“Umwami mwiza akamira rubanda rwose, abakene n’abakire”

Mu batumiwe mu irahira ku mugaragaro rya Guverineri wa mbere w’umugore wa Maine tariki 2 Mutarama2019, hatumiwe abahagarariye imiryango y’abimukira benshi. Iri rahira ryabereye kuri Augusta Civic Center, abatumiwe baganiriye na Amjambo Africa!

Nyuma y’umuhango wo kurahira,abenshi badutangarije ko ari ubwambere bari batumiwe mu muhango wa politicye ukomeye nk’uyu muri Maine. Tariki 4 Mutarama, kandi abimukira barongeye batumirwa mu kwimikwa kwa Guverineri Janet Mills. Abatumiwe bavuga ko banejwejwe no kuba batumiwe mu birori byose bijyanye no kwakira Guverineri mushya. Abenshi mubo twaganiriye bavuga ko bishimiye irangira ry’imyaka umunani ya Guverineri Paul LePage, bavuga ko ari ibihe bishya muri Politicye ya Maine.

Abana batatu bavukiye muri Afurika bitabiriye iyi mihango nabo. Aba bana ni Alain Igiraneza, umunyeshuri kuri Casco Bay High School uturuka mu gihugu cy’ uBurundi, ari nawe waririmbye indirimbo y’igihugu. Shy Paca na Natalia Mbadu, bava muri Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nabo bari bitabiriye bakaba biga ku kigo cya Reiche School, baririmbye indirimbo “Girl on fire” ya Alicia Keys. Indirimbo z’aba bana zanyuze benshi ziranabashyushya. Batimbo United, itsinda rivuza ingoma kuva mu Burundi naryo ryakoze igitaramo mu muhango wo kwakira Guverineri.

Itorwa rya Guverineri Mills ryerekana itandukaniro rya politicye hano muri Amerika ugereranije n’ibyo abantu benshi banyuzemo mu bihugu bakomokamo bya Afurika. Muri Afurika, guhana ubutegetsi akenshi bijyana n’ibirego ko amajwi yibwe, imyigaragambyo ndetse n’imvururu. Ibihuha nk’ibyo bituma abantu bagira ubwoba bw’amatora aho kuyishimira. Rimwe na rimwe abantu bigumira mu rugo mu minsi ikurikira amatora batinya ko bahura n’ingorane. Abashyashya muri Maine, bavukiye bakanakurira mu butegetsi bw’igitugu ndetse n’abayobozi barya ruswa, batangariye cyane uyu muhango aho ihererekanyabuyobozi riba mu mahoro muri Maine. Bavuga ko icyumweru cyo kwakira Guverineri cyari ibyishimo, amahoro ndetse bavuga ko batangajwe n’imikorere ya demukarasi muri Amerika.

Janet Mills ashyize imbere ubumwe ndetse no gushyira abantu hamwe nkuko byagaragaye cyane mu cyumweru cyo kumwakira nka Guverineri mushya. Ku ikubitiro Janet Mills yahinduye icyapa kiri mu rugabano rwa New Hampshire na Maine yandikaho ngo “Ikaze mu rugo”-ibi byashimishije benshi, cyane cyane abari n’abateganya kubakira ubuzima bwabo muri Maine.