Alex Carter, ushinzwe ubuvugizi muri | Maine Equal Justice 

    Tubafitiye inkuru ebyiri nziza mu by’ubuvuzi zigufasha gutangira umwaka neza!

    • • Abana benshi bo muri Maine hamwe n’abatarengeje imyaka 20 ubu bemerewe ubwishingizi bwo kwivuza binyuze muri MaineCare. .
    • • Abatwite ubu bashobora kugumana ubwishingizi bwabo amezi 12 nyuma y’uko babyaye hatitawe kuri sitati yabo y’ubwimukira.

    Izi mpinduka zombi zifitiye akamaro abafite ubwenegihugu, abatabufite ndetse n’imiryango igizwe n’abafite sitati zitandukanye.

    MaineCare ku bana 

    Abana benshi ndetse n’abantu bakiri bato bari munsi y’imyaka 21 kuri ubu bemerewe guhabwa MaineCare y’abana. Abavugizi ndetse n’abanyamategeko bakoze akazi gakomeye ko kuzamura umubare w’amadolari umuryango ushobora gukorera kandi ugakomeza kugumana Maincare z’abana babo. Ibi bivuze ko bandi bana batari bake hamwe n’abakuze bashobora kubona ubwishingizi mu kwivuza bakeneye ngo bakure neza kandi bige.

    Kuva tariki 1/10/2023, abana mu miryango yinjiza agera kuri 300% y’ikigero fatizo cy’ubukeneye mu gihugu kuri ubu bashobora kwemererwa MaineCare. Urugero, umuryango w’abantu babiri ushobora kwinjiza agera ku 59,000 cyangwa umuryango w’abantu bane wakorera agera ku 90,000 hamwe n’abana babo bashobora gukomeza kubona ubwishingizi binyuze muri MaineCare. Bitewe n’iri zamuka mu mutungo ntarengwa, abana benshi mu miryango batari bemerewe mu bihe byashize ubu bashobora kwemererwa.

     

     

    Uku kwaguka kuvuze ko kuri ubu abafite imyaka 19 na 20 nabo bashobora kwiyandikisha muri ubu bwishingizi budasaba ikiguzi kimwe n’abana bakiri bato. Ibi kandi bizanatuma MaineCare ihabwa abana irushaho kugera kuri benshi ndetse n’uburyo bwo kuyibona bukarushaho koroha, bakuraho igice cy’ubwishyu (copay), ikigero ntarengwa cy’ayo bakwishyurira umuntu ndetse n’igihe ntarengwa cyo kuba umuntu yakwiyandikisha.

    Izi mpinduka zije mu gihe cyiza – kuko kuva mu kwa kane 2023, leta yarimo igenzura ko abantu bose bahabwa MaineCare bacyujuje ibisabwa ngo bayigumane, ibi bituma imwe mu miryango ifite abana itakaza ubwishingizi. Bamwe mu bana batakaje ubwishingizi vuba aha bashobora kandi kwemererwa MaineCare muri aya mavugurura, ubwo rero niba utekereza ko umuryango wawe uri muri iki kiciro, vugisha Ishami rishinzwe ubuzima n’imibereho myiza (DHHS) kugirango wongere usabe (amabwiriza ari ku mpera y’iyi nkuru). Niba utarakira ibaruwa ikubwira ko wemerewe gukomezanya ubu bwishingizi, ihutire kwandika ahabugenewe aderese yawe nshya ndetse n’amakuru y’uko bakugeraho muri DHHS ubundi ugarure urwo rupapuro wihuse kuri ibi biro kugirango wirinde ibyuho mu by’ubwishingizi umuryango wawe uhabwa.

    Izamurwa ry’igihe uwabyaye amarana ubwishingizi kuri bose 

    Mu 2022, twishimiye ko MaineCare yahawe abana b’abimukira hamwe n’abagore batwite, hatitawe kuri sitati zabo z’ubwimukira. Cyakora, bitewe n’ubudasa muri leta yacu no mu gihugu hose, abagore batwite bari bagihabwa MaineCare bemerewe kugumana ubu bwishingizi kugeza kumpera y’ukwezi babyayemo gusa. Ibi bivuze ko benshi mu bimukira batabashije gukurikiranwa neza nk’uko bisabwa n’abaganga.

    Twamenye mbere gato y’uko umwaka utangira ko abagore bose batwite, harimo n’abimukira, bafite MaineCare bazemererwa kugumana ubu bwishingizi amezi 12 nyuma yo kubyara. Ibi bikaba byarahise bitangira. Abari basanzwe bafite MaineCare bazahita bongererwa igihe cy’ubwishingizi muri iyi nyongera yashyizwemo.

    Ni gute umuntu asaba MaineCare? 

    • Ushobora gusaba binyuze kuri interineti kuri Maineconnection.gov cyangwa ugahamagara kuri (855) 797-4357 ugasaba ubusemuzi bw’ubuntu kugirango ufashirizwe mu rurimi wifuza.
    • Ushobora kandi guhamagara umuryango Consumers for Affordable Health Care kuri (800) 965-7476 kugirango uhabwe ubufasha mu gusaba cyangwa se ufite ibibazo kuri MaineCare ndetse no ku bisabwa ngo ube wahabwa ubwishingizi bwa MarketPlace.

    Izi mpinduka mu kubona ubwishingizi zombi, ni intambwe nini zigana imbere zigana ku buvuzi kuri bose ndetse n’ubutabera muri Maine, cyakora ntituzahagarika urugamba kugeza buri wese – hatitawe ku myaka ye, kuba atwite, cyangwa sitati ye y’ubwimukira – ashoboye kugera ku bwishingizi akeneye kandi akwiye. Niba ufite ikibazo ku bijyanye n’ubu bwishingizi bushya cyangwa se wifuza kumenya byinshi ku bukangurambaga bugamije kubonera abimukira ubwishingizi bwa MaineCare, wavugisha umuryango umukangurambaga mu gukorera ubuvugizi abimukira Alex Carter, kuri [email protected]