Inkuru ya Amy Harris

Maine izwiho kugira ibidukikije karemano bibereye ijisho, ndetse ikaba itanagira byinshi mu byago byibasira benshi ahandi ku isi. Cyakora, hari akaremwa gato gashobora kuba ikibazo ku bantu. Aka karemwa kitwa “tick” cyangwa se ikirondwe, ndetse n’abakiri bashya bakwiye kukamenya, kuko gashobora gutera indwara.
John Bliss, hamwe n’umugore we Stacy Brenner umurima uzwi nka Broadturn muri Scarborough. Yavuze ko n’ubwo ibirondwe bishobora kuboneka hose ku isi, abahinzi b’abimukira akenshi badasobanukirwa ko ibirondwe bishobora kubateza ibyago. Yagize ati “Gutinya inzoka mu byatsi birebire, cyangwa mu gihuru bisa nk’aho byikora, gusa ibirondwe n’ibyago byateza byo usanga bitamenyerewe.”
Ibirondwe biboneka muri Maine umwaka wose. Biba ahantu nko mu ishyamba, ahantu hari ibyatsi birebire, ndetse no mu busitani. Bishobora kandi kuboneka ku bibuga byo gukiniraho, ndetse n’ahandi hantu wasanga ibirundo by’ibyatsi. Ibirondwe ntabwo bisimbuka cyangwa ngo biguruke, gusa biratondagira, bikaba byagera ku mubiri w’umuntu cyangwa inyamaswa ubyegereye cyane.
Iyo ikirondwe kikurumye ntabwo ubabara, nyamara indwara bitera (TBIs), ishobora gufata inyamaswa zibana n’abantu ndetse n’abantu ziturutse ku kurumwa n’ibirondwe, muri Maine zibaridwa mu ndwara zifite ubukana buciriritse ndetse n’izishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga. Indwara esheshatu za TBI ziboneka muri Maine, nk’uko bisobanurwa n’ishami rya Kaminuza ya Maine rishinzwe Amakoperative, twavuga nka Alpha-Gal (Red Meat) Allergy, Anaplasmosis, Babesiosis, Hard Tick Relapsing Fever (yahoze izwi nk’indwara ya Borrelia miyamotoi), hari kandi indwara ya Lyme, na Powassan Encephalitis.
Ibirondwe bigenda bifata ishusho itandukanye bitewe n’ikigero bigezeho cy’ubukure. Ibirondwe bikiri ibyana, bizwi nka larvae, biba ari bito cyane bingana nk’umutwe w’urushinge. Nymph ni iby’iby’ingimbi, byo usanga bingana nk’akabuto kaboneka umuntu asatuye urubuto rwa poppy cyangwa se agace gato k’umucanga useye cyane, naho ikirondwe gikuze kikaba cyangwa n’akabuto ka sinapi. Ubwoko butatu bw’ibirondwe bizwi cyane muri Maine, nk’uko bitangazwa n’ishami rishinzwe amakoperative rya Kaminuza ya Maine twavuga nka Blacklegged Tick cyangwa Deer Tick, American Dog Tick, hamwe na Woodchuck Tick.
Nonese ni gute umuntu yaryoherwa ubuzima bwo hanze muri Maine, ndetse akagerwaho n’ibyiza bigera ku mubiri ndetse no ku buzima bwo mumutwe bibonekera mu kumara umwanya hanze mu gihe ibyo birondwe bigihari? Ikintu cyambere cyo gukora ni ukwirinda kurumwa n’ibirondwe mbere ya byose! Abantu bakuriye muri Maine, bazi neza uko ibyo bikorwa, gusa abakiri bashya bashobora kutabisobanukirwa.

Niyo mpamvu Badi Camara, ukomoka muri Gambia, akanaba umuyobozi w’umurima wa Cultivating Community, Atanga amahugurwa ku kwirinda kurumwa n’ibirondwe ayaha abahinzi bakorana. Avuga ko benshi mu bimukira bo muri Maine bakomoka mu bice by’imijyi byo muri Afurika, ikindi kandi ubwoko bw’ibirondwe buboneka muri Maine ngo ni bushya kuri benshi n’ubwo bwose ibirondwe biboneka hose ku isi.
Impuguke mu by’ubuzima bagaragaza uburyo umuntu yamara umwanya hanze atekanye. Batsindagira cyane ku kijyanye no kumenya aho ibirondwe bikunze gutura, bakamenya ikirondwe igihe bakibonye ku mubiri; kumenya ibimenyetso by’indwara ziterwa no kurumwa nabyo, ndetse no kubaza muganga igihe bafite ibibazo.
Urwego rwa Maine rushinzwe guhashya no gukumira ibyorezo rusaba ko ababyeyi bagenzura abana babo buri munsi igihe bavuye gukina hanze, cyangwa se igihe bari mu bikorwa rusange byagenewe abana mu mpeshyi. Abantu bakuru nabo ngo baba bakwiye kwigenzura umubiri wose igihe bamaze umwanya ahantu habarizwa ibirondwe. Aho umuntu yagenzura ni nko mu kwaha, ku ruhu rw’umutwe, aho umusatsi utangirira ndetse no kumatwi, aho umuntu yambarira umukandara, aho amaguru ahurira n’inda, munsi y’amabere, ndetse no mu ntege.
Menya kandi ko haba ibirondwe ndetse na bimwe mu bihushi bitera bishobora kutagaragara ku muntu w’uruhu rwirabura, ubwo rero kwigenzura witonze ni ingenzi cyane. Gukaraba mu masaha abiri ukigera murugo bigabanya cyane ibyago by’indwara, ndetse no kwambara ingofero igihe uri hanze bishobora gutuma bitakugera ku ruhu rw’umutwe, ahantu byakugora kubibona.
Inyamaswa zemererwa kujya hanze nazo zishobora kukuzanira ibirondwe, ubwo rero wavugisha umuganga wawe w’amatungo, akakubwira uburyo bwiza warinda injangwe, ingwa cyangwa indi nyamaswa yawe uburondwe. Uretse kuba inyamaswa nazo zarwara indwara ziterwa n’uburyondwe, igihe byageze munzu bishobora kwimuka bikagera no ku muntu.
Imiti irinda uburondwe ndetse no kwambara imyambaro ikwiye bishobora kukurinda kurumwa n’ibirondwe. Wareba imiti ifite ikimenyetso cy’uko yemewe n’Urwego Rushinzwe kurinda Ibidukijije (EPA) ku icupa, kugirango umenye ko uwo muti ubasha gukora. EPA rutanga ibisobanuro by’ “uko wabona umuti mwiza ukubereye” kuri interineti. Ambara kandi imyenda y’ibara rikeye kugirango ubashe kubona ikirondwe igihe kiri kugutondagira, kandi utebeze amaguru y’ipantaro yawe mu masogisi.
Angelique Bitshilualua, ukomoka muri DR Congo, avuga ko yize byinshi ku birondwe – ndetse n’uko yabyirinda igihe yakoraga nk’umuhuzabikorwa muri Portland Trails’ Healthier Neighborhoods for All. Inama ze zikubiye mu kwambara: ambara imipira y’amaboko maremare, amapantalo, ndetse n’amasogisi yera igihe ugiye ahantu uziko ibirondwe bikunze kuba.

Igihe wibonyeho ikirondwe, gerageza gutuza. Gikureho ukoreshe agakoresho k’akuma kabasha gufata kagakomeza, uhereye kumutwe wacyo wegereye uruhu cyane, ubundi ugikurure n’imbaraga. Ntuzafate ikirondwe hagati mu mubiri wacyo. Uko kugikomeza gushobora gutuma ibikirimo byirukankira mumubiri, bikakongerera ibyago byo kwandura indwara.
Igihe utangiye kumva urwaye nyuma yo kurumwa n’ikirondwe, nko kumva uri kubabara umutwe, umuriro, guhindurwa, kubabara mu ngingo no mu bice bitandukanye by’umubiri, umunaniro, rimwe na rimwe ukabona wazanye igihushi kumubiri kimeze nk’inziga, wasura umuganga. Indwara zikomoka ku kurumwa n’aka gasimba zishobora gukomera cyane, zikaba zateza indwara nka Arthritis ari zo ndwara zo kubabara mungingo ndetse n’indwara z’umutima, igihe zitavuwe.
Rob Smith, umuyobozi, akaba n’umwe mubashinze ikigo cya Maine gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara zandura, MaineHealth Institute for Research’s Vector-borne Disease Laboratory, amaze igihe akora ubushakashatsi ku birondwe ndetse no kundwara bitera mu myaka hafi 40. Smith avuga ko mu gihe amaze mu kazi, Maine yabaye indiri y’ibirondwe ndetse n’iy’indwara bitera. Ihindagurika ry’ibihe rikaba rifite uruhare muri uku kwiyongera kwabyo.




