Tariki 16 Gashyantare 2019, yari yateganyijwe nk’umunsi w’amatora muri Nigeria, aho abakandida 69 bari ku rutonde rw’abatorwa. Mu bakandida bafite imbaraga harimo Perezida Buhari w’imyaka 77 na Atiku Abubakar, umuherwe w’imyaka 73. Perezida  Buhari ava mu ishyaka All Progress Congress (APC) akaba umujenerali wasezeye igisirikari ndetse akaba ari gusoza manda yatorewe muri 2015. Abubakar ni umukandida wa People’s Democratic Party (PDP). Yabaye Visi Perezida ku ngoma ya Obasanjo mu 1999-2007.

Abo muri Maine bavukiye muri Nigeria baganiriya na Amjambo Africa! bavuga ko muri abo bakandida babiri bashyigikiye Buhari. Bavuga ko Buhari yakoze cyane mu guca intege abarwanyi ba Boko Haram, akarwanya ruswa ndetse akanazahura ibikorwa remezo by’igihugu. Bavuga ko aho yagize intege nke ari ukuzahura ubukungu. Bafite kandi impungenge ku buzima bwa Perezida Buhari-muri iyi myaka perezida Buhari akaba yarahuye n’ingorane z’uburwayi bakaba batinya ko igihe yaremba byazagira ingaruka ku gihugu.

Abatuganiririye kandi bavuga ko bafitiye ubwoba umukandida Atiku. Mu gihe yari Visi Perezida yarezwe kuba yaranyereje amamiliyoni y’igihugu ayashyira kuri konti y’umugore we wa kane, umunyamerikakazi, Jennifer Douglas. Azwiho kuba yarabujijwe kwinjira muri Amerika kuva 2005 kugeza uyu mwaka ubwo yagaragaraga tariki 17 Mutarama yifotoreza kuri Hoteli ya Trump iri mu mugi wa  Washington DC ubwo yazaga kubonana n’umuyobozi  wa komite y’inteko ishinzwe imibanire n’Afurika. Abanyanigeriya bakaba batinya ko uyu muherwe atsinze amatora yasubiza Nigeria mu gihe cya ruswa yacaga ibintu kandi Leta yari yarafashe ingamba zo kuyirandura.

Tariki 9 Gashyantare, inkongi y’umuriro mu gace ka Qua An Pan yatwitse igice cy’ibiro bya komisiyo y’amatora yangiza n’impapuro zo gutoreraho nibindi bikoresho birebana n’amatora. Abarebera hafi bakavuga ko uyu muriro ushobora kuba wari ugamije gukoma mu nkokora amatora. Komisiyo yakomeje guhumuriza abantu ko amatora azagenda neza nkuko biteganijwe ndetse ko ibyangijwe bizaba byasimbujwe. Amatora muri Nigeriya yagiye azamo imidugararo mu bihe byatambutse. Nkuko bitangazwa n’ikigo International Crisis Group, abantu 108  bishwe ku mpamvu zirebana n’amatora ya 2015 naho 800 bicwa muri 2011. Abanyanijeriya bakaba bategereje ko amatora azaba mu mahoro muri iki gihe.

Ivugururankura! Komisiyo y’igihugu y’amatora yamaze gusubika amatora ho ikindi cyumweru muri Nijeriya. Ibi bibaye nyuma y’aho abaturage bazindukiye mu matora ariko ku munsi nyirizina komisiyo igasubika amatora. Abanyanijeriya batari bake bari bakoze ingendo ndende bataha iwabo ngo bitabire amatora.Bamwe ntibazabasha gukora uru rugendo ku munsi amatora yimuriweho. Impamvu yatanzwe mu gusubika amatora ni Imyiteguro itanoze. Ibyumweru byatambutse bishyira ku matora byaranzwe n’imvururu, ikirere cy’imvura ikabije, itwikwa ry’ibiro by’amatora ndetse n’urugomo rwica.  Perezida uri ku butegetsi Buhari yanenze isubikwa ry’amatora mu gihe Atiku bahanganye nawe yanenze iki cyemezo.  Amakuru arambuye kuri iyi nkuru tuzayabagezaho ku rububuga rwa Facebook rwa  Amjambo Africa-Ntimuzacikwe.