Yanditswe na Angelina Klouthis

Niba warigeze ushyira imbaraga mu kuzuza ubusabe bw’akazi, gukora umwirondoro cyangwa se kwandika ibaruwa isaba akazi, uzi neza uburyo binezeza kumva ko watoranyijwe ngo ujye gukora ikizami cy’ibazwa. Iki kiba ari igihe cyo kwerekana ko ari wowe ukwiriye uwo mwanya. Twicaranye na Andy Osheroff, ukora mu ishami rishinzwe imirimo ndetse imyuga rya kaminuza ya Southern Maine maze adusangiza amwe mu mabanga yafasha umuntu kwitegura ikizami cy’ibazwa.

1. Ese ni iki umuntu ushaka akazi yakora mbere y’ibazwa?

Ubushakashatsi mbere y’ibazwa ni ingenzi cyane. Uburyo bumwe bwagufasha gukora ubushakashatsi ni ukubucamo ibice bitatu by’ibanze: ikigo, ishami ndetse n’umurimo. Icyambere, uzakenera kugira ubumenyi bwagutse bw’icyerekezo n’intego z’ikigo uri gusabamo akazi, ndetse n’imwe mu mishanga yabo y’ingenzi. Igikurikiyeho uzaba ukeneye kumenya ishami ushaka gukoramo- imwe mu mirimo bari gukoraho, ndetse n’abakozi bakoramo abo ari bo. Kumenya abazakubaza, urugero, byagufata igihe kirekire ngo ubashe guhuza nabo. Icyanyuma, uzakenera gukora ubushakashatsi ku kazi uri gusaba. Ukamenya ubumenyi bwangombwa iryo shami rikeneye mu mukozi, ibyo kandi ukabinyuramo mbere y’igihe kugirango bigufashe kuza imbere.

2. Ni iyihe nama waha umuntu ufite impamyabushobozi yo hanze cyangwa se ufite ubunararibonye buciriritse igihe ari gushaka akazi muri U.S?

Mugihe impamyabushobozi zikomoka hanze zidakunze guhabwa agaciro ngo zemerwe muri U.S., ubumenyi wahakuye ndetse n’ubunararibonye iteka bizahabwa agaciro n’abakoresha. Iteka tuvugana n’abanyeshuri bacu ndetse n’abarangiza amashuri ibijyanye no gukomezanya ubumenyi, ibi kandi bikaba byumvikana cyane ku bakozi bakomoka hanze. Urugero, impamyabumenyi ufite ishobora kudahita ihabwa agaciro hano, gusa ubushobozi bwawe bwo kwiga, kugira ubumenyi, gukorana n’abandi no gutekereza byagutse ni ingenzi cyane. Igihe uri kwandika umwirondoro wawe ndetse n’ibaruwa isaba akazi, ndetse no gusubiza ibibazo mu ibazwa, ni ingenzi cyane gutsindagira ubu bumenyi wazanye.

3. Ese ni ikihe gihe cyiza cyo kubaza ibibazo ku mushahara?

Abakoresha benshi batangiye kujya bandika umushahara ndetse n’ibindi bigenerwa umukozi uzatsindira umwanya baba bashyize ku isoko, ibintu byiza cyane ku bashaka akazi. Iyo atari uko bimeze, tugira inama abashaka akazi gukora ubushakashatsi mbere y’igihe. Akenshi, amakuru ku mushahara ku murimo runaka mu gace cyangwa leta runaka aba aboneka. Ku bijyanye no kuganira ku mushahara, tugira inama abasaba akazi kurindira kugeza igihe uzaba wamaze guhabwa akazi maze ukabona ukabaza ibibazo, kubera ko aha uba ufite impamvu nyinshi zumvikana zo kubikora. Gusaba guhabwa amakuru yuzuye arebana n’ibihabwa umukozi ni ingenzi nabyo. Iby’ubuvuzi, guteganyiriza izabukuru, kwishyura amashuri ndetse n’ibind ibigenerwa umukozi bishobora gushyira itandukaniro rinini ku gihembo mbumbe cy’umukozi.

4. Ni gute umuntu ushaka akazi yakomeza kumenya amakuru y’imirimo?

Nyuma y’ibazwa, iteka ujye uhita wohereza ubutumwa bwo gushimira. Ubutumwa bushimira wiyandikiye bugera kure cyane. Ingero z’uburyo wakora ibi ni ukugaruka ku kintu runaka wenda mwavuzeho mu ibazwa. Muri iyi minsi, kohereza ubutumwa bushimira kuri imeyiri rwose biremewe, rimwe na rimwe bikaba binaruta ubutumwa bwanditse n’intoki akenshi bushobora kuhagera nyuma y’uko icyemezo gifatwa ku mukandida runaka. Igihe wangiwe akazi, kandi ukaba ugishaka gukora muri icyo kigo, ni ngombwa rwose kohereza ubutumwa ubasaba ko bakohereza wenda mu rindi shami cyangwa ku wundi mwanya muri icyo kigo.