Abakomoka muri repubulika iharanira demukarasi ya Congo batuye muri Maine bishimiye ko Perezida uheruka gutorwa Tshisekedi yasabye ingabo ko zirwanya inyeshyamba za Biloze Bishambuke ziyobowe Jenerali Mulumba. Ibitero bya Biloze Bishambuke mu gace ka Minembwe muri Kivu y’amajyepfo byishe abagera kuri 60 mu kwezi gushize basenya imidugudu hafi 23, basenya ingo, biba imyaka n’ibindi. Amatungo menshi nayo yarasahuwe. Ku itegeko rya perezida Tshisekedi, igisirikare cya Congo gihanganye n’izi nyeshyamba, kikaba kimaze kugarura amwe mu matungo yari yaribwe ndetse kikaba kinarinze agace ka Minembwe kendaga kugwa mu maboko y’inyeshyamba nanone. Abanyekongo bo muri Maine bakaba basaba leta ya Congo, leta ya Amerika ndetse n’umuryango mpuzamahanga kwamagana ubu bwicanyi bukorwa n’inyeshyamba ndetse ababikoze bakajyanwa mu butabera bagahanwa. Abagera kuri miliyoni 6 bamaze kugwa muri izi ntambara zibera muri Congo kuva mu mwaka wa 1996.