Vegetables and fruits.

Abahanga bemeza ko ibiryo turya, aho tuba cg ibyo dushyira mu mubiri wacu ari bimwe mubisobanura niba tuzabaho igihe kirekire cyangwa gito. Nyamara nkuko bikunze kugaragara abimukira benshi bakunze kugwa mu mutego wo kurya ibiryo bidafite intungabuzima zikwiriye bitewe no kutamenya gusoma amoko y’ibigize izo ndyo. Ibyo bikaba byabagiraho ingaruka runaka.
Muri Africa, abantu benshi bagurira ibyo kurya mu masoko rusange. Abacuruza ibiryo usanga nabo babiguze n’abahinzi bityo bikaba ari umwimerere. Kuba muri Africa abantu benshi batabona ibiryo bibahagije, bituma bumva ko ibiryo bikwiriye ari ibirimo intungamubiri nyinshi ndetse n’ibitera imbaraga byinshi. Kubyibuha si ikibazo gihangayikishije Africa. Abantu banywa amata iyo babashije kuyabona kuko ahenda, mu gihe hano muri Amerika amata ari ikiribwa cya buri munsi yaba ku bana mu mashuri aho bayanywa ari yonyine cyangwa arimo shokola.
Ibinyobwa birimo isukari nabyo birahenda muri Africa, bityo abantu ntibabinywa cyane. Mu bice bimwe bya Africa nta mazi meza ahagije babona cyeretse abifashije. Ibi bituma abantu babanza guteka amazi mbere yo kuyanywa cyangwa se bakayanywa yanduye.
Indyo ikunze guhindukana abimukira iyo bageze muri Amerika. Ibiryo wari umenyereye bishobora kutaboneka, ahubwo hakituramo ibinyobwa biryohereye, ibiryo bikaranze byumukije, inyama ndetse n’ibyiganjemo ibitera ingufu. Abimukira bakunze guhita babisingira batabanje kwibaza ingaruka bifite ku buzima. Ibirango bisobanura imiterere y’ibiryo ntibimenyerewe muri Africa. Yemwe n’abimukira benshi bavuye muri Africa baza ino ntibazi kubisoma ngo babyumve. Abenshi usanga ntacyo ibyo birango bibabwiye. Usanga ibyinshi muri ibi birango ku mashashi y’ibiryo byanditse mu cyongereza kandi abenshi mu bimukira bakigera hano ntibazi kubisoma.
Nk’uko abanyamerika bashaka kugira ubuzima bwiza barya ibyiza, abanyafurika twaganiriye bavuze ko bifuza amahugurwa ku gusoma ibirango by’imiterere y’ibiryo ndetse nuko bajya bahitiramo ibiryo imiryango yabo.
Bifuza ko bakwiga bakamenya uburyo ibiryo bigaburwa, ingano yibiribwa ku munsi ndetse n’umunyu birimo, ibitera imbaraga birimo Bifuza kandi kumenya amoko y’ibigize ibiryo bityo bakabasha kumenya ibyo bagura nibyo batagura ku isoko. Abenshi rwose usanga bashobewe iyo bageze mu maguriro manini.
Abimukira kuva muri Africa bavuga ko hakenewe kwigishwa kuri iyi ngingo bityo hagatezwa imbere imirire myiza ndetse no kwigishwa gusobanuza uko wakwitwara mu mirire.
Abimukira kandi bajya inama ko abatanga serivisi z’ubuzima bajya bagira amahugurwa kubabagana arebana nuko bajya babasha kumenya uko bagura ibiryo bizima. Abaganga bakwiye kwigisha ababagana uko bajya bagera hano bagatangira kurya mu buryo bukwiriye.
Inama y’ibanze: Nywa amazi aho kunywa Soda. Gabanya imitobe, irinde ibitetse bufiriti, gabanya ibiryo ntekerwaruganda nk’ifiriti ndetse n’amandazi, gabanya inyama zitukura, rya imbuto eshanu n’imboga ku munsi, menya ingano ya alukolo ufata maze ukore imyitozo ngororamubiri buri munsi.