Angela Okafor braids hair

“ Uburanga bunyuze ijisho buva mu bwiza karemano bwuzuzanyije n’ibyo wisize”
Umuco wo gusuka imisatsi muri Afurika umaze imyaka ibihumbi irenga.Ikisumbuyeho uko basuka imisatsi wasangaga bigendeye ku iyobokamana, ubwoko, irangamimerere, ubutunzi, ugukomera ndetse n’umwanya uriho muri sosiyete.
Inyogosho kandi zagiye zitandukana bitewe n’ibirori uwisukisha yitegura. Wasanga imisatsi isukwa ku buryo busobekeranye ku buryo usanga ubwoko runaka butandukanye n’ubundi ku bijyanye no gusuka. Ibi byabashaga gutandukanya amoko ibihumbi agiye aturana muri Afurika.
Mu gihe cyacu, gutunganya imisatsi byabaye imari ishyushye ku mugabane wa Afurika. Akenshi usanga gusuka umusatsi bikorwa n’abagore ariko usanga hari n’abagabo basuka imisatsi yabo.
Abanyafurika batuye muri Maine bavuga ko bakigera muri Maine bagowe no kumenya aho bakura ibikoresho byo gutunganya imisatsi yabo. Bavuga ko byabaga ngombwa ko biyambaza abanyafurika bagenzi babo bazi gukora imisatsi bagafatanya ndetse rimwe na rimwe bakaba banafata ingendo ndende nka Boston gushaka ubafasha.
Bavuga ko muri Maine bigoye kubona aho ukoresha umusatsi kuko inzu nkeya arizo zibasha kuba zatunganya imisatsi.Bavuga ko iyo ari igihe cy’ibirori bigora kubona aho bakorera imisatsi. Amategeko agenga uyu mwuga ndetse n’ingorane z’ururimi bituma abanyafurika bafite ubumenyi bwo gukora umusatsi bitaborohera kuba babubyaza umusaruro.
Abadamu bavuye muri Afurika bavuga ko gusuka umusatsi bibafasha gucunguza igihe mu gihe cy’urubura kuko baba bazasukisha imisatsi rimwe nko mu mezi atatu kandi ikaguma gusa neza.
Bavuga ko ikintu cyose cyagufasha gucungua igihe mu gihugu nka Amerika kiba ari ingenzi. Bitandukanye n’umusatsi w’abazungu ushobora gutunganywa vuba cyane kandi mu gihe gito. Umusatsi w’abanyafurika wo uragora ugasaba igihe. Bavuga ko bikwiye ko muri Maine haba inzu zitunganya imisatsi y’abanyafurika. Ni ibintu byigaragaza cyane ko Leta ya Maine ituwe n’abanyafurika barenga 10000 utabariyemo abana babo.
Aha hajishe ishoramari rihambaye kuri ba rwiyemezamirimo bategereje.