flag of ghana

Flag of Ghana

Umuryango w’abakomoka muri Ghana baba muri Maine ni muto, bamwe mu baganiriye na Amjambo Africa! bavuga ko haherutse kumvikana imbunda mu matora y’umwe mu bagize inteko. Ibi byabereye ku ishuri ribanza rya La Bawaleshie. Mu murwa mukuru Accra tariki 31 Mutarama 2019. Abagera ku munani bo mu ishyaka ry’abademukarate barakomeretse, babiri muri bo bakaba barakomeretse bikabije. Abasivile bakaba bavuga ko hari abantu bane baguye muri icyo gitero.  Polisi yo ikaba yari yatangaje ko ntawakomeretse. Iddi Yire, umunyamakuru wa Ghana News Agency we yanditse ko iki gitero cyabereye  hafi y’ishuri ry’abaperesebuteriyani  rya La-Bawaleshie, mu gace ka Ayawaso mu karere ka West Wuogon, ntaho gihuriye n’amatora y’abadepite. Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ritunga agatoki Leta ko ishyigikiye abari muri uyu mugambi ndetse rikanarega Perezida Nana Akufo-Addo gushaka gukanga abatora bakomoka mu ishyaka ricyeba.Abatuganiririye bafite ikizere ko hazabaho iperereza mu gushaka kumenya uwateje iki gitero ndetse agahanwa kugirango n’abandi barebereho. Bafite impungenge ko igitero nk’iki gishobora kwambika icyasha igihugu cya Ghana kizwiho kuba demukarasi ihamye mu karere. Urugaga rw’abavoka bo muri Ghana rwamaganiye kure iki gitero buvuga ko iki ari igisebo kuri demukarasi yaharaniwe imyaka muri Ghana. Abibumbiye mu mpuzamashyaka Inter-Party Coalition for National Sovereignty bayoboye imyigaragambyo yamaganiye kure ibitero nkibi ndetse n’umutekano mucye wa hato na hato umaze iminsi urangwa muri Ghana. Abatari bake baje mu myigaragambyo bavuga ko ibi bitero bibangamiye demokarasi.Abatugezaho amakuru kandi bavuga ko uretse ibyumutekano mucye bahangayikishijwe n’icyuho kinini kiri hagati y’abifite n’abatagira na mba muri Ghana. Bavuga ko ibiciro by’ibicuruzwa muri Ghana akenshi bigenwa n’isoko ry’ibitoro. Uko igiciro cy’ibitoro kizamutse niko n’ibicuruzwa bizamuka ariko ibitoro byamanuka ibicuruzwa byo bigakomeza kuba hejuru.