Izamuka ry’ubukode rishobora kugira uruhare rurenze kuba amadolari yinjira mu muryango buri kwezi agabananuka ku bakodesha inzu muri Maine. Iri zamuka uzatera umuryango gusigarana amadolari make, gusubika gahunda, gukora amasaha menshi, cyangwa gufata ibyemezo bigoye ku bijyanye n’uburezi n’ejo hazaza.
Ku bimukira twaganiriye muri iyi nkuru, ibibazo by’inzu birenze izamuka ry’ubukode. Mu gihe bamwe bahanganye n’amadolari menshi basabwa kwishyura buri kwezi, abandi bavuga ko imiterere yabo yo kuba abimukira yabajijweho igihe bashakaga inzu cyangwa akazi.
Ibyababayeho bigaragaza igitutu cy’amadolari abakodesha bahura na cyo mu gihe ibiciro by’inzu n’ibindi bintu by’ibanze bikomeje kuzamuka, hamwe n’impungenge z’uko imiterere ya sitati y’ubwimukira ishobora kugira ingaruka ku kubona inzu cyangwa kubona amahirwe y’ubukungu.
“Imishahara yacu ntihinduka”
Mu kwezi kwa gatanu, Ibrahim yahawe integuza y’iminsi 90 imumenyesha ko ubukode bwe buzazamukaho 8% kugeza ku 10%. Yavuze ko ibisobanuro ahabwa buri mwaka usanga ahanini ari bimwe: “Igiciro cyo kwita ku nzu gikomeje kuzamuka.”
Ibrahim, utuye muri South Portland akaba yarasabye ko dukoresha izina rye rya mbere gusa, avuga ko yemera rwose ko ba nyir’inzu na bo bahura n’izamuka ry’ibiciro. Ariko yongeraho ko izamuka rya 8% kugeza ku 10% buri mwaka rishyira igitutu gikomeye ku bakodesha, cyane cyane iyo amadolari binjiza atazamuka kuri urwo rugero. Ati: “Nta muntu wongezwa angana gutyo ku kazi.”
Ibrahim yavuze ko iryo zamuka rishobora kudahindura ku buryo bukomeye imibereho ya buri munsi y’umuryango we, ariko rizagira ingaruka ku ngengo y’imari yawo. Zimwe muri gahunda nk’urugendo rw’umuryango zishobora gusubikwa.
Ingaruka zishobora kurushaho kuremerera abakodesha basanzwe bafite ikibazo cyo kubona amadolari yo kwishyura ibikenewe by’ibanze.

Fifi Mbuyi wo muri Saco yahawe ibaruwa imumenyesha ko ubukode buzazamuka. Nyuma y’iminsi mike, yongeye kubona indi baruwa imubwira ko habaye ikosa kandi ko ubukode buzazamuka kurushaho. Ati: “Naratunguwe cyane.”
Impungenge ze ntizishingiye gusa ku kuba ubukode buziyongera. Mbuyi ahangayikishijwe n’icyo yakwita kutagira ijambo rifatika kw’abapangayi mu guhindura ibyemezo by’ubukode. Avuga ko akenshi abapangayi bamenyeshwa gusa amadolari mashya bagomba kwishyura, hatitawe ku buryo ubukungu bwabo buhagaze.
Ashaka kurushaho kumenya uburenganzira afite nk’umukodesha n’uburyo ashobora gutuma ibibazo bye byumvwa. Agira ati: “Turacyafite uburenganzira bwo gusobanurirwa.”
Mbuyi avuga ko atumva rwose iryo zamuka rya buri gihe, cyane ko mubyo abona nyinshi mu nzu zitigeze zivugururwa. Avuga yerekeza ku nzu zishaje, amarangi yomoka, amatapi ashaje, udukoko munzu, ndetse n’uruhumbu.
Avuga ko izamuka ry’igiciro cy’ubukode riza risanga ibibazo byo gufata neza inzu bitakemuwe bimutera kurushaho kutakira iryo zamuka.
Iyo ubukode bwabangamiye uburezi
Gaston Keno utuye muri South Portland avuga ko ahura n’ingaruka zitandukanye zifitanye isano n’izamuka ry’ibiciro by’inzu: igitutu ku myigire ye.
Nk’ umunyeshuri, agerageza kwiga no gukora by’igihe gito. avuga ko adashobora kongera amasaha akora kugira ngo yishyure izamuka ry’ubukode, kuko agomba no gukomeza amasomo ye.
Keno avuga ko ubukode yari asanzwe yishyura bwari busanzwe buhenze ugereranyije n’amadolari yinjiza. Kuri ubu yarushijeho kugorwa no kwishyura inzu hamwe n’andi madolari asanzwe asabwa bitewe no kuzamura igiciro cy’ubukode.
Ibi biri kumusunikira gufata ibyemezo birenze cyane ingengo y’imari ya buri kwezi. Yatangiye kwibaza uburyo yakomeza amashuri cyangwa akayahagarika by’igihe gito kugira ngo yongere amasaha akora. Kuri we, ubukode buri hejuru bushobora kugira ingaruka burenze imibereho ye aho atuye, ahubwo zikagera no ku burezi bwe na gahunda ze z’igihe kirekire. Ati: “Umushahara wanjye uguma ari wa wundi, ariko amadolari nkoresha agakomeza kwiyongera.”
Ibyabaye kuri Keno bigaragaza uburyo ibiciro by’inzu bishobora kugira ingaruka ku bindi bice by’ubuzima bw’umuntu. Ku rundi ruhande, amategeko agenga zimwe muri gahunda z’inzu zihendutse aragoye cyane, ibintu bihabanye n’igisobanuro cy’izi nzu, zizwi nk’iziciriritse zishyikirwa na benshi.
Icyo MaineHousing ibivugaho
Scott Thistle, umuyobozi ushinzwe itumanaho muri MaineHousing, yavuze ko inzu zose zitwa “izihendutse” zitagengwa n’amategeko amwe.
Muri gahunda ya leta igamije korohereza abahembwa make kubona aho batura (LIHTC), abubatsi n’abateza imbere imishinga y’imyubakire bahabwa amanita ku misoro nk’ishimwe ry’uko bemeye ko igice cy’inzu zabo kigenerwa imiryango yinjiza amadolari ari munsi y’umurongo wagenzwe. MaineHousing ni yo igenera imishinga yujuje ibisabwa ayo manota mu misoro.
Kuba inzu yaragenwe nk’ihendutse ntabwo byanze bikunze bivuga ko buri mupangayi azajya yishyura 30% gusa by’amadolari yinjiza ku bukode. Amategeko ya LIHTC ashyiraho umurongo w’amadolari umuntu cyangwa umuryango ugomba kuba winjiza n’ubukode ntarengwa ugomba kwishyura, hashingiwe ku bintu bitandukanye nka gahunda runaka umuntu ari gushakamo inzu, aho inzu iherereye, n’umubare w’abantu bagize umuryango. MaineHousing itangaza iyo mirongo buri mwaka.
Thistle kandi yavuze ko umuryango uba mu nzu ifite ubukode bugengwa n’imipaka ushobora gukoresha amafaranga arenga 30% by’amafaranga winjiza mu miturire. Iri tandukaniro ni ingenzi ku miryango ifite amafaranga make. Ubukode bushobora kuba buri munsi y’ubusanzwe ku isoko ariko bugakomeza kuba umutwaro ukomeye ku muryango.
Thistle avuga ko hari ubukode bushobora kuzamurwa ntiburenze imirongo yagenwe kandi bikemezwa na MaineHousing hakurikijwe ibisabwa na leta ndetse n’imiterere y’isoko.
Aya mategeko ashyiraho imirongo ntarengwa, ariko ntabwo byanze bikunze bivuga ko buri mukodesha azabona inzu nshya mu buryo bumworoheye. Ku bakodesha nka Ibrahim, Mbuyi na Keno, kumenya iby’iri tandukaniro ni ngombwa kuko izo gahunda ifata nk’ “izihendutse” zishobora kudahura n’amadolari umuryango ushobora kubona buri kwezi.
Cyakora ibiciro by’inzu si byo gusa bigaragazwa nk’impungenge za bamwe mu bimukira.
Hari indi mpungenge: Sitati y’ubwimukira
Kuri Dorcas, utuye muri South Portland akaba yarasabye ko dukoresha izina rye rya mbere gusa, yatangiye guhura n’ibibazo ubwo yashakaga inzu yo kubamo.
Yavuze ko yabonye inzu maze asaba kuyikodesha, bidatinze aremererwa hifashishijwe interineti. Yahawe gahunda yo guhura n’uyikodesha kugira ngo yuzuze impapuro, anasinye amasezerano y’ubukode. Agezeyo, ukodesha yamubajije imiterere ya sitati ye y’ubwimukira. Amaze kumenya uko iteye, ukodesha yanze kumukodesha iyo nzu. Dorcas yavuze ko ibyo byamubabaje cyane.
Ibyo kandi byamuteye indi mpungenge yagutse, bituma yibaza niba kuba umwimukira bishobora kugira ingaruka ku kubona inzu aturamo. Agira ati: “Tuzabaho dute muri iki gihugu niba n’abakodesha inzu batangiye kuzitwima bitewe na sitati zacu?” Kuri Dorcas, ikibazo cyari ukumenya neza ko atekanye mu gihe ari gushaka kwiteza imbere muri Maine.
“Amaherezo nari nabonye kontaro”
Ibyabaye kuri Ben Owondje, bishamikiye ku kazi aho kuba ku nzu, na byo byateje impungenge nk’izo.
Owondje, ukomoka i Scarborough, yari aherutse gutangira ubucuruzi bwo gukora isuku kandi yari yahawe akazi ko gukora isuku muri resitora. Yagombaga guhura n’umuyobozi wa resitora kugira ngo atangire akazi.
Mu nama yabo, umuyobozi yamubajije ibijyanye n’imiterere ye y’ubwimukira bwe. Owondje yavuze ko umuyobozi yafashe icyemezo cyo kutamuha akazi amaze kumenya uko ahagaze ku bijyanye n’ubwimukira. Nk’uko Owondje abivuga, umuyobozi yavuze ko atari azi igihe Owondje yari kuzamara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko yashoboraga kwirukanwa mu gihugu.
Iki cyemezo cyababaje cyane Owondje, wari umaze igihe gito atangiye ubucuruzi bwe. Yari yizeye ko ako kazi kari kumufasha guteza imbere sosiyete ye no kubona abakiriya benshi. Yavuze ko gutakaza ayo mahirwe kubera imiterere ya sitati y’ubwimukira bwe byamuciye intege cyane.
Inkuru za Dorcas na Owondje zombi zerekana ko ikibazo kirenze kongera ibiciro by’ubukode. Impungenge z’ ejo hazaza ntizishingiye gusa ku madolari umuntu asabwa kugira ngo abeho muri Maine, ahubwo binashingiye ku buryo abimukira bashobora kubona amacumbi n’amahirwe y’ubukungu bakeneye kugira ngo bubake ubuzima butekanye kandi buhamye.
Inyandiko y’umwanditsi mukuru: Amjambo Africa yahisemo gukoresha amazina abanza gusa ya bamwe mu bimukira babajijwe muri iyi nkuru, mu rwego rwo kurinda umwirondoro wabo.





