Ishumbushwa ku musoro w’inguzanyo
z’abanyeshuri
Nkuko bikubiye muri raporo ya 2019, y’ikigo kireba uko abantu babasha kujya kwiga ndetse nuko batsinda, bavuga ko umunyeshuri urangiza kwiga muri kaminuza aba agomba kwishyura inguzanyo ingana na $32,600. Nubwo uburezi bushobora kugufasha guteza imbere imirimo yawe uzamura ubumenyi ariko igiciro cyabwo nacyo nticyoroshye ndetse kizitira benshi mu kubigeraho. Ubaye uri umunyeshuri ushaka kwiga cg se wararangije kwiga hari uburyo butandukanye bwagufasha kubona ishumbushwa ku nguzanyo wishyura.


Muri Maine hari iyoroshya ku musoro ku banyeshuri baba muri Maine bakanahakora nyuma yo kurangiza kwiga. Ikigo Maine Opportunity kizwiho gukora ibirebana no koroshya imisoro mu burezi gitanga amahirwe ku banyeshuri yo kuba basaba koroherezwa imisoro haba kuyisubizwa cg se kuyikurirwaho mu gihe umwaka urangiye. Bitewe n’umwaka warangirijemo ushobora kubona inyungu zitandukanye. Abarangije kuva mu mwaka 2008 bashobora gusaba gushyirirwaho iyi nyoroshyo gusa ntibazabona inyungu nk’izabarangiza uyu munsi. Kuva mu mwaka wa 2016, abarangije kaminuza bashobora kubona inyoroshyo igera kuri $77 ku kwezi mu gihe barimo bigira diplome iri hagati associate degree; bashobora kuba bageza kandi kuri $367 ku kwezi mu gihe bari kwigira diplome ya Kaminuza. Na $338 ku wiga ibyiciro byisumbuye ku mashuri makuru. Niba warasoje kaminuza umwaka ushize ukaba uri muri Maine ari naho ukorera ushobora kubona inyoroshyo igera kuri $4,404 ugabanyirizwa imisoro kuko uri umunyeshuri wiga kandi uriha inguzanyo y’ amashuri .


Uburyo iyi nyoroshyo itangwa bigendera ku masomo wigaga. Ku batiga amasomo y’ubumenyi, siyansi n’ikoranabuhanga-STEM, inyoroshyo ku musoro izahwanirizamo umusoro wagombaga leta ya Maine. Urugero niba warishyuye inguzanyo y’abanyeshuri ya $2000 umwaka ushize muri Maine, ukaba ugomba Leta ya Maine imisoro ya $2500, ufite amahirwe yo kwishyura gusa $500 kubera ko $2000 byaburijwemo bigendeye ko bingana n’ayo wishyuye ku nguzanyo yo kwiga.
Iyo inguzanyo wishyuye iruta kure umusoro ugomba Maine, ushobora kubitsa asaguka akazakoreshwa mbere y’imyaka 10 iri imbere. Niba wiga amasomo ya STEM, uzoroherezwa nk’abandi ibingan numusoro watanze ariko nasaguka uzayahabwa nka sheke cg se kuri konti ubwo uzaba wamaze kuriha imisoro ugomba Leta ya Maine.


Gusa nkuko bisobanurwa ko wemerewe koroherezwa kugeza kuri $367 ugarurirwa buri kwezi, mu gihe wiga ikiciro cya bachelor’s degree, ntabwo uzahabwa iyi nyoroshyo niba uriha inguzanyo nkeya ku kwezi igera kuri $200 ku kwezi. Icyo ugihe uzoroherezwa angana na $200 x 12 (months) = $2,400. Niba wishyura inguzanyo y’abanyeshuri ya $400 ku kwezi iri hejuru ya $367 ubwo uzoroherezwa ku rugero rwa $367 x 12 (months) = $4,404. Niba wiga amasomo y’ubumenyi, siyansi n’ikoranabuhanga, ukaba wishyura ikigabane kiri munsi y’umubare fatiro wo korohereza abanyeshuri uzarangiza amasomo yawe yose nta nyungu ucibwa ku ideni wafashe. Usabwa kuriha buri kwezi gusa. Amafaranga yo koroherezwa aboneka nyuma y’uko wujuje ibijyanye n’imisoro mu mpera z’umwaka.


Mu rwego rwo kubona aya mahirwe atangwa na Maine Opportunity, usabwa kuzuza urupapuro rutangwa mu gihe uri gusaba gusubizwa imisoro. Urwo rupapuro urusanga kuri opportunitymaine.org cg se maine.gov. Hamwe n’uru rupapuro utanga icyemezo ko uri kuriha inguzanyo y’ishuri, ndetse n’indangamanota nyuma y’uko bishyikirijwe ikigo cya Maine gishinzwe imisoro uzabasha gushyikirizwa inyoroshyo wemerewe. Opportunity Maine ni uburyo bwihariye bwashyizweho ngo butere akanayabugabo abakorera muri Maine bakanahiga gukomeza kuhatura nyuma yo kwiga.


Icyo waba wiga cyose ni ngombwa ko wuzuza uru rupapuro kuko usanga bigusoneyeho amafaranga atari make. Kumenya ingano y’amafaranga usonerwa wareba ku rubuga rwa opportunitymaine.org, ukabihuza n’umwaka warangirijemo.