Korari ihuza imico itandukanye “Pihcintu” yo muri Portland yakoreye urugendo muri New York, tariki 17 ukuboza 2018 aho yakoreye igitaramo mu nama ya LONI. Uyu mwiyereko wabo hari ku butumire bujyana no gushyira umukono ku masezerano yo kurengera impunzi “U.N.’s Global Compact on Refugees”. Nkuko urubuga rwa Interineti rwa LONI rubivuga.  “Aya masezerano yashyizweho umukono agamije kongerera ingufu ubutabazi mpuzamahanga bukwiye guhabwa impunzi. Yubakiye ku mategeko asanzwe ariho arengera impunzi nk’amasezerano yo mu 1951 yo kurengera no kwita ku burenganzira bw’impunzi. Ikirengaho ni uko amasezerano mashya asaba ibihugu gusangira inshingano ndetse n’ubufatanye mu gutabara impunzi”.

Pihcintu yatangijwe na Con Fullam muri 2005 akaba ari nawe uyiyoboye. Ubu igizwe n’abakobwa 34 ndetse n’abakobwa batoya baririmba 20 bava mu bihugu bitandukanye. Abenshi muri iyo korari bageze muri Maine ari impunzi. Laura DeDoes, umwe mu bagize iyi Korari avuga ko aba bakobwa bari bishimye kuko bagiye baririmba muri Bus kugera I New York- Mu ndirimbo baririmbaga harimo izivuga ku mahoro ziri mu njyana ya Pop.

Photos by Laura DeDoes