Nsiona Nguizani, umuyobozi w’abakomoka muri Angola baba muri Maine, avuga ko bagera kuri 2500 abatuye muri Maine bakaba bafite abasabye ubuhungiro batarasubizwa bagera kuri 629. Avuga ko aba bavuye muri Angola buri umwe umwe yaje afite ibimuteye guhunga nkuko amateka y’ibyabaye muri Angola abyerekana. Mu kazi afashwamo n’umwungirije, Manuel Kiambuwa, bwana Nguizani afite ikizere cyo kuzahindura aya mateka: “Twifuza ko abagera muri Maine bavuye Angola bakoresha ubumenyi bwabo kuko abanyangola barashoboye kandi bafite byinshi bafashamo umuryango wa Maine wabakiriye mu gihe bari basumbirijwe”.

Yaba Kiambuwa na Mugenzi we Nguizani bavuga ko abanyangola babayeho mu bwoba bukabije ndetse bakaba barabuzanye no muri Maine. Bemeza ko muri Angola, Leta ikora yisahurira aho kwita ku baturage. Aha basobanura ko muri Angola abantu batinya polisi, bagatinya gutanga ibitekerezo mu ruhame uko babyumva ndetse bagatinya inkiko n’ubutabera bwaho. Muri Angola ngo iyo ubonye umunyamakuru akwegera uhita umuhunga kuko biroroshye ko wakwicwa uzize ibitekerezo byawe.

Kiambuwa na Nguizani  bavuga ko abagize ihuriro ry’abava muri Angola ikintu kibafashije mu gutura Maine ari ukumva ko bari mu mutekano. Bavuga ko bihagije kubabwira ko bari mu mutekano ndetse ko hano hatandukanye kure na Angola. Yaba uwabonye ibyangombwa cyangwa utarabibona bose bafite uburenganzira muri Maine: “Nubwo bigoye kunesha ubwoba ariko nanone tubisubiramo buri munsi rwose turi mu mutekano hano muri Maine”.

Kiambuwa na Nguizani bafitiye ikizere umuryango wabanyangola baba muri Maine. Bavuga ko Leta ifite intumbero yo kubacamo ibice ariko ko bazagumya guharanira ubumwe ngo bagire intambwe batera. Gusa bisaba igihe kubaka imyumvire.

Aba bagabo babiri bahuriye muri Maine. Kiambuwa yatangajwe no kubona ubumenyi bwa Nguizani bityo amwemeza kwiyamamaza ngo ayobore kuko yabonaga ari umwe mubafasha umuryango. Nyuma yaho Kiambua nawe yahise aba umuyobozi wungirije bityo bakora ikipe imwe. Bemeza ko buzuzanya mu mico aho umwe atuje cyane naho undi akaba ashyushye.Nguizani avuga ko amara igihe cye yandika atekereza icyafasha abakiri bato ngo bazabashe kubaho neza.

Ihuriro ry’abakomoka muri Angola rimaze imyaka ridakora ariko nyuma yo gutora aba bagabo babiri bihutiye kuzahura ibyaguye. Urugero ni nka sitati yari yararangiye none bari kuyivugurura bayandikisha mu buyobozi bwa Leta ya Maine.  Ikindi barangaje imbere ni ukubaka uyu muryango bakaba bavuga ko biteguye guhuriza hamwe abanyangola. Icyambere mu byo gukora harimo gushyiraho uburyo bufasha abakigera muri Maine bakamenya aho bajya ngo baronke ubufasha. Bavuga ko ukomoka wese muri Angola uba muri Maine aba abaye umunyamuryango. Ibi ngo bizafasha abanyangola bagira ubwoba bwo kujya hamwe kumva babohotse. Aba bagabo bemeza ko amahuriro ari ngombwa mu kugira ubufatanye. Bemeranya kandi ku ntego nyamukuru z’ihuriro ryabo aho bagira bati: “Iri si ihuriro rizajya rifasha mu byo gushyingura cyangwa kujya mu makwe-ntitubikuye muri gahunda ariko turashaka gukora ibikorwa bifasha Leta ya Maine. Turifuza gukora ndetse tukanafasha imiryango yacu kujyana abana mu mashuri.

Nguizani na Kiambuwa bakomatanije, bamaze imyaka icumi muri Amerika bakaba ari urugero rwiza rw’abakozi Maine ikeneye. Nguizani  yageze muri Amerika bwa mbere muri Mutarama 2012. Yahisa ahabwa ubuhungiro ubu yemerewe gutura muri Amerika. Arubatse afite abana batatu biga muri Portland. Muri Angola, yahigiye Ubuvuzi n’ubucuruzi akaba yari muri 1% ry’abaturage babashije kurangiza Kaminuza. Yari yarubatse ubuzima aho yagize amahirwe yo gukora imirimo ihambaye mu bigo bivura, harimo gukorera ibigo nka UNICEF, USAID n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi aho yahoraga mu ngendo hagati ya Paris na Luanda. Nyuma yaje kugira ingorane ahunga igihugu cya Angola. Ageze Amerika yahise abona ko niba ashaka kongera kuryoherwa ubuzima nkuko yahoze ameze muri Angola, agomba gutangira kwiga  bundi bushya. Nta gucika intege, yahise atangira kwiga icyongereza abonye bitinda kubona umwanya muri Portland Adult Education, yahisemo kwiyigisha akora ikizamini cya GED maze mu muhindo wa 2013 aragitsinda. Nyuma yaho yabonye impamyabushobozi  mu bucuruzi, ubucungamutungo akuye muri Southern Maine Community College na University of Southern Maine (USM).  Muri USM niho yakuye gukunda ibijyanye n’ubukungu. Avuga ko byatumye agira intumbero nshya ku bibera mu isi.  Uyu munsi Nguizani akora mu bitaro bikuru bya Maine nkufasha abarwayi ariko akaba ari muri gahunda yo guhindura akazi.

Manuel Kiambuwa yageze muri Maine mu mwaka wa 2016 afite imyaka 25. Niwe muhungu rudori mu bana batandatu bavukana. Yaje ku matombola ajya aba aho yahiswemo muri Bane batoranijwe mu bagera ku 2000 maze ahita aza muri Amerika. Yaje yari amaze kwiga imyaka itatu ya kaminuza. Akibona ko azakenera impamyabushobozi imubashisha kubona akazi gahemba neza, atangira gutekereza uko yakwiga.

Mu bindi yakoze harimo gukorera ubushake muri Lewiston Adult Education, kwigisha mudasobwa. Nyuma yaje kwimukira Portland akora housekeeping ku bitaro bya Maine. Azi gukina umupira kuburyo yahise ajya Boston gukinirayo ariko abona harahenze kandi amaze no gukura yigira inama yo kugaruka Portland mu by’ubutoza. Yatojeje umupira w’amaguru ku ishuri ryisumbuye rya Portland ubu akaba ari kwiga ibijyanye n’icunga mutungo na Siporo muri Southern Maine Community College.

Kiambuwa yatangije umuryango uzafasha abana muri Angola. Avuga ko bidahagije kuba mu mahoro ya Maine, ko ahubwo abahunze bakwiye gutekereza abasigaye inyuma uko bamerewe.

Afite inzozi zo kuzabona Angola na USA bifite gahunda y’ubutwererane igihugu kimwe kigira ku kindi. Avuga ko bifuza gutanga umusaznu kuri Leta ya Maine, bakamenya ko hari byinshi bashoboye kandi byiza. Angola ifite umuryango munini wabimukira muri Maine kandi wiyungura kenshi.

Igihu cya Angola gituwe na Miliyoni 30 hagati ya 4-10% nibo bagiye mu ishuri. Abahunga amabi abera mu gihugu bagera muri Maine baciye mu nzira y’inzitane. Ubuyobozi bw’ihuriro ryabo bukaba bwifuza gukora inzira izajya iborohereza bakinjira mu buzima bwa Maine borohewe. Ihuriro ryabo riboneka kuri Facebook nka Angolan Community of Maine.