Perezida Museveni na Kagame bakomeje kugirana umubano w’urumamo kuva bamenyana mu mwaka wa 1980. Bafatanyije urugamba mu kurwanya Jenoside mu Rwanda ndetse baza no gusubiraniramo muri Congo mu myaka ya nyuma ya Jenoside. Mu minsi ya vuba hazutse umwuka mubi hagati y’ibi bihugu bituranyi aho bitungana agatoki ko kimwe gishaka gutera ikindi. Abatuganirira bafite impungenge ku mibanire y’uRwanda na Uganda. Bavuga ko ibi bihugu bititonze byateza intambara ikomeye mu karere , mu gihe aribyo byari bifashe runini mu bukungu ndetse n’amahoro arambye muri kano karere k’ibiyaga bigari.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uRwanda, Dr Richard Sezibera amaze iminsi ahamagarira abanyarwanda guhagarika ingendo zijya Uganda aho avuga ko abanyarwanda bagera mu majana bari gukubitwa bakahafungirwa. Abanyarwanda ubu bafite ubwoba bwo kujya muri Uganda ndetse yemwe banatinya kujya Kenya cg ibindi bihugu byo mu karere bigerwamo uciye Uganda. Abenshi bari guhitamo kugenda n’indege cg bakanyura mu gihugu cya Tanzania ariko iyi ikaba ari inzira ndende. uRwanda ruheruka gufunga umupaka rutabwiye Uganda ahagana mu mpera z’ukwa kabiri. Urwanda rukaba rwarabyitiriye ko ruri kubaka umupaka bituma amakamyo atwaye ibicuruzwa ahera hakurya. Imihanda ifunze ikaba izafungurwa hafi muri Gicurasi. Abaduha amakuru bo muri Maine bafte imiryango n’inshuti muri Uganda no mu Rwanda barizera ko uyu mubano uzagaruka mu buryo vuba gusa nta nama nimwe iteganyijwe cg uruzinduko rw’abayobozi rugamije gukemura ibi bibazo.
Select Page