Abanyasudani bo muri Maine bafite impungenge ku biri kubera mu gihugu cyabo cy’amavuko. Hashize ukwezi kurenga abaturage bigabije imihanda bamagana ingoma ya Perezida Omar Hassan Ahmad al- Bashir.  Baramusaba kwegura bavuga ko bahaze ingoma ye. Diyasipora y’abanyasudani muri Amerika iri gutambutsa inyandiko isaba imikono kandi isaba Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango mpuzamahanga gusaba Omar Bashir kwegura. Iyi nyandiko ivuga ko ingoma ye yarambiranye aho imaze imyaka irenga 30 ndetse ikaba yarasenye igihugu mu bukungu, imibanire ndetse na politike bityo akaba akwiye kwegura.

Amakuru ava muri Sudani avuga ko Perezida Omar Bashir mu guhangana n’imyigaragambyo yishe abantu agafunga abanda ku buryo bukabije. Umwe mu baduha amakuru uba muri Maine avuga ko umuvandimwe we yishwe muri iyi midugararo. Abenshi bafite agahinda ku bibera muri Sudani bakanagira icyizere ko bitari cyera ingoma ya Bashir izarangira kandi igakurikirwa n’ingoma ya demukarasi.