“Urubuto rweze rushobora kugwa ariko iyo haje inkubiri y’umuyaga rwaba rweze cyangwa ruteze irarujyana”
Tariki 11 Mata, ntizibagirana aho umwe mu banyagitugu bamaze igihe ku butegetsi muri Afurika, Perezida Omar Hassan Ahmad al-Bashir wa Sudani yakuweho nyuma y’imyaka 30 ari ku butegetsi. Bashir yafashe ubutegetsi ahiritse uwari uriho mu 1989 ingoma ye ikaba yari izwiho kwica cyane. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi inshuro ebyiri rumurega ibyaha byibasira ikiremwamuntu, jenoside ndetse n’ibyaha by’intambara bibera mu gace ka Darfur. Umuryango mpuzamahanga ubara abagera ku bihumbi 300 baguye mu ntambara ibera Darfur.
Perezida Bashir yahiritswe n’ubuyobozi bw’igisirikare nabwo bubitewe n’igitutu cy’abasivile bigaragambyaga kuva tariki 19 ukuboza 2018; aho ingoma ya Bashir yari yakubye gatatu igiciro cy’umugati. Abaturage ntibihanganiye iri zamuka ry’ibiciro bigabiza imihanda mu gihe kigera ku mezi ane. Ibiro ntaramakuru BBC bivuga ko abagera kuri 70 ku ijana mubigaragambyaga ari abagore. Tariki 11 Mata, igisirikare cyajyanye Bashir muri gereza. Jenerali Ahmed Awad Ibn Auf, wahoze ari Minisitiri w’ingabo muri Sudani niwe watangaje ihirikwa rya Bashir mu bitangazamakuru bya Leta. Ikurwaho rya Bashir ryatangaje isi yose. Aya makuru yakiranywe ibyishimo no guhumurizwa ku baturage ba Sudani biruhukije ko bumviswe nyuma y’igihe kirekire.
Mustasim, umunyamabanga w’ihuriro ry’abava Sudani baba Maine yabwiye Amjambo Africa ko tariki 11 Mata ari umwe mu minsi myiza y’ubuzima bwe. Avuga ko yanejejwe no kumva aya makuru y’ihirikwa rya Bashir wishe abatari bake muri Darfur. Akurikiranira hafi amakuru ku gihugu cye aho tariki 12 Mata yatewe impungenge no kumva ko uwahoze ari minisitiri w’ingabo Jenerali Ahmed Awad Ibn Auf ari we usimbuye Bashir. Uyu Ahmed Awad Ibn Auf abonwa nk’umwe mu byegera bya Bashir ndetse abenshi bahise batangira gusaba ko avanwaho nawe. Tariki 13 Mata, Jenerali Abdul Fatah Burhan yatoranijwe kuyobora inzibacyuho ahabwa amabwiriza yo gutegura amatora aciye muri demukarasi hagamijwe gusubiza ubutegetsi abaturage bukava mu maboko y’igisirikare.
Mustasim,wize iby’amategeko muri Sudani akaba n’impuguke mu bya Politike avuga ko abanyasudani bakwiye kwigengesera ngo badashyira igihugu mu icuraburindi. Avuga ko ibihugu byinshi muri Afurika byagiye bikuraho abanyagitugu ariko bigasigara bigowe no kugarura ubuzima ku murongo. Avuga ko ibiri kubera muri Sudani abaturage batitonze byateza intambara idashira. Hari imiryango hafi 200 yabanyasudani muri Maine bakaba basengera umutekano n’ihererekanya butegetsi riciye mu mahoro.