President Ali Bongo Ondimba wa Gabon yagarutse mu gihugu cye tariki 15 Mutarama nyuma gato y’aho umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe upfubiye nkuko wari wateguwe na bamwe mu bamurindaga.
Yari amaze amezi hafi atatu hanze y’igihugu cye yibera mu ngoro y’umwami wa Maroc aho yarimo koroherwa indwara ya Stroke yamufashe ubwo yari mu kazi muri Arabiya Saudite.
Yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya, Julien Nkoghe Bekale, ndetse ahita anarahiza Guverinoma nshya mu rwego rwo gushakisha umutuzo mu gihugu. Abasirikare bari bakoze ihirika ry’ubutegetsi barafashwe ndetse bamwe muri bo baricwa. Mu byo bari bavuze ubwo bashakaga gutembagaza ubutegetsi bwa Bongo, bavugaga ko bashaka kugarura demokarasi nyuma yo kwiba amatora muri 2016 bikozwe na Ali Bongo nkuko babitangaje.
Abaduha amakuru bavuga ko uburwayi yagize bwateye icyuho mu mitegekere y’iki gihugu. Bavuga ko mu kugaruka kwe yagaragaye agendera mu ntebe bakaba bafite impungenge ko yaba atagifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu.
Gabon ni igihugu gikize ku mutungo kamere kikaba gifite abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri. Nubwo ibyo byiza bihari ariko ingoma y’umuryango Bongo yatumye igihugu gikena cyane. Abaturage ba Gabon banyotewe ejo hazaza heza.