Haba ICE ndetse na polisi bose bahagarika imodoka. Igihe ibi bikubayeho, saba uguhagaritse kukubwira urwego akorera, cyane ko benshi mu bakorera ICE bambara imyenda isanzwe kandi bagatwara imodoka zidafite ibirango. Ukwiye kuguma mu modoka yawe, keretse igihe utegetswe n’ababifitiye uburenganzira gusohoka (twavuga nka polisi, abashinzwe umutekano w’imihanda minini n’abandi.). Koresha uburenganzira bwawe nk’uko n’ubundi wabukoresha igihe umukozi wa ICE yaba ari kumuryango w’inzu yawe. Ushobora kumubwira ko utari bumusubize ibibazo bye cyangwa ngo ugire impapuro usinya igihe utari kumwe n’umunyamategeko.Wimuha ibisobanuro cyangwa ngo winginge. Ushobora ndetse kubaza niba wemerewe gukomeza urugendo. Igihe uhagaritswe kubera amakosa asanzwe yo mumuhanda (urugero nko kuba warengeje umuvuduko wemewe, ufite ibyangombwa byataye agaciro, ufite amatara adakora n’ibindi.) ugahagarikwa na polisi yo muri ako gace, sherifu cyangwa abashinzwe umutekano w’imihanda minini, ukwiye kwitwara nk’uko amategeko y’aho uri abigena (reba urutonde mbere kugirango umenye byinshi).

Urutonde rukurikira ruragaragaza inama z’ibyo gukora n’ibyo kwirinda, igihe uvugana na ICE ndetse n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko (nka polisi, sherifu, cyangwa abashinzwe umuteka mu mihanda minini):

Igihe ugaharitswe n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko

• Erekana uruhushya rwawe, registration ndetse n’ubwishingizi igihe ubisabwe, igihe wari utwaye.

• Gumisha amaboko yawe kuri volant kandi ubwire umupolisi icyo uri gukora (“Ngiye kuguhereza registration”).

• Mubwire uti “Ntabwo nemeye gusakwa “I do not consent to a search”.”

• Sinya kuri tike igihe uyihawe, naho ubundi ushobora gutabwa muri yombi

• Baza niba ushobora guparika imodoka yawe ahantu hari umutekano cyangwa ko wabona umushoferi uyigutwarira, igihe utawe muri yombi, kugirango wirinde ko iterurwa cyangwa ugacibwa amande.

• Ntuzatangire gushaka uruhushya rwawe rwo gutwara cyangwa registration igihe utarabisabwa. Bishobora gusa nk’aho hari icyo uri kugerageza guhisha.

• Ntuzasuzugure umupolisi. N’ubwo ufite uburenganzira uhabwa n’itegeko nshinga ryo kubikora, bishobora kukuviramo gutabwa muri yombi.

• Ntuzagerageze guha ruswa umupolisi.

• Ntuzagire ikintu ushyira muri mirror yawe yo kuruhande gituma utagaragara. Bishobora gutuma polisi iguhagarika.

Igihe uhagaritswe na ICE:

• Baza urwego bakorera ndetse n’impamvu uhagaritswe.

• Ntuzabereke uruhushya rwawe cyangwa registration igihe cyose badafite uruhushya rubibemerera

• Ntuzakoreshe imbaraga mu kubabuza kugusaka. Vuga uti “Ntabwo mbemereye kunsaka”.

• Ntuzasinye impapuro baguha.

• Ntuzabeshye, ngo uhimbe impamvu, cyangwa ngo wisobanure. Wowe gusa bibutse ko utifuza kuvugana nabo.

• Ntuzaganire igihugu ukomokamo, sitati yawe y’ubwimukira, ngo ubiganire n’undi utari umunyamategeko wawe. Abakozi ba ICE kenshi bakoresha uburyo bwo gutera ubwoba abo bafashe, harimo no kubeshya, ubwo rero ntuzemere ko uterwa ubwoba n’uko bavuga nk’abantu b’ibihanganye igihe bari kugusaba kugirana ibiganiro nabo.

List by ACLU of Northern California