Yanditswe Na Georges Budagu Makoko 

Yibutse gukinga bukeye  

Igihe cyo gukinga inzugi zacu dukoresheje ingufuri n’amapata, bityo tukizera ko turinzwe abajura cyararenze. Ni iki cyahindutse? Iterambere riteye imbere ryatwinjije mu mibereho mishya irangwa no kwihaza, gukora ibinoze no kwinezeza, ariko nanone ari nako ridushyira mu kaga ko kuba wakwibasirwa n’ubujura bugezweho bukoresha ikoranabuhanga.

Abatekamutwe n’abajura bo mu ikoranabuhanga bakomoka hose ku isi bakomeje kurushaho guhangayikisha. N’ubwo bigoye kubitekereza, abantu biyicariye mu nzu zabo hano muri Maine bashobora kwibwa n’abajura bibereye kure cyane.

muri Maine bashobora kwibwa n’abajura bibereye kure cyane. Ibikoresho byacu nka telefone, TV, firigo, amasaha akoresha ikoranabuhanga, mudasobwa nka bimwe mu byo dukoresha, byatuzaniye ku rugero rushimishije cyane kumva ko turi kumwe n’abari kure, kandi twishimye, nyamara kandi ku rundi ruhande bidushyira mu kaga ko kudatekana tutari dufite mu macumi y’imyaka ashize. Gutunga ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bisaba urugero runini mu ikoranabuhanga. Bitabaye ibyo, ibyago byo kwinjirirwa n’abagizi ba nabi biba biri hejuru cyane.

Abatari bake babarizwa mu bimukira batuye hano muri Maine batanze ibirego bagaragaza ko bibwe ibihumbi by’amadolari babyibwe n’abajura bifashisha ikoranabuhanga.

Negereye Lucie Narukundo, wagabweho igitero nk’ibi bifashishije WhatsApp, maze bamwiba ibye. Yagize ati “Ni ibintu byabaye mu buryo bwihuse cyane, mpita mbona ko ntagifite uburenganzira kuri WhatsApp yanjye. Nari ndi kwitegura ubukwe bw’umukobwa wanjye, maze abajura bahita batuma ntabasha kuvugana n’abandi mu gihe nari mfite byinshi byo gukora mu myiteguro y’ubukwe bw’umukobwa wanjye, maze biba ibihumbi byinshi by’amadolari babikuye ku bantu nari mfite kuri telefone. Biyise njyewe bakoresha izina ryanjye maze bagera ku bantu benshi cyane ku bari kuri telefone. Babibye amadolari menshi bibwira ko ndi mu kaga. Babikoraga bibwira ko bari kumfasha.”

Kugirango menye byinshi kuri ubu bujura bwifashisha ikoranabuhanga navuganye na Andre Birenzi, umuyobozi mukuru wa rimwe mu mashami y’ikoranabuhanga muri Bowdoin College, mu ishami ryigisha ikoranabuhanga akaba n’umwe mu bashinze Iwacu Technologies LLC. Avuga ko azi abantu benshi muri Maine bagiye bibwa binyuze kuri WhatsApp. Aba bajura bakoresha ikoranabuhanga nk’iryo gukurikirana umuntu kugirango bagere ku rutonde rw’abantu baganira.

Birenzi avuga ko umuryango w’abimukira ufite ibyago byinshi byo kwibasirwa bitewe n’ibibazo byo kutavuga ururimi neza, ndetse no kuba bisaba umuntu ubumenyi bwisumbuye muri mudasobwa ngo abashe kuvumbura bene aba bagizi ba nabi. Nk’uko avibuga, abantu usanga bizera buri butumwa bohererejwe harimo n’ububa bwoherejwe n’aba bagizi ba nabi. Igihe bakanzeho, bahita baha uburenganzira aba bantu kuri konti zabo mu buryo nabo batazi.

Uyu mugizi wa nabi ahita atangira akavugana n’abo mumuryango w’uyu muntu, inshuti, ndetse n’abo bakorana, bakabasaba ubufasha. Kuba nyinshi muri konti za WhatsApp zitarinzwe mu buryo busaba ko umuntu yimenyekanisha kabiri bituma izi konti ziba zifite ibyago byinshi. Birenzi, agira abantu inama zo gufunga telefone zabo cyane. Umutungo wacu ukwiye kurindirwa umutekano. Agira abantu inama yo guhitamo umuntu w’umwizerwa mu muryango akabafasha, cyangwa se bakareba videwo kuri youtube zereka uko warinda telefone yawe abagizi ba nabi bazwi nk’aba (hackers) mu Cyongereza.

Binyuze mu kazi yakoze mu myaka icumi ishize, Birenzi yiboneye ko abimukira hamwe n’abantu bakuze ari bo bakunda kwibasirwa n’aba bajura. Atanga inama zafasha abantu, akavuga ko abayobozi, aba Pasiteri, abarimu n’abandi batanga serivisi bakwiye gufasha bene aba bibasirwa cyane akababwira kwirinda bene aba bajura mu ikoranabuhanga. Abakiri bashya ino, baba bakwiye gushyira ikoranabuhanga mu bintu baba bakwiye kwihuguramo mu buzima bwabo.

Kuri byinshi ku bujura n’ubutekamutwe, wasoma urutonde rwa Amjambo ku bujura n’ubutekamutwe, aho tuganira ku bujura bukorerwa abimukira, ubujura mu gushaka no gutanga akazi n’ibindi. Izi nkuru ziraboneka mu binyamakuru bifatika ndetse no kurubuga amjamboafrica.com.