Kubera kwishyura kaminuza bihenze, abantu benshi bacyenera inkunga ngo babashe kwishyura amashuri usanga atanga inkunga ku bayagana ngo babashe kwiga. Bumwe mu buryo bw’izo nkunga harimo gufata amasomo ukazishyura waramaze kurangiza kwiga. Muri iyi nkuru turabagezaho itandukaniro hagati y’izi nguzanyo hanyuma mwihitiremo ibabereye. Ni mahire kuko hari uburyo bwinshi wanyuramo ukabona uko wiga neza ukarangiza.
Imfashanyo na buruse zo kwiga
Aya mafaranga atangwa hatagamijwe ko azishyurwa. Imfashanyo ishobora kuva mu ishuri cg se ikava mu miryango nterankunga runaka. Ibi bifasha abanyeshuri bakunda kwiga kugera ku ndoto zabo. Kubera aya mafaranga atishyurwa ni ngombwa kubanza gushakisha ko hari aho yaba atangwa mbere yo kurebera ahandi. Vugana n’ishuri uzigaho, cg se imiryango nterankunga iba mu gace utuyemo cg se umujyanama wawe mu mashuri yisumbuye umubaze uko wasaba imfashanyo.
Inguzanyo zihabwa abanyeshuri n’ikigega cya Leta
Mu gihe umaze kubura imfashanyo na buruse, Shakira mu nguzanyo zitangwa na Leta aho ziba zishyurwa ku nyungu iciriritse kandi mu buryo bubereye umuntu. Umunyeshuri atangira kuzishyura amaze kwiga. Ushaka izi nguzanyo waka kuri https://studentaid.gov/ ukuzuza urupapuro rw’ubusabe bita FAFSA (Free Application for Federal Student Aid).
Inguzanyo zitangwa n’ibigo byigenga
Ushobora kubona izi nguzanyo uzihawe n’ikigo cy’imari nka banki cg se ikigo cy’imari iciriritse. Izi nguzanyo ziba ziri ku nyungu yo hejuru ku buryo zikwiriye kuba amahitamo ya nyuma wabuze izo twavuze hejuru.
Ari inguzanyo zitangwa na Leta cg se abigenga zose zishyurwa umuntu amaze kwiga gusa inyungu zazo zitangira kubarwa umaze kuzisinyira. Ubishoboye wariha makeya ashoboka kugirango ugabanye inyungu ku nguzanyo yose.
Ubundi buryo bushoboka ni ukureba ikigo cy’imari kikugurira inguzanyo wari ufite bityo ukayishyura kuri makeya bituma ugira icyo usagura.
Ufite ikibazo wabaza umujyanama wawe muby’amashuri, ukabaza se ishami rishinzwe imari mu ishuri ryawe, ushinzwe inguzanyo muri banki zitanga inguzanyo zo kwiga. Bazishimira kugufasha uko wategura uru rugendo rwo kwiga.