosa agera kuri 83. Icyakabiri cy’ibyo byose byibasiraga umuntu kubera ibara ry’uruhu rwe cyangwa se ubwoko. Icya gatatu cyibasiraga abantu kubera uko babona ibijyanye n’ibitsina.” Mu nama ya tariki 2 z’ukwa gatandatu, Fox yavuze ko bishoboka cyane ko iyi mibare iri munsi cyane y’imibare y’ukuri, ko ishusho ya nyayo y’uko ibijyanye n’urwango muri Maine byatuma hafatwa ingamba zirushaho gutanga umusaruro bikozwe n’abareba ko amategeko yubahirizwa ndetse n’inzego za leta.
Ishusho ya nyayo yaboneka ababona biba barushijeho gutanga amakuru hamwe n’abakorerwa ibyaha, ibi bikongera gushimangira uruhare nyamukuru rw’indorerezi mu guhindura umuco muri Maine. Pezella kandi yanakoreye ubuvuzi ibyo kurushaho gukorana hagati y’inzego zireba ko amategeko yubahirizwa ndetse n’imiryango nka NEAAO kugirango hatezwe imbere ihame rihuriweho ry’uko hakumirwa ko ibikorwa by’urwango byakomeza bikagera ku byaha by’urwango.
Clara Porter wo muri PAC yashimangiye ko kuba indorerezi ariko igira uruhare bisaba kuba umunyembaraga. Kwitegura birafasha, yagize ati “abantu bakwiye gushaka guhinduka, ariko kugirango bigerweho, bakwiye kumva ko bafite uburyo bwo kugira icyo bakora kandi mu buryo butekanye, igihe babonye cyangwa se bari gukorerwa igikorwa cy’urwango.”
Umushinga Prevention Action Change utanga inama zo kwifashisha uburyo bukurikira igihe umuntu ashaka gutanga amakuru ku bikorwa by’urwango cyangwa ibyaha by’urwango kandi mu buryo bw’ibanga: FBI(800), www.tips.fbi.gob; wahamagara kandi urwego rw’igihugu rurwanya ihohoterwa rikorerwa mu mihanda ku murongo (855) 897-5910; wanatabaza kandi umuryango Southern Poverty Law Center, www.splcenter.org/reporthate; ndetse na Stop AAPI Hate, stopaapihate.org. NEAAO bafite umurongo wasabiraho amakuru ari wo, (207) 800-5398, unafite uburyo bw’ibanga, aho utanga amakuru nta mazina utangaje mu buryo bwo kwandikirana, umurongo uba ufunguye kuva kuwa kabiri kugeza kuwa kane, kuva 10am, kugeza saa 1pm., aho baba bari gusubiza ibibazo by’abaturage ari nako batanga ubufasha ku bagaragaza ibikorwa cyangwa ibyaha by’urwango.






