Iri teka rya Restaurant Revitalization Fund (RFF) ni kimwe mu bice bigize Iteka rya American Rescue Plan Act. Rikaba ryarashyizweho umukono mu kwa Gatatu tariki 11, 2021. Iri teka rikaba rigena angana na miliyari $28.8 yo gufasha ubucuruzi bw’ibiryo, kwakira no gucumbikira abantu mu gihe bwagizweho ingaruka na COVID 19. Ubu bufasha bugengwa n’ubuyobozi burebera ubucuruzi buciriritsa (Small Business Administration (SBA.) Ubu buyobozi bw’ubucuruzi buciriritse bukaba bushobora gutanga ubufasha kuva kuri miliyoni $1 kugeza kuri miliyoni $5 ku busabe bumwe cg se miliyoni $10 mbumbe kuwakira ubufasha ubucuruzi butandukanye ari umwe. Iri teka rizahoraho kugeza igihe amafaranga yagenwemo arangiriye. Gusa kandi abahabwa ubu bufasha bizarangirana n’ukwa Gatatu 11, 2023 bukaba kandi bugenewe ibyakozwe hagati y’ukwakabiri 15,2020 n’ukwa Gatatu 11, 2023. Amafaranga azaba atarakoreshwa azasubizwa mu kigega cya Leta.


Ese ninde wemerewe gufashwa biciye muri iri teka?

Resitora, utubari, inganda z’imigati, abacuruza ibiryo, inzengero ndetse n’amacumbi aciriritse ashobora kwaka ubu bufasha. Usaba ubu bufasha agomba kuba mu byiciro bikurikira by’ubucuruzi:

 

·C-Corporations cg S-Corporations
· Partnerships
· Limited Liability Companies (including those taxes as S-corporations and Sole Proprietors)
· Sole Proprietors
· Self-Employed Individuals
· Independent Contractors

Abasaba bose bagomba kwemeza ko ibihe bikomeye ubukungu bwanyuzemo byabagizeho ingaruka bityo bakaba bakeneye ubufasha mu bihe barimo cg se ibyo bapanga imbere aha.

Ninde utemerewe ubu bufasha/Who is ineligible?

Iteka rya RFF rigendereye gufasha ubucuruzi buciriritse, ubucuruzi bwo mu muryango, ndetse na ba rwiyemezamirimo. Ku bwizo mpamvu aba bakurikira ntibemerewe kwaka kuri ubu bufasha:

• Iyo usaba ubufasha ari ubucuruzi bukorwa na Leta cg inzego zibanze za Leta.
• Iyo ukora ubucuruzi akorera ubucuruzi ubwo aribwo bwose mu duce turenga 20
• Iyo ubucuruzi ari kompanyi ya rusange
• Iyo ari ubucuruzi bwafunze burundu ibi bakaba bitareba abafunze by’agateganyo kubera guma mu rugo
• Ntibireba kandi imiryango idaharanira inyungu.

Ikindi cyakubuza guhabwa ubu bufasha harimo kuba waba wari warujuje ikiciro 7 kirebana n’abashaka gufunga ubucuruzi kubera amikoro makeya cg se ikiciro cya 11, 12 cg 13 cy’amikoro yagabanutse ariko kandi ukaba utari gukorera ku buryo bwo kwishyura umwenda gahoro gahoro. Ibigo byujuje gahunda yo kongera kubyutsa ubucuruzi bishobora kwaka ubu bufasha bwa RFF.


Ese ubufasha bukoreshwa kubiki?

RRF ishobora gukoreshwa kuri ibi bikurikira mu bucuruzi buciriritse:


· Imishahara, ibicuruzwa, ibyo kurya no kunywa ndetse n’ayo watanze ku bikorwa.
· Ibiciro bwo kubaka ahantu hakwiriye kwicarwa abantu bategeranye.
· Kwishyura amadeni yagiyemo mu gihe cya COVID19

 

Ibitemewe muri ubu bufasha harimo:

· Igiciro cyo kwaguura ubucuruzi
· Kwishyura amadeni arebana n’ubucuruzi ya mbere ya COVID19

 

Ni gute inguzanyo zahise za PPP zabangikana n’ahahise?

Ubucuruzi bwabonye inguzanyo zo kurengera uguhemba abakozi muri 2020, bazabona ubufasha bwo muri RFF ariko inguzanyo babonye mbere zizaba zakuwemo. Abasaba ubu bufasha bazacungwa binyuriye muri EIN (Employer Identification Number) bakoresheje baka inguzanyo za PPP.

Kuba usaba yarahawe ubundi bufasha bwatanzwe biciye mu bucuruzi buciriritse bishobora kubuza uwaka ubu bufasha kububona. Ibindi bibazo byose byashyikirizwa ibiro by’ubucuruzi bucirirtse/SBA ya Maine.

 

Ni gute wasaba ubu bufasha:

· Uciye ku rubuga rukurikira www.restaurants.sba.gov
· Cg Uciye ku mbuga runaka cg abantu runaka bashaka gufatanya 
· Ikigo kireba ubucuruzi buciriritse kiri gushaka abo bakorana muri iyi gahunda yo gutanga ubu bufasha.
· Ukoresheje telephone kuri (844) 279-8898
· Kuzuriza kuri Telephone bifata akanya karekare.

Ku makuru yisumbuyeho n’ubufasha wasura urubuga rwa :
https://www.sba.gov/funding-programs/loans/covid-19-relief-options/restaurant-revitalization-fund